Iterambere rya Afurika ridindizwa n’indwara zibasira abaturage - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko kimwe mu bidindiza iterambere ry’umugabane wa Afurika ari indwara z’ibikatu zikomeza kwibasira abayituye.

Perezida Kagame yitabiriye Inama yigaga ku kurwanya indwara zitandura zirimo kanseri
Perezida Kagame yitabiriye Inama yigaga ku kurwanya indwara zitandura zirimo kanseri

Perezida Kagame yabitangarije mu nama yigaga kuri Kanseri y’ibere niy’inkondo y’umura, yateraniye i New York, ahateraniye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Afurika ntabwo ishobora gutera imbere abaturage bacu badafite ubuzima bwiza. Indwara nka canseri zikomeje gukaza umurego ahanini bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza uko bigomba hamwe na hamwe.”

Yavuze ko iyo Abanyafurika barwaye, cyane cyane abagore, akenshi indwara ziba zishobora kubaviramo urupfu kurusha mu bindi bice by’Isi kuko ubutabazi bw’ibanze n’iyo buramutse buhari, bubageraho bitinze.

Ariko yatanze umuti ko uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza, mu Rwanda buzwi nka mituweli, bushobora gufasha kurengera imbaga nyinshi.

Ati “Icya mbere, abantu benshi bemeranywaho ku isi no muri Afurika ari uko ubwisungane mu kwivuza bugira akamaro. Buramutse bushyizwe mu nzego zose (z’ubuzima) bwarengera ubuzima bwa benshi.

"Icya kabiri ni uko tugomba gukomeza gushaka udushya twadufasha kugera ku buvuzi burambye. Ubushake bwa politiki nabwo burakenewe kugira ngo tugere ku ntego twihaye.

“Icya gatatu ni uko kuri ubu Abanyafurika benshi basigaye bafite internet, ibyo bituma serivisi nyinshi z’ubuzima zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi zikoreshejwe neza zagabanya n’ikiguzi abaturage batanga ngo bivuze.”

Madame Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye inama ya OAFLA asanzwe abereye umunyamuryango
Madame Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye inama ya OAFLA asanzwe abereye umunyamuryango

Muri iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika ryo Kurwanya Sida (OAFLA), Perezida Kagame wayitabiriye nk’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, yari aherekejwe na Madame Jeannette Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka