Akajagari mu buvuzi gakondo ngo korohera abatekamutwe kwinjiramo

Abavuzi gakondo bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, bavuga ko abantu bakibiyitirira ari bo bangiza isura y’ubuvuzi gakondo.

Abavuzi gakondo bateraniye mu Karere ka Musanze mu nama yiga ku buvuzi
Abavuzi gakondo bateraniye mu Karere ka Musanze mu nama yiga ku buvuzi

Bemeza ko abakora ubuvuzi gakondo nta burenganzira babifitiye ari bo bazana akajagari, kubeshya no kwangiza ubuzima bw’ababagana.

Byagarutsweho mu biganiro birimo kubera mu Karere ka Musanze, mu Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, bigamije kurebera hamwe ibyakorwa kugira ngo uyu mwuga uhabwe agaciro.

Nyiribambe Jacqueline umwe mu bavuzi gakondo, avuga ko abakora bene ibyo usanga batanabifitiye ubumenyi.

Yemeza ko batizwa umurindi no kuba nta mategeko agenga ubuvuzi gakondo arashyirwaho, ngo bitume ababukora baba basobanukiwe ibyo bakwiye kwitondera, amategeko abarengera n’arengera abo bavura.

Ibitekerezo bye abihuza n’abandi bavuzi gakondo baturutse mu turere twa Musanze, Burera na Gakenke na Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Jerome Kajuga wari uhagarariye UNESCO
Jerome Kajuga wari uhagarariye UNESCO

Twambazimana Dieudonne, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abavuzi gakondo AGA Rwanda, avuga ko nk’abakora umwuga w’ubuvuzi gakondo bifuza ko inzego bireba zikwiye gushyiraho amategeko areba uyu mwuga.

Jelome Kajuga umuyobozi w’ishami ry’umuco, ubumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu muri komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko uretse icyo kibazo cyo kuvangirwa ariko n’abavuzi gakondo babyemerewe bafite inshingano zo gukomeza kwihugura.

Ati “Haba mu bikoresho, uburyo bwo gutegura imiti, uburyo ihingwamo, imisarurire yabyo n’uburyo bwo kubungabunga ubutaka n’ibimera ubwabyo. Abavuzi gakondo babishyizemo imbaraga byazabafasha guhangana n’abandi ku ruhando mpuzamahanga.”

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa nibura abavuzi gakondo basaga 3.000 ubariyemo n’abadafite ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bavuzi baransetsa kabisa.Benshi bavuga ko "bavura sida,diabete,umwaku,inyatsi,etc...).
Ni kimwe neza na Pastors benshi bavuga ko bagusengera ugakira ibintu byose,ukabona imodoka ya V8,inzu ya Etages,etc...Niba utari wabyumva,reba Youtube ya Bishop Rugagi ushaka kugura indege.Aba bose ni imitwe baba bateka.Imana idusaba kubahunga.Ibibazo byose ni imana izabikuraho mu nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Abe ariyo dushaka,aho kwibera mu byisi gusa.

Gatare yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka