Abaturage b’Umujyi wa Kigali by’umwihariko abaturiye ruhurura zidakoze, barasaba ko zubakwa kubera ko zibasenyera inzu, bagakurizamo no kuhaburira ubuzima.
Umwongereza witwa Percy Shaw, mu myaka 85 ishize yari atwaye imodoka mu mujyi wa Yorkshire yerekeza iwabo muri Boothtown, ariko kubera ko ikibunda cyari kibuditse kandi ari ninjoro ntiyabashaga kubona umuhanda neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko abazakorera mu isoko rya Gisenyi, bagomba kwizezwa umutekano mbere yo kurikoreramo, cyane ko ryubatse iruhande ry’ahanyuze umututu watewe n’imitingito yakomotse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira ikipe ya Green Project ni we wegukanye agace kavuye Huye berekeza i Musanze ahita anambara maillot jaune
Muri Nigeria abantu bitwaje intwaro bishe abapolisi umunani (8) mu Majyepfo y’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri ako gace, bavuga ko ubwo bwicanyi bubaye mu gihe amatora ya Perezida wa Repubulika yegereje, kuko azaba ku itariki 25 Gashyantare 2023.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu, yagaragaje ko uyu munsi u Rwanda ari icyerekezo nyacyo mu ishoramari mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi wungirije w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Bo Li yaraye aganiriye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku buryo imishinga y’Ibidukikije ifasha u Rwanda kubaka ubudahangwa ku mihindagurikire y’ibihe izatezwa imbere.
Bamwe mu batuye mu bice umuhanda wa kaburimbo yoroheje, Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba unyuramo, bavuga ko umusaruro wabo w’ibikomoka ku buhinzi watangiye kugira agaciro, kuko imodoka zibisangira iwabo mu ngo bitandukanye na mbere kuko bagurishaga abamamyi, ikindi ariko ngo uzanoroshya ubuhahirane.
Ihuriro Nyafurika ry’abayobozi bakurikirana iby’indwara ya Malariya, ryashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ni we wahawe icyo gihembo cyatanzwe n’ihuriro (African Leaders Malaria Alliance - ALMA) mu rwego rwo gushimira u Rwanda ingamba (…)
Abadikoni n’Abapasiteri 21 b’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyira, nyuma yo kurobanurwa, bahawe umukoro wo gusesengura ibibazo byugarije umuryango no kubishakira ibisubizo, kugira ngo uruhare rw’itorero mu iterambere, rurusheho kugaragara.
Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (National Consultative Forum of Political Organizations - NFPO) na Sosiyete Sivile, yakiriye neza igitekerezo cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) cyo guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika ataha, n’ay’Abadepite.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba, batangiye itorero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, basabwe kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kubaka Umunyarwanda wishimiye, kuba mu Gihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya kurusha ibindi byose.
Itsinda riyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, tariki ya 20 Gashyantare 2023 ryagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya mu ntara ya Kagera, bagirana ibiganiro byo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi, no gukomeza ubufatanye mu buhahirane n’ubutwererane.
Ikipe y’Igihugu ya Misiri y’abagore mu mukino wa Basketball yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya AFROBASKET iteganyijwe kubera i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku itariki ya 20 Gashyantare 2023 rivuga ko DCG Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba asimbuye kuri uyu mwanya CG Dan Munyuza.
Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, barashinja abayobozi b’imidugudu kubaka ruswa, bagera n’ubwo bashaka kweguza umwe muri abo bayobozi, imbere ya Meya na Guverineri.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo by’umwihariko abaturiye ikimoteri, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uhaturuka kubera ko ntawushobora kurya adashyizeho inzitiramubu.
Mu gihe cy’amezi atatu uhereye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamagabe bubakiye abatishoboye 267. Nk’uko babigaragaje ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango, tariki 19 Gashyantare 2023, muri ziriya nzu 267 harimo izubatswe guhera hasi byibura eshatu muri buri Murenge (…)
Mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, hashyinguwe mu cyubahiro umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’umugore we, akamushyingura mu gikari cy’urugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Nkumbure.
Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2023, aribwo bazashyingura mu cyubahiro umubiri w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa RD Congo ubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, kubera urwango n’ingengabitekero byabibwe ku bakomoka ku basize bakoze Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Sosiyete y’ahitwa Chengdu mu Bushinwa, ikora mu bya Logistics (Chengdu Ant Logistics), irashimirwa kuba isaba abashaka akazi ndetse n’abagatanga kwambara ‘masks’ zihisha amasura yabo mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu waje gusaba akazi warenganywa hagendewe ku buryo agaragara ku isura.
Uruzinduko rwa Perezida Joe Biden wa Amerika muri Ukraine yakoze mu buryo butunguranye, rwafashwe nk’ikimenyetso gikomeye, kuko ngo ruje umunsi umwe mbere y’uko Perezida Putin avuga imbwirwaruhame ijyanye no kwizihiza isabukuru y’umwaka ushize, u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.
Iyo uvuye mu Rwanda ukajya ku mugabane w’Uburayi, bamwe mu bo muganira usanga icyo bazi cyane ku Rwanda ari genocide cyangwa perezida Paul Kagame gusa. Ibi ni bimwe mu byateye abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Burusiya gutangiza itorero Imena mu Nganzo ribyina imbyino za gakondo kugira ngo bamenyekanishe amakuru anyuranye (…)
Robert Mugabe Junior (umuhungu wa Robert Mugabe wigeze kuba Perezida wa Zimbabwe), ari mu maboko ya police mu murwa mukuru Harare, aho arimo kubazwa ibyo avugwaho ko yagize uruhare mu kwangiza amamodoka ubwo bari mu kirori cya weekend.
Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu yabarizwaga muri Diyosezi ya Nyundo, akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa Caritas Rwanda. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 rivuga ko Nyirubutungane Papa Francis, yagize Padiri JMV Twagirayezu wari (…)
Abashakashatsi bo muri Kenya batahuye umubu ukomoka mu Majyepfo ya Asia, udashobora kwicwa n’imiti yica udukoko (Insecticides) iboneka muri Afurika.
Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kagasorezwa mu karere ka Gisagara, kegukanywe n’umwongereza Ethan Vernon
Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), rivuga ko kuba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yarazamuye inyungu fatizo kugera kuri 7%, bishobora guteza ibihombo abacuruzi n’amabanki.
Bamwe mu baturage batuye ahazakorera umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub, bavuga ko biteguye inyungu kuri wo kuko bizejwe ko aribo ba mbere bazahabwa akazi.
Abahoze ari abarimu bo mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze imyaka 23, basiragira ku mafaranga y’ibirarane by’imishahara, ay’ubwiteganyirize ndetse n’imperekeza batigeze bahabwa kuva basezererwa ku kazi, ubuyobozi bw’ako karere ariko burabizeza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazishyurwa ibyabo.
Mu Karere ka Kayonza hatangijwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, CDAT, uzafasha abahinzi kuhira imyaka binyuze muri nkunganire ndetse no kubafasha kubona imari ishorwa mu buhinzi.
Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Maniraguha Jean Damascène wari Perezida wa Mukura VS na Visi Perezida we Sakindi Eugene, beguye ku mirimo yabo muri iyi kipe.
Kuri iki cyumweru, ikipe ya APR FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Bugesera. Ni umukino APR FC yatangiye neza cyane hakiri kare kuko ku munota wa gatatu gusa Nshuti Innocent yayitsindiye igitego ku mupira yahawe na Niyibizi Ramadhan.Iyi kipe yashakaga (…)
Ukraine yatangaje ko yatangije amahugurwa agenewe Abadipolomate bo mu bihugu bya Afurika , ayo mahugurwa akaba arimo atangwa mu rwego rwo gushimangira umubano hagati ya Ukraine n’Umugabane wa Afurika, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Dmytro Kuleba.
Akanyoni gato ko mu bwoko bwitwa parakeet karokoye ubuzima bw’umuryango wose nyuma yo kuvuza amajwi adasanzwe mbere y’uko umutingito simusiga wibasira Igihugu cya Turukiya.
Abantu bane bari mu kirombe bagerageza gucukura amabuye y’agaciro, babiri bibaviramo kuhasiga ubuzima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke, ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, mu masaha y’igicamunsi.
Inzego zikurikiranira hafi imirimo yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, ziratangaza ko igeze ku kigero cya 51,2% ishyirwa mu bikorwa. Iki kigo kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, kirimo kubakwa mu mujyi rwagati wa Musanze, mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza; (…)
Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali gasorezwa i Rwamagana
UNHCR n’abafatanyabikorwa barakusanya inkunga yo gufasha impunzi z’Abanyekongo mu bihugu zirimo, mu gihe Abakuru b’Ibihugu bya EAC bashaka ko zisubira mu gihugu cyazo.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi tariki ya 17 Gashyantare 2023 i Addis Ababa muri Ethiopia, aho bombi bahuriye mu nama ya 36 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU), ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, yibutsa ko mbere yo gutumiza ibinyabiziga bishya hanze (by’umwihariko amakamyo), hagomba kubanza kuza icyo kugeragerezwaho ko gishoboye imisozi y’u Rwanda.
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki z’ubuzima muri Afurika zigomba gushyirwaho hagamijwe kurokora ubuzima ndetse no kongera agaciro k’ubuzima k’abatuye muri Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gasogi United ibitego 2-1 kuri sitade ya Bugesera, biyishyira ku mwanya wa mbere.
Abahanzi bo mu irushanwa ry’abanyempano rya ArtRwanda-Ubuhanzi biyemeje gutanga umusanzu wabo nk’urubyiruko bigisha bagenzi babo amahoro babinyujije mu bihangano byabo.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gukemura bimwe mu bibazo bikiri mu cyanya cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi cya Gabiro Agri-Business Hub, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga byihutishwe.
Intore z’Inkomezabigwi (zirangije ayisumbuye) mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro zamurikiye ubuyobozi bw’Akarere urubuga abitabira urugerero biyandikamo rukanatanga raporo z’ibikorwa byabo byose.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushake muri gahunda n’ibiganiro by’Akarere, bigamije gushakira umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asaba imiryango mpuzamahanga gufata ingamba zihamye.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Ghana, Christian Atsu, yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 yarapfuye, munsi y’ibikuta by’inzu byasenywe n’umutingito wabaye mu minsi 12 ishize, ugahitana abasaga 41,000 muri Turquie na 3,700 muri Syria.