Rwimbogo: Abazaga kubyara bajyanaga izindi ndwara banduriye kwa muganga

Rwizihirwa Ngabo Raymond umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwimbogo avuga ko ababyeyi n’abana bahavukiraga batwaraga n’izindi ndwara banduriye kwa muganga.

Inzu ababyeyi babyariragamo yari nto ariko ubu bubakiwe indi nini
Inzu ababyeyi babyariragamo yari nto ariko ubu bubakiwe indi nini

Rwizihirwa avuga ko indwara ababyeyi n’abana babyaye ahanini baziterwaga no guhererwa serivisi ahantu hato hatameze neza.

Agira ati “Umubyeyi yamaraga kubyara, tukamusohora hanze mu nzira imujyana mu cyumba cyo kuruhukiramo. Ubuto bwacyo watumaga tumusezerera atarakira kugira ngo abise abandi.”

Gutaha batarakira nabyo ngo byagiraga ingaruka mbi ku babyeyi n’abana bibarutse.

Ati “Hari abageraga mu nzira bakagaruka bavirirana, abagera mu ngo bakaremba kubera ikizengerera, abana ugasanga umukondo wavuye amaraso kubera kugenda kuri moto bataha.”

Yabitangaje kuri uyu wa 7 Nzeri 2018 ubwo hatahwaga ku mugaragaro inzu y’ababyeyi yubatswe ku nkunga y’umuryango Food for the Hunngry.

Mu muhango wo gutaha icyo cyumba gishya
Mu muhango wo gutaha icyo cyumba gishya

Mukasano Immaculee umwe mu bayeyi bakoresheje ibyariro ry’ikigo nderabuzima cya Rwimbogo avuga ko mbere bari bafite imbogamizi zikomeye kuuryo bamwe bageze igihe bakura ikizere ku kigo nderabuzima.

Ati “Umubyeyi kubura aho aruhukira, kubyarira mu cyumba bategererezamo byatumye bamwe bacika hano, batangira kongera kubyarira mu ngo cyangwa bakajya kubyarira kure babona serivise nziza.”

Inzu y’ibyariro y’ikigo nderabuzima cya Rwimbogo mu karere ka Gatsibo ryuzuye ritwaye miliyoni 80Frw. Rifite ubushobozi bwakira ababyeyi 16 mu gihe irya mbere ryakiraga babiri gusa.

Kuva ryatangira gukora muri Kamena uyu mwaka rimaze gufasha ababyeyi 320 babyara n’ababoneza urubyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka