Mu butumwa yatangiye mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Intore z’Intagamburuzwa za AERG kwirinda kurenga nyirantarengwa, kuko byaba ari ugukora amahano, abasaba guharanira ubupfura no gukomeza ubufatanye.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho umukino utegerejwe uzahura rayon Sports na Kiyovu, mu gihe mu makipe arwanira kutamanuka naho bizaba bitoroshye
Abasirikare 50 b’aba ofisiye n’abafite andi mapeti bo mu ngabo z’u Rwanda hamwe n’abandi 800 baturutse mu bihugu birenga 20 birimo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yako bashoje imyitozo ya gisirikare yiswe ‘Justified Accord 22’ yatangiye kuva ku ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 17 Werurwe 2022, muri Kenya.
Bamwe mu rubyiruko barangije amashuri ya kaminuza n’ayisumbuye bitabira amasomo yo kwiga imyuga muri gahunda ya Hanga Umurimo, bavuga ko Leta yabongerera igihe cyo kwimenyereza, kuko barangiza badafite ubushobozi butuma batangira kwihangira imirimo.
Rayon Sports irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ukaba umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi. Ni nyuma y’uko Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’umushinga KWIIP, imirenge irangwamo izuba ryinshi ya Ndego, Rwinkwavu na Kabare igiye guhabwa uburyo bwo kuhira imyaka, mu rwego rwo guhangana n’amapfa atuma hari abasuhuka.
Mu mikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, amakipe amwe y’icyiciro cya kabiri yitwaye neza imbere y’akina icyiciro cya mbere
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,844.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Leta y’Inzibacyuho iyobowe n’Igisirikare muri Mali, yategetse ko ibiganiro by’ibitangazamakuru by’u Bufaransa, ari byo France 24 na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bihagarikwa.
Ku wa 05 Gashyantare 2022 nibwo hari hateganyijwe ubukwe bw’abageni twahaye amazina ya Mukansanga Olivia na Mugenzi John bukabera i Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare. Icyakora umunsi w’ubukwe warageze, abagiye kurongora basanga umukobwa ntawubarizwa iwabo, ubukwe burasubikwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, hateganyijwe iserukiramuco ry’imikino njyarugamba ryiswe ‘Martial arts sports festival’, rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, rwakatiye Mugimba Jean Baptiste wabaye Umunyamabanga mukuru wungirije wa CDR, igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022, Umuryango w’abibumbye (UN) wambitse imidari y’ishimwe abapolisi 240 (RWAFPU-1), bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kubashimira uburyo bakorana umurava n’ubunyamwuga.
N’ubwo yifashishije amafaranga atari menshi, Musanabera Esther, umwe mu batozwa b’Intagamburuzwa za AERG zari mu itorero mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, yashimiwe igikorwa cy’ubumuntu yagaragarije mu isomo ryitwa ‘Kora Ndebe’, ubwo yaguriraga abana babiri inkweto, kuko izo bari bafite zari zishaje cyane.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ibikorwa byo gupimira umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19.
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente aratangaza ko gufungura imipaka no gutsura umubano n’ibindi bihugu, ari byo biri gutuma muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bari kugenderana cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko bagiye kongera ubuso buhingwaho Kawa no kuyongerera agaciro, ku buryo iba ikirango cy’akarere bigafasha na ba mukerarugendo bakagana.
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022.
Umubiri w’umuntu urega amarangamutima ye ukayashyira ahagaragara, binyuze mu bintu akoresha ibice by’umubiri bitandukanye (gestes), ndetse hari n’umugani w’umunyarwanda ubivuga neza uti: “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa”.
Ubuyobozi bw’umuryango Transparency International Rwanda, butangaza ko batangiye igikorwa cyo gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, mu Turere twa Kamonyi, Rubavu na Burera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, avuga ko baherutse kubarura abafite uburwayi bwo mu mutwe 641, mu Mirenge yose igize ako karere, ubuyobozi bukaba buteganya guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bazajye babitaho byihariye.
Ku wa 16 Werurwe 2022, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibarizwa muri batayo ya gatatu, zahaye abaturage serivisi z’ubuzima ndetse zikora n’irondo.
Abacururiza mu isoko rya Kinkware n’abarihahiramo, babangamiwe n’umubyigano w’abantu n’ubucucike bw’ibicuruzwa, bituruka ku kuba iri soko ari ritoya, bigatuma abarigana batisanzura, bakabiheraho basaba ko ryakwagurwa.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw kubera amakosa yakozwe mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,921.
Mu rwego rwo guca burundu urugero rw’igwingira rungana na 27%, mu bana bato bari munsi y’imyaka itanu, Akarere ka Nyarugenge kihaye imyaka ibiri yo gukoresha Abajyanama b’ubuzima bazakurikirana buri rugo n’ingo mbonezamikurire.
Mu cyumweru Intagamburuzwa za AERG, urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamaze mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, barashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa basize bakoreye Murenge wa Kinoni icyo kigo giherereyemo.
Abagenzi batega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abamotari batemera gukoresha mubazi mu masaha y’ijoro bagamije kubahenda. Nyuma y’inama yabaye tariki 25 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe imyanzuro mishya irimo uvuga ko mubazi zigomba (...)
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo cy’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’u Burusiya.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kongereye manda y’Ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo mu gihe kingana n’umwaka umwe, nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa ikiremwa muntu, bikozwe n’inyeshyamba muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abaturage bafite ubushobozi kwiyubakira ibiro by’akagari, nk’uko yumva hamwe na hamwe mu Gihugu babigezeho.
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko impamvu batitabira, ntibanashishikarize abaturage kwizigamira mu kigega Ejo Heza, ari uko bazi ko ubwiteganyirize bw’umuntu butangwa ari uko yapfuye, bigaragara ko hari abataramenya imikorere y’icyo kigega.
Iyi Weekend abakunzi ba Ruhago yo mu Rwanda no hanze barahishiwe. Duhereye mu Rwanda guhera tariki 19/ 03/2022 saa 15:00 kuri Stade Regional ya Kigali hazabera umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu SC, amakipe afitanye amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Amatike ku mukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports yatangiye gucuruzwa, aho abazagura mbere bazishyura mbere bazishyura atandukanye n’abazagura nyuma
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, Kazubwenge Kayitare Joseph, avuga ko abagabo batarumva agaciro k’umugore ari injiji kuko kuri we yumva umugore ari byose.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko utugari twose dukora ku mipaka twubakiwe amavuriro y’ibanze (Poste de Santé), akaba ubu akora neza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, uri mu ruzinduko mu Bufaransa, ku wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yakiriwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ubutwererane mu by’umutekano n’Igisirikare, Direction de la Coopération de sécurité et de défense (DCSD).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko atumva ukuntu ibipimo by’igwingira mu bana bo mu Karere ka Musanze, bikomeje kwiyongera, nyamara ari kamwe mu Turere twihagije ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kanasagurira utundi two mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko imishinga migari iri mu karere yazamuye iterambere ry’abaturage bayikoramo n’iry’Akarere muri rusange, ndetse ikaba iri mu bigabanya ibyatumizwaga hanze.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali byatangiye kubakira abaturiye ruhurura ya Mpazi mu murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, izindi nyubako zisimbura inzu z’akajagari.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yasoje imikino yayo yo mu matsinda ari iya mbere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,315.
Perezida Paul Kagame, Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yajyanye Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri rwe aramugabira. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame uretse gutembereza Gen Muhoozi mu rwuri rwe yanamugabiye inka z’Inyambo.
Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.
Kuba umubyeyi wonsa kandi unakora ntibiba byoroshye, cyane cyane iyo umwana akiri muto. Ingendo za hato na hato zo gusubira mu rugo konsa no kugaruka ku kazi ziravuna.
Ku wa Mbere tariki ya 14 Weruwe 2022, Abapolisikazi 20 batangiye amahugurwa y’icyumweru kimwe agamije kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikari, aberera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Akarere ka Gasabo.
Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije n’uruganda rwa Skol bamuritse umwambaro iyi kipe izakinana mu gikombe cy’Amahoro kigiye gutangira, hanamurikwa umwambaro w’abafana
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yatangaje ko intambara irimo kubera muri Ukraine yashojweho n’u Burusiya, ishobora guteza inzara ikomeye mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, izo ntumwa zikaba zari zimushyiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.