Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba aramagana abakora ibikorwa by’ubuvuzi babyamamaza mu itangazamakuru kuko bitemewe n’amahame ya kiganga.
Abahanga mu by’imiti bavuga ko urugendo rwo gushinga uruganda rukora imiti mu Rwanda rusigaje gukorerwa igenamigambi gusa, nyuma yo kwegerenya abazarukoramo.
Perezida Paul Kagame avuga ko kimwe mu bidindiza iterambere ry’umugabane wa Afurika ari indwara z’ibikatu zikomeza kwibasira abayituye.
Abavuzi gakondo baranenga abasuzugura umwuga wabo babita amazina asebanya n’andi abatesha agaciro kandi ngo hari uruhare runini mu buzima bw’abaturage.
Ububi bw’umuhanda uva ku Rusuzumiro werekeza ku kigo nderabuzima cya Kivu cyo mu Karere ka Nyaruguru butuma baheka abarwayi ku birometero bine ngo babashyikirize imbangukiragutabara.
Abavuzi gakondo bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, bavuga ko abantu bakibiyitirira ari bo bangiza isura y’ubuvuzi gakondo.
Rwizihirwa Ngabo Raymond umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwimbogo avuga ko ababyeyi n’abana bahavukiraga batwaraga n’izindi ndwara banduriye kwa muganga.
Autisme, ubumuga bamwe bavuga ko ari uburwayi, ni ikibazo cy’imyitwarire idasanzwe gikunze kugaragara ku bana bato ariko benshi mu babyeyi ntibamenye ibyo ari byo.
Abatuye Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, barasaba kurenganurwa bagahabwa serivise z’ubuvuzi, nyuma yuko batanze mituweri bifashishije urubuga rw’irembo bashyiriweho n’umurenge, umukozi w’urwo agatorokana amafaranga yose batanze.
Sosiyete nyarwanda itanga ubwishingizi bw’ubuzima (SONARWA Life) yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 200 baturiye igice kiri kuberamo Imurikagurisha Mpuzahanga rya 2018, i Gikondo mu karere ka Kicukiro.
Hashize umwaka Minisitiri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaje ko irimo gushyira mu bikorwa imishinga ikomeye izafasha u Rwanda kuba icyitegererezo mu karere mu bijyanye n’ubuvuzi.
Ku tugari 51 tugize Akarere ka Nyanza, 49 twamaze kubakwamo amavuriro bita “Poste de santé” mu rurimi rw’Igifaransa.
Ikigo cya Gatagara muri Nyanza kizwiho kuvura no kwita ku bafite ubumuga bw’ingingo cyazamuwe gihinduka ibitaro byihariye bikazatuma cyongera servisi zahatangirwaga.
Kuva ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage by’uyu mwaka wa 2018 byatangira, abaturage 39.907 bamaze kuvurwa indwara zitandukanye zari zarabazahaje.
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo gikomeye kizavura indwara zitandukanye z’umutima, bikazatuma abajyaga kuwivuriza hanze bahenzwe babona ubuvuzi hafi.
Mu Rwanda hatangiye kubakwa uruganda ruzajya rukora imiti irimo amoko arenga ijana harimo igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida, igituntu na Malariya.
Mu Rwanda hatangijwe amahugurwa ku bashinzwe ibikorwa byo gukingira,ibyo ngo bikazatuma umubare w’abana bakingirwa wiyongera kandi bagakingirwa neza.
Abaturage bishimira ibikorwa bitandukanye by’ingabo mu iterambere ry’abaturage cyane ko hari n’abavurwa indwara bamaranye igihe kirekire zarabazahaje zigakira.
Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane ufite umwana witwa Ndahiro Iranzi Isaac w’imyaka itanu y’amavuko, arasaba uwabishobora wese kumufasha kubona itike yo gusubiza umwana we mu Buhinde kugira ngo avurwe ahatarakira neza.
Mu Rwanda kugeza ubu hari abaganga babaga mu mutwe batarenga bane bigatuma ibitaro bihorana urutonde rurerure rw’abashaka ubwo buvuzi.
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko itazategeka Abanyarwanda umubare w’abo buri wese yabyara, ahubwo itangaza ko hateganywa ikigega buri wese azazigamamo.
Abaturage 70 batishoboye bo mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro bishimiye ko batazongera kurembera mu nzu kuko umuryango Rwanda Legacy of Hope wabishyuriye mituweri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ku bufatanye n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ bagiye kuzana abaganga b’inzobere mu kubaga mu mutwe hagamijwe kuvura indwara z’ubwonko.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba atangaza ko nk’u Rwanda kwirinda malariya ibihugu bituranye ntibigire icyo bikora ntacyo bimaze kuko imibu ikomeza kuzenguruka.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abaganga bake kuko umuganga umwe yita ku bantu 8.500 yakagombye kwita ku bantu 1000 nk’uko bisabwa na WHO.
Nyuma y’amezi atatu Anastasie Kanakuze abyaye abana babiri bafatanye, hari icyizere ko abaganga bazabatandukanya bagakomeza bakabaho.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko umuryango mpuzamahanga w’abaganga bavura umutima (Team Heart) wagabanyirije u Rwanda miliyoni 22.5Frw ku murwayi wabazwe umutima.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko bwugarijwe n’ikibazo cy’imodoka zitwara abarwayi zizwi ku izina ry’imbangukiragutabara zidahagije.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byasezereye Uwimana Jeaninne uherutse kubagwa ikibyimba kinini yari afite ku gahanga.
Abantu bane barimo umukecuru bo mu kagari ka Musheri mu Karere ka Nyagatare, bariwe n’imbwa yasaze bajyanywe mu bitaro bya Nyagatare kuvurwa habura urukingo rwo kubatera.