Baheka abarwayi ibirometero bine ngo babashyikirize imbangukiragutabara

Ububi bw’umuhanda uva ku Rusuzumiro werekeza ku kigo nderabuzima cya Kivu cyo mu Karere ka Nyaruguru butuma baheka abarwayi ku birometero bine ngo babashyikirize imbangukiragutabara.

Guheka mu ngombyi bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda cyane cyane ahantu hatari imihanda myiza
Guheka mu ngombyi bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda cyane cyane ahantu hatari imihanda myiza

Abahaturiye bavuga bikunda kubabaho iyo imvura yaguye, kuko uwo muhanda wose unyerera kandi unaterera.

Umwe mu bahaturiye ati “Iyo imvura yaguye, gukura umuntu ku kigo nderabuzima bamujyana ku munini bamushyira mu ngobyi, bakamugeza ahari umuhanda ukoze, ari na ho imbangukiragutabara iba itegerereje.”

Yungamo ati “ukuntu bazana umuntu mu ngobyi n’imvura ibanyagira, birambabaza. N’abaganga bakaza. Ukuntu ari harehare byo. Rwose umuhanda ugana ku murenge bazawukore.”

Ababyeyi batuye ku Rusuzumiro banifuza ko ivuriro ribegereye ryajya ritangirwamo serivisi y’ububyaza, kuko ku kigo nderabuzima hababera kure.

Umubyeyi umwe agira ati “Hari igihe umubyeyi ava mu midugudu ya Murambi na Kivu, ku kigo nderabuzima hakamubera kure kuko aba ari ku nda n’umuhanda uterera, utagira ahatambika, bigatuma abyarira mu nzira, rimwe na rimwe n’abana bagapfa mu buryo budasobanutse.”

Umubyeyi ubyariye mu nzira ngo iyo agejejwe kwa muganga acibwa amafaranga kandi atari we byaturutseho, ahubwo ari ukubera urugendo rurerure.

Muri uyu muhanda kandi ngo nta modoka zihaba ngo byibura abo babyeyi babe bazitega, kandi na moto babuzwa kuzitega ku bw’ubuzima bwabo n’ubw’abana baba batwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, Janvier Gashema, avuga ko uyu muhanda bari barawushyize muri gahunda y’izasanwa, ariko ngo noneho bagiye kuwushyira mu yihutirwa.

Ati “Tuzareba uko twanyuzamo imashini, kuko umuhanda ujya ku kigo nderabuzima abaturage bakaba bafite ikibazo cy’uko ambulance itabasha kuhagera, birihutirwa.”

Naho ku bijyanye no kuba ivuriro rya Rusuzumiro yashyirwaho umuganga ubyaza, avuga ko bitahita bikorwa, kuko bisaba ko hazabanza gushyirwa uburyo bwo kwita ku barwayi barara kwa muganga.

Avuga kandi ko intego ari uko mu bihe biri imbere Abanyarwanda bazajya bivuriza ahatarenze muri kilometero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka