Perezida Paul Kagame, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro), impapuro zemerera ba Ambasaderi ba Tanzania na Libya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry ,avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 kugera muri aya mezi atatu ya 2022, urwo rwego rwakiriye dosiye 1,215 zijyanye n’ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, ndetse ababifatiwemo bashyikirizwa ubutabera.
Umuryango Rwanda Lagacy of Hope usanzwe ufite ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ibyo gufasha abatishoboye, kuzana abaganga bakavura abantu indwara zananiranye ku buntu, winjiye no mu kurwanya ubuzererezi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ubinyujije mu mikino n’amasengesho.
Nyuma y’uko hashyizweho itegeko rivuga ko umubyeyi ashobora kuraga ibye uwo yishakiye mu bana be cyangwa mu bo atabyaye, hari urubyiruko rwo mu Karere ka Huye ruvuga ko iryo tegeko ririmo guteza amakimbirane, rikaba ryari rikwiye kuvugururwa.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ryakiranye icyubahiro Nizeyimana Janvier, Ndayishimiye André na Irimaso David bavuye mu gihugu cya Namibia, aho bari bagiye mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro, yitabiriwe n’ibihugu 21 byo kuri uyu Mugabane.
Mu gihe mu Rwanda bitegura gutangira kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), buratangaza ko abagera ku bihumbi 80 aribo bazafasha abashobora kugaragaraho ihungabana.
Umugore witwa Mukamana, ufite imyaka 30, ari gushakishwa nyuma y’uko basanze umwana we akingiranwe mu nzu, ahambiriye amaboko yombi n’imigozi, ibifatwa nk’ihohoterwa rikorerwa umubiri kikaba n’igihano cy’indengakamere.
Akenshi ibyaha bikunze kuboneka bitera impfu, n’ibindi bibazo bidindiza iterambere mu muryango nyarwanda, byagaragaye ko bikururwa cyane cyane n’amakimbirane mu muryango, by’umwihariko hagati y’abashakanye.
Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu ikina umukino wa Volleyball (REG VC), yamaze gutandukana bidasubirwaho n’uwari umutoza wayo mukuru, Bavuga Benon, wayigiyemo mu kwezi k’Uwakira 2018.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu bipimo 7,150. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kabiri, amakipe ya APR FC na Mukura VS zakuye amanota hanze, mu gihe AS Kigali itabashije kwivana i Rubavu
Perezida Paul Kagame uri ku munsi wa kabiri w’uruzinduko agirira muri Zambia, aherekejwe na mugenzi we Hakainde Hichilema na Madamu we Mrs Hichilema, bateye ibiti ku mupaka wa Kazungula, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022.
Ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Cricket yaraye isesekaye i Kigali yakirwa gitwari, nyuma yo kwegukana igikombe itsinze ikipe ya Nigeria.
Umurambo w’umugabo kugeza ubu utaramenyekana imyirondoro ye, wasanzwe mu mugezi wa Mukungwa, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022. Uwo murambo wabonywe n’abakozi b’urugomero rwa Mukungwa ya II rutunganya amashanyarazi, mu gice cyegereye urwo rugomero, ruherereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bikara, Umurenge (...)
Irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza Utugari tugize Umurenge wa Karama ku bagabo n’abagore, ryitwaga Benshobeza Cup ryari rimaze igihe ridakinwa, rigiye kugaruka ryitwa ‘Ubumwe bwacu’ ndetse n’imiryango itishoboye yishyurirwe ubwisungane mu kwivuza.
Abatuye santere ya Gasange mu Murenge wa Gasange muri Gatsibo, barishimira ko guhabwa umuriro w’amashanyarazi, amazi meza na kaburimbo byatumye santere yabo iba umujyi, nyamara mbere haritwaga ku Ishyamba.
Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagiranye ikiganiro na Kigali Today nyuma y’isomwa ry’umwanzuro n’urukiko rw’ubujurire mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Yavuze ko hari aho batanyuzwe.
Nk’uko byamaze kuba umuco mu Ntara y’Amajyaruguru, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ngaga zinyuranye, bakomeje ubufatanye mu rugamba rwo gukura abaturage mu bwigunge.
Abahembwe ubwo hasozwaga Ukwezi kwahariwe umuturage mu Murengewa Kigarama muri Kicukiro, bavuze ko ari ingirakamaro kuko uko kwezi kubereka ko Leta ibitayeho kandi ibatekereza, ibyo bikabongerera imbaraga zo gukora cyane.
Ishuri ry’abana ry’umukino wa Karate rimaze kumenyerwa mu gutoza no guteza imbere uwo umukino, The Champions Academy, ryongeye gutegura imikino mu biruhuko nyuma y’uko abana bavuye ku mashuri, banazamura intera y’abagera kuri 34 muribo.
Ku wa Mbere tariki 4 Mata 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Jo Lomas, intumwa idasanzwe ishinzwe CHOGM muri Guverinoma y’u Bwongereza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 4 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu (5) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,689. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Zambia, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu, Hakainde Hichilema.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu Rwanda hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu mashuri, rizafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwiga neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko urubyiruko rwasoje amasomo y’imyuga rugiye kubumbirwa hamwe muri Koperative, hakarebwa uko BDF yabaha inkunga bakabona ibikoresho by’ibanze ndetse ibyo rukora bishakirwe isoko.
Banki ya Kigali (BK) yahawe igihembo cya banki ihiga izindi mu Rwanda muri 2022, mu bihembo ngarukamwaka bitangwa na Global Finance, bikaba bihabwa amabanki n’Ibigo by’imari ku isi, iki kikaba gitanzwe ku nshuro ya 29.
Mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, amakipe ya Rayon Sports na Police ntizabashije kubona intsinzi, mu gihe Kiyovu yatsinze Marine FC i Rubavu
Urukiko rw’Ubujurire rugabanyirije Nsabimana Callixte (Sankara) igihano, kuva ku myaka 20 yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rukaba rumukatiye imyaka 15 bitewe n’uko yorohereje Ubutabera kubona amakuru yerekeranye n’imikorere y’Umutwe wa MRCD-FLN.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abakora muri za kariyeri barangwa n’agasuzuguro, kuko bahanwa ntibigire icyo bibabwira ngo bisubireho, ahubwo bagakomeza kunyuranya n’amategeko.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kagitega mu Mudugudugudu wa Kidaho, bavuga ko babangamiwe no kuba abaturanyi babo bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, batagira ubwiherero kuko ubwo bubakiwe n’akarere bwangiritse kandi bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, yageze i Livingstone mu murwa w’ubukerarugendo, muri Zambia, akaba ari ho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc, ibyaha byo gukora iterabwoba aho kuba ibyitso mu bikorwa by’Iterabwoba nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize.
N’ubwo igihano ku wateye inda umwangavu gikunze kuvugwa ari igifungo, abazi iby’amategeko bavuga ko ubundi yakagombye kuriha n’indishyi z’akababaro ndetse n’indezo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba kwitandukanya n’ikibi, kubeshya n’ibindi bibarangaza, ahubwo bagashyira imbaraga mu gushyira hamwe no gukorera umuturage.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu bipimo 6,113. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Kuri iki cyumweru i Kigali hateraniye umwiherero wahuje abakinnyi bakinnye imikino Olempike mu bihe bitandukanye yaba abahagaritse gukina ndetse n’abagikina, wari ugamije ahanini ubukangurambaga no gusobanurirwa byinshi ku mikino Olempike yo mu bukoje (winter Olympic games) ndetse banakira abakinnyi (Olympians) bashya.
Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR), uherutse guhugura abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, ku bijyanye n’amasezerano ibihugu biba byarasinye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (UPR), gusa bakavuga ko bidahagije kuko hari abantu benshi (...)
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Mazutu itagomba kurenza 1,368Frw kuri litiro naho Lisansi ikaba 1,359Frw kuri litiro, bikaba bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko byakorwaga mbere, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse imihango ngo ntizarenza amasaha abiri.
Abakirisitu b’ahitwa ku Kinteko mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, ubu barishimira Kiliziya batangiye gusengeramo tariki 2 Werurwe 2022, nyuma yo kuyiyubakira begeranyije ubushobozi bwabo, ndetse babifashijwemo n’abakirisitu ba Paruwasi Katedarali ya Butare.
Ku wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, habaye igikorwa cyo guhemba imishinga umunani itandukanye, ine yo muri YouthConnekt ndetse n’ine yo muri TVET YouthChallenge, yatoranyijwe mu yamuritswe na ba rwiyemezamirimo 121 batsinze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amafaranga bahembwe bakemeza ko agiye kongera ubushobozi (...)
Umubare munini w’abantu bagaragaza ko batajya bareba ayo mashusho yitwa ay’urukozasoni, nyamara wareba hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga ayo mashusho arebwa n’umubare munini cyane. Ibintu byatumye nibaza mu by’ukuri abayareba.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022, abakoreraga muri Stade Amahoro barangajwe imbere na Minisiteri ya Siporo, baraba bamaze gusohokamo kuko iyo stade igiye gutangira gusanwa.
Ubuyobozi bukuru bwa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (RFL) bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi, buratangaza ko nta bice by’umubiri bikurwa mu murambo iyo ugiye gusuzumwa, kuko ibyo bice nabyo biba byapfuye, ngo ntabwo byashyirwa mu muntu muzima nk’uko hari ababitekereza.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Nyanza, agasozi ka Kirambo kagiye kuzubakwaho Umudugudu ndangamuco (Cultural Village).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu (3) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,915. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare (...)