Rwizihirwa avuga ko indwara ababyeyi n’abana babyaye ahanini baziterwaga no guhererwa serivisi ahantu hato hatameze neza.
Agira ati “Umubyeyi yamaraga kubyara, tukamusohora hanze mu nzira imujyana mu cyumba cyo kuruhukiramo. Ubuto bwacyo watumaga tumusezerera atarakira kugira ngo abise abandi.”
Gutaha batarakira nabyo ngo byagiraga ingaruka mbi ku babyeyi n’abana bibarutse.
Ati “Hari abageraga mu nzira bakagaruka bavirirana, abagera mu ngo bakaremba kubera ikizengerera, abana ugasanga umukondo wavuye amaraso kubera kugenda kuri moto bataha.”
Yabitangaje kuri uyu wa 7 Nzeri 2018 ubwo hatahwaga ku mugaragaro inzu y’ababyeyi yubatswe ku nkunga y’umuryango Food for the Hunngry.
Mukasano Immaculee umwe mu bayeyi bakoresheje ibyariro ry’ikigo nderabuzima cya Rwimbogo avuga ko mbere bari bafite imbogamizi zikomeye kuuryo bamwe bageze igihe bakura ikizere ku kigo nderabuzima.
Ati “Umubyeyi kubura aho aruhukira, kubyarira mu cyumba bategererezamo byatumye bamwe bacika hano, batangira kongera kubyarira mu ngo cyangwa bakajya kubyarira kure babona serivise nziza.”
Inzu y’ibyariro y’ikigo nderabuzima cya Rwimbogo mu karere ka Gatsibo ryuzuye ritwaye miliyoni 80Frw. Rifite ubushobozi bwakira ababyeyi 16 mu gihe irya mbere ryakiraga babiri gusa.
Kuva ryatangira gukora muri Kamena uyu mwaka rimaze gufasha ababyeyi 320 babyara n’ababoneza urubyaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|