Ku wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, habaye igikorwa cyo guhemba imishinga umunani itandukanye, ine yo muri YouthConnekt ndetse n’ine yo muri TVET YouthChallenge, yatoranyijwe mu yamuritswe na ba rwiyemezamirimo 121 batsinze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amafaranga bahembwe bakemeza ko agiye kongera ubushobozi (...)
Umubare munini w’abantu bagaragaza ko batajya bareba ayo mashusho yitwa ay’urukozasoni, nyamara wareba hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga ayo mashusho arebwa n’umubare munini cyane. Ibintu byatumye nibaza mu by’ukuri abayareba.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022, abakoreraga muri Stade Amahoro barangajwe imbere na Minisiteri ya Siporo, baraba bamaze gusohokamo kuko iyo stade igiye gutangira gusanwa.
Ubuyobozi bukuru bwa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (RFL) bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi, buratangaza ko nta bice by’umubiri bikurwa mu murambo iyo ugiye gusuzumwa, kuko ibyo bice nabyo biba byapfuye, ngo ntabwo byashyirwa mu muntu muzima nk’uko hari ababitekereza.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Nyanza, agasozi ka Kirambo kagiye kuzubakwaho Umudugudu ndangamuco (Cultural Village).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu (3) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,915. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare (...)
Mu gihe hasigaye gusa igihe kitarenze amezi abiri ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) wa 2021-2022 urangire, Akarere ka Gisagara kamaze kwesa uwo umuhigo 100%.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022, nibwo Umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yashyize ahagaragara amafoto ariho n’amazina y’imfura ye aherutse kwibaruka, akaba yaramwise Myla Ngabo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022, Umuryango Partners in Health hamwe na Kaminuza mpuzamahanga yigisha iby’Ubuvuzi kuri Bose (UGHE), bibutse Dr Paul Farmer uheruka kwitaba Imana, bamushimira kuba inshuti y’u Rwanda, ngo yaruhozaga ku mutima.
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko kajugujugu ebyiri za Ukraine (zo mu bwoko bwa Mi-24) zagabye igitero ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu mujyi w’u Burusiya witwa Belgorod, uherereye ku bilometero 40(km) uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Catherine M. Russel, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ku Isi, uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irasaba abahawe impamyabushobozi muri ArtRwanda Ubuhanzi, gukomeza indangagaciro ziranga Abanyarwanda, bibanda cyane ku bihangano byerekano umuco wabo, kugira ngo bigaragazwe mu ruhando mpuzamahanga.
Mu nama y’Inteko rusange y’ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda “IJABO RYAWE RWANDA”, Sheikh Habimana Hamdan yongeye gutorerwa kuriyobora
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko imbuto nshya y’ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer) bakunze kwita Mwirasi, bakomeje guhinga ku buso bwagutse, byatangiye kubaremamo icyizere cyo kugabanya ibipimo by’imirire mibi mu bana.
Guverinoma ya Suwede yatanze uburenganzira bwo kohereza mu Rwanda Jean-Paul Micomyiza, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu batuye Akarere ka Rulindo, bavuga ko badafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo, bakanenga abakora muri serivisi zibishinzwe mu Karere no mu mirenge inyuranye, ko batabafasha uko bikwiye, gusa ubuyobozi bw’ako karere bwafashe ingamba zihamwe zo gukemura icyo kibazo.
Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange, batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022.
Imigongo ni imitako yasakaye Igihugu cyose ndetse no hanze yacyo ku masoko mpuzamahanga, kandi ikagurwa ku bwinshi kubera ubwiza bwayo ariko inkomoko yayo ni iyihe?
Mu buzima duhura na byinshi bishobora gutuma tutagera ku byo dukeneye, cyane cyane iyo ari ibyo dukeneye kuri bagenzi bacu duhurira mu buzima bwa buri munsi, kandi nyamara hari uburyo ushobora kwifashisha butagombera kuba waraminuje mu myitwarire ya muntu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,546.
Ibiro by’Akarere ka Musanze byaburaga igihe gito ngo bitangire kubakwa, bigiye gukorerwa indi nyigo nshya, nyuma y’uko izabanje mu bihe bitandukanye bishize, byagiye bigaragara ko zakozwe mu buryo butizweho neza.
Nyuma y’uko imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cyo muri 2022 kizabera muri Qatar irangiye muri Afurika, yasize amakipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi amenyekanye. Ayo makipe asanzwe amenyereye iri rushanwa.
Tombola y’igikombe cy’isi isize abakinnyi b’ibihangange bagiye gucakirana, mu gihe u Bufaransa n’u Bwongereza busa nk’aborohewe
Iyo ugeze mu isantere ya Nkoto ihuza Umurenge wa Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, umubare minini w’abaturage uhasanga uba ugizwe n’urubyiruko, aho akenshi ruba rugendana utujerekani duto bita utubuni cyangwa uturitiro banywa inzagwa n’ibigage.
Abarema isoko rya Shyorongi mu Karere ka Rulindo, baravuga ko iryo soko rikomeje kuva ibicuruzwa byabo bikangirika ari nako bikomeje kubateza ibihombo mu mikorere yabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere (Groupe AFD) azibanda mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Rémy Rioux, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Groupe AFD).
Ku bufatanye n’Inteko y’Umuco, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ishusho y’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka muri ako karere.
Abaturage bakoranye n’umushinga Hinga Weze, bavuga ko yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwizigamira no kurandura amakimbirane mu miryango.
Abangavu babyaye bo mu Mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko kubura abo basigira abana ngo bajye kwiga ndetse no gusiragizwa igihe bagiye kurega ababateye inda, biri mu bibabangamira.
Abanyamahirwe 50 ba mbere bahawe ibihembo na StarTimes muri poromosiyo ya Pasika yiswe ‘Inyongera yihuse dusangira Miliyoni 200 Frws.’
Abadepite bamaze iminsi bakorera ingendo mu Ntara y’Amajyaruguru, baremeza ko mu mibereho myiza y’abaturage babonye ibintu byinshi bikwiye gukosorwa, birimo abagifite umwanda, amakimbirane n’ibindi.
Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro isize ikipe ya Rayon Sports itomboye ikipe ya Musanze FC, mu gihe APR FC na Kiyovu Sports nizikomeza zizahurira muri ¼ cy’irangiza
Abakuru b’Imidugudu 10 yo mu Tugari twa Ngiryi na Nyabivumu two mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, bahembwe amagare babikesha kuba imidugudu bayobora yaresheje umuhigo wa mituweli 100% mbere y’iyindi.
Icyizere amahanga agirira u Rwanda, cyatumye ibihugu binyuranye bisuzumisha dosiye zisaga 50 z’ibimenyetso bya gihanga, muri Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory), bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yavuze ko azahagarika kurasa ibisasu ku mujyi wa Mariupol muri Ukraine, ari uko ingabo z’icyo gihugu zishyize intwaro hasi.
Irushanwa ry’ubwiza ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, n’ubwo rimara amezi agera kuri abiri yose ariko kuri Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya 2022, yavuze ko amasegonda atanu mbere yo gutangaza uwegukanye ikamba, aricyo gihe cyateye ubwoba.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,364.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), ruratangaza ko ikibazo cy’abana bata imiryango yabo bakajya gushaka akazi mu mijyi bagatererwayo inda gihangayikishije.
Umwarimu witwa Gakwerere Cassien wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga mu Murenge wa Karangazi, arakekwaho gukomeretsa umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu y’amavuko, amuziza gusenya ibikenyeri mu murima we.
Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), gifatanyije n’Umuryango nyafurika ukora ubushakashatsi ku miyoborere (PASGR), byatangiye ubushakashatsi buzamara imyaka itatu, bwiga ku bibazo urubyiruko rufite hamwe n’uburyo bikwiye gukemurwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ryameshyeje abanyamuryango baryo ko batazongera gusabwa gupimisha abakozi mbere y’umukino.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya East African University Rwanda, gukoresha neza ubumenyi bahawe, umuhate n’umurava wo kwihangira umurimo kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo, n’Igihugu muri rusange.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigo kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution).
Ikigo BK Group gihuza Banki ya Kigali (BK Plc), Ubwishingizi (BK Insurance) hamwe n’Ikoranabuhanga (BK TECHOUSE), cyagaragaje inyungu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 51 na miliyoni 900, cyungutse mu mwaka wa 2021.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bamwe mu bashoramari bari mu Rwanda baturutse mu Bubiligi, bavuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyorohereza abashoramari ndetse ko biteguye gushora imari yabo mu bijyanye n’ubwubatsi bugezweho.