Gushinga uruganda rukora imiti mu Rwanda bisigaje gukorerwa igenamigambi

Abahanga mu by’imiti bavuga ko urugendo rwo gushinga uruganda rukora imiti mu Rwanda rusigaje gukorerwa igenamigambi gusa, nyuma yo kwegerenya abazarukoramo.

Abahanga mu by'imiti mu Rwanda bizihije umunsi mpuzamahanga wabahariwe
Abahanga mu by’imiti mu Rwanda bizihije umunsi mpuzamahanga wabahariwe

Usibye ibinini bivura ububabare nka ‘paracetamol’ n’indi miti mike ngo ikorwa na Kaminuza y’u Rwanda, imiti hafi ya yose ituruka mu bihugu byo hanze.

Perezida w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti, Dr Raymond Muganga avuga ko ibyo biteza igihombo Leta kuko imiti iri mu bintu bihenze cyane.

Avuga ko hari icyifuzo cyo gushakisha mu Rwanda ibimera n’ibindi byose bivamo imiti, hagatangizwa uruganda Nyarwanda rukora imiti “made in Rwanda”.

Agira ati ”Hakenewe ko dukora umuti mu nyabarasanya zacu, mu muramvumba dusanzwe tuzi, birashoboka kuko n’ahandi nko mu Bushinwa n’u Buhinde byagezweho.

“Hakenewe ko twareba niba nta ntambwe twasimbutse, ariko tugakora iby’iwacu”.

Dr Muganga avuga ko abahanga mu by’imiti bagomba no gutangira gushaka uburyo hashyirwaho imirima y’ibimera bivamo imiti.

Gushinga uruganda rw'imiti nyarwanda bigomba gukorerwa igenamigambi
Gushinga uruganda rw’imiti nyarwanda bigomba gukorerwa igenamigambi

Mme Rwabuhungu Mukandabarasa Monique wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba akorera Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB), avuga ko imyiteguro yo gushinga urwo ruganda ikomeje.

Ati ”Ni ibintu byo kwitondera tugakora igenamigambi ry’imyaka myinshi, ariko tukanategura abahanga b’ingeri zitandukanye mu by’imiti.

“Kugeza ubu itsinda rikorera muri Kaminuza y’u Rwanda rigiye kuzura, hatangiye abazi ibyo gukora imiti, abazi ubukana bwayo, abazi uburyo itangwa, noneho ubwo babonetse bose bashobora gushinga urwo ruganda”.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abahanga mu by’imiti kuri uyu wa kabiri, imbogamizi yakomeje kwigaragaza ni uko hari indwara zigenda zigira ubudahangarwa ku miti.

Bisaba ko abahanga mu by’imiti bakora indi isimbura iyamaze gutakaza ubushobozi.

Mu Rwanda indwara zitagipfa kuvurwa n’imiti ibonetse yose, ngo harimo izandura nk’inkorora n’ibicurane, ndetse na kanseri.

Urugaga rw’abahanga mu by’imiti rusaba abahabwa imiti kuyikoresha neza hakurikijwe amabwiriza bahawe, ariko bakanashaka inzobere zemewe na Leta hamwe n’imiti yujuje ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka