Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yarashe umwe mu basore bashatse kuyirwanya ubwo yari mu kazi ko gucunga umutekano, babiri batorotse bakaba bagishakishwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akomeje kuburira urubyiruko rw’abahungu (bita insoresore) rwavuye iwabo mu cyaro, rukaba rurimo gufatirwa mu bujura, gusubirayo bakajya guhinga.
Umuhanzi Rugamba Cyprien ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata wa 1994 kubera imibereho ye n’umuryango we yo kubaho Gikristu Kiriziya Gatorika mu Rwanda yatanze ubusabe i Roma kugira ngo agirwe Umuhire.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ababiciye ababo bakwiye kujya bakorwa n’isoni kuko babacukuriye icyobo, Inkotanyi zikabatabara batarakigwamo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe n’uburwari zaberetse zibarokora, mu gihe abicanyi bari bagambiriye kurimbura icyitwa Umututsi.
Kuri iki Cyumweru kuri sitade ya Bugesera, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo n’amakipe ya mbere.
Abakekwaho uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Angilikani ya Nyagatovu ahazwi nka Midiho, baravugwaho kwanga kugaragaza imibiri y’abo bishe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 15 Mata 2023.
Amezi abiri n’igice arashize umukinnyi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joackiam Ojera, ageze muri Rayon Sports aho yaje kwifatanya n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umwaka wa 2022-2023.
Umugabo witwa Dukurikiyimana Céléstin yafatiwe mu cyuho, ari hejuru ku ipoto arimo kwiba insinga z’amashanyarazi ahita atabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu bane bikekwako bafatanya muri ubwo bujura.
Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri Benin, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, harimo ibijyanye no gufasha Benin guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasezeye ku bayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo, abasezeranya ko azakomeza kuba hafi Akarere ka Rulindo yakuriyemo anagahabwamo inshingano z’ubuyobozi.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, yakiriwe na mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka Palais de la Marina, i Cotonou.
Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko Interahamwe zimaze kwica ababyeyi be, zamushyingiye ku ngufu mugenzi wazo, arokorwa n’Inkotanyi iyo Nterahamwe itaragera ku ntego yayo yo kumugira umugore.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali 1-0 inganya amanota 53 na APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 yeretse itangazamakuru abasore babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye (4,110,000 Frw) mu modoka y’umunyamahanga Walker Jemrose Leonara mu Mujyi wa Kigali.
Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, umusore witwa Kubwimana Daniel w’imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Kanyinya ubwo yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye muri urwo rugo mu gihe yicaga nyakwigendera Mujawayezu Madeleine, akagerageza gucika inzego (…)
Guhera ku wa Gatanu tariki 14/04/2023 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abakobwa y’abatarengeje imyaka 17 batangiye kwitegura irushanwa ry’akarere ka Gatanu.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023 mu murwa mukuru wa Sudan(Khartoum) no mu yindi mijyi imwe n’imwe, Ingabo z’Igihugu zirimo kurasana bikomeye n’Umutwe w’Inkeragutabara witwa ‘Rapid Support Forces (RSF)’.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Rubavu, burasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo Abarundi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda bashyikirizwe ubutabera.
Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zifashishije uburyo butandukanye kugira ngo zimare Abatutsi kandi mu buryo bwihuse. Bumwe muri ubwo buryo ni uguhambiranya Abatutsi zikabajugunya ari bazima mu biyaga n’imigezi itandukanye mu gihugu, kugira ngo bapfe barohamye cyangwa baribwe n’ingona.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Cotonou muri Benin, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Amakuru y’uru ruzinduko yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Bénin, ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro.
Mu gihe itariki ya nyuma(21 Mata 2023) yo kwiyandikisha kuzitabira amarushanwa yitwa Capital Market University Challenge (CMUC) yegereje, Urwego rushinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane(CMA) rurakangurira abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru kudacikanwa.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batanu bageragezaga kwinjiza mu gihugu imifuka 12 y’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko politiki mbi yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoboka, nyamara icyagombaga gushyigikirwa ari uko Abanyarwanda babana mu mahoro.
Umunyarwanda yarateruye ati ‘Imisozi yose ni Nyarusange’ kandi nanjye nsanga ari byo koko. Mpereye ku buhamya butandukanye bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari abo nzi ari n’abandi bo hirya no hino mu gihugu, nsanga kwica Abatutsi muri rusange byaratangiye ku itariki 07 Mata mu 1994.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu Rwanda buri munsi, mu gihe cy’itumba n’umuhindo abantu babiri bapfa bazize ibiza, abandi bikabasigira ubumuga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, avuga ko kurera umuntu, kumufasha gutera imbere, kwiyubaka, kumwigisha ntibivuze ko wanamuzungura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye Abanyapolitiki bitabiriye umuhango wo kwibuka abandi banyapolitike bishwe mu gihe cya Jenoside uburyo Hotel Rebero l’Horizon y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yategurirwagamo inama zo gutsemba Abatutsi.
Niba ukurikira indirimbo z’umuhanzi Munyanshoza Diedonné, ntiwaba utazi indirimbo “Mfura zo ku Mugote”, igaragaza amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye umusozi wa Mugote na Mvuzo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Botswana (BFA), ryatangaje ko abasifuzi baryo bane bahagaritswe kubera amakosa bakoze muri raporo y’umukino wahuje Benin n’Amavubi ku wa 22 Werurwe 2023.
Hari abangavu b’i Nyaruguru bavuga ko batojwe kwizigamira bakiri batoya ubu bikaba bibafasha kugira ibyo bikemurira batarinze gusaba ababyeyi.
Mu gutanga umusanzu w’amaboko mu bikorwa bihindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko batishoboye, urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ruvuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzibanda ku gusana no kubaka inzu mu Midugudu itandukanye (…)
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byo kwibuka bigenda bikorwa mu buryo bunyuranye. Ibyamamare binyuranye by’umwihariko abanyamuziki ni bamwe mu bakunze gutanga umusanzu w’ibihangano nk’indirimbo mu gihe cyo kwibuka.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batisboboye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko basanirwa inzu kuko hari abamaze kugera mu za bukuru, n’abafite ubumuga badafite imbaraga zo kubyikorera.
Innocent Mutabazi utuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gutanga ubuhamya ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagenze, atari ku bw’inzika ahubwo ku bwo gusangiza urubyiruko amateka Abanyarwanda banyuzemo, ngo bitazasubira.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje raporo y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nay o byakozwe mu cyunamo kuva tariki 7-13 Mata 2023, ikaba igaragaza ko abigeze gufungirwa Jenoside n’abafitanye ibibazo n’amategeko biganje mu bafashwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko Abanyarwanda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukomeze kwibohora, akanibutsa ko u Rwanda ari urwa buri wese, asaba kurukomeraho bubakiye ku mahame yaranze Inkotanyi mu gihe cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, barifuza ko bisi yatwaraga Abatutsi bavanwa i Kabgayi bajya kwicirwa no kurohwa muri Nyabarongo, yagirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, kuko isobanuye uburyo Leta yashyiraga imbaraga mu kurimbura Abatutsi.
Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo wibutse Abapadiri n’Ababikira 17 biciwe mu kigo cy’Abayezuwiti cyitwa Centre Christus, hamwe n’Abatutsi barimo abarenga 4,500 bari bahavuye mbere y’uko Jenoside itangira ku itariki ya 7 Mata 1994.
Mu ma saa tatu z’ijoro rya tariki 13 Mata 2023, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba mu Mudugudu wa Munini, habereye impanuka y’imodoka ya bisi ya Trinity, abantu 3 bahita bitaba Imana abandi 5 barakomereka bikomeye, 29 bakomereka byoroheje.
Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye miryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.
Ukuriye Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, avuga ko mu mbogamizi abarokotse Jenoside b’ako karere bafite, harimo iy’uko hari bamwe mu batishoboye badafite nomero yo kwivurizaho, bigatuma batabasha guhabwa serivisi y’ubuvuzi uko babyifuza.
Kayigi ni umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko yahungishijwe na ba nyirarume, avanwa i Ntongwe muri Ruhango bahungira i Mayunzwe kwa Nyirakuru muri Komini Tambwe y’icyo gihe, ubu naho ni muri Ruhango. Aha ngaha yahahuriye n’akaga gakomeye kuko umuryango we wahatikiriye areba (…)
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukurikirana mu nkiko uwahoze ari umunyamategeko we, Michael Cohen, aho avuga ko agomba kumwishyura Miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika.
Hagenimana Antoine yanditse igitabo yise ‘Le Chagrin de ma Mère’ nyuma yo kumenya ko nyina yasambanyijwe n’abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakamusigira ibikomere ku mubiri no ku mutima.
Abana batazi inkomoko bitewe n’uko abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside abo bana bakiri bato cyane, bavuga ko kutagira uwababera umwishingizi bituma batagirirwa icyizere ngo babone uburenganzira nk’abandi Banyarwanda.
Muri Koreya y’Epfo, ababyaye bahabwa 10.500$ nk’inkunga, mu rwego rwo gushishikariza abanyekoreya kubyara, mu gihe inzobere zikavuga ko ayo mafaranga adahagije mu gukemura ikibazo cy’uburumbuke, cyangwa se kororoka kiri muri icyo gihugu.