Abakinnyi 13 muri 38 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Frank Spittler yari yahamagaye bakuwe mu ikipe yerekeza muri Madagascar mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere aho igiye gukina imikino ya gicuti ibiri.
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Danny Usengimana, yahishuye ko mu byatumye ava muri APR FC harimo ikiganiro yatanze akavugamo ko yakuze abona Se afana ndetse anakunda kureba imikino ya Rayon Sports bigatuma akura azi ko nta yindi kipe ibaho.
Ntabwo bikiri inkuru ko ikipe ya Gisagara VC isanzwe ifashwa n’akarere ka Gisagara yatewe mpanga n’ikipe ya REG VC, bagombaga gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Muri shampiyona ya Basketball yakomezaga ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, amakipe ya APR na Patriots yitwaye neza, REG BBC itakaza umukino wayo wa mbere.
Ikipe ya Patriots Basketball Club ikomeje urugendo rwo kwiyubaka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yasinyishije Nikola Scekic ukomoka mu gihugu cya Serbia.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League 2023-2024 isiga Real Madrid izahura na Man City, Arsenal igahura na Bayern Munich.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi yakoze impinduka mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) zirimo kongera amakipe akaba 36 ndetse n’uburyo bw’imikinire bukaba bwahindutse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo kubera ko ngo bamaze amezi ane badahembwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Ndagijimana Enock wari Perezida w’ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwayo.
Umulisa Joselyne wakijijwe ibikomere bya Jenoside na Tennis, yavuye muri Amerika gutanga ubuhamya. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 nibwo Umulisa Joselyne, umudamu akaba n’umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis, yagarutse mu Rwanda avuye muri Amerika aho yari amaze iminsi ku butumire bw’umuryango (...)
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, ikipe ya Arsenal yageze muri 1/4 cya UEFA Champions League isezereye FC Porto kuri Emirates Stadium, yongera gukora amateka yaherukaga mu 2010.
Inama y’Inteko rusange isanzwe y’abanyamuryango ba FERWAHAND yateranye kuri uyu wa Gatandatu yemeje amatariki shampiyona ya Handball y’uyu mwaka izatangirira
Ikipe yari ihagarariye igihugu cy’u Burundi mu mikino ya Basketball African League (BAL) 2024, yasezerewe mu irushanwa kubera kudakurikiza amategeko arigenga, arimo kwambara iriho umuterankunga w’irushanwa (Visit Rwanda).
Ikipe ya REG y’abagore yegukanye irushanwa rya Basketball ryo kwizihiza umunsi w’abagore, irushanwa ryabereye muri Lycee de Kigali ku Cyumertu tariki 10 Werurwe 2024.
Ku wa 10 Werurwe 2024, Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, yasabye umukunzi we Umuhoza Liliane kuzamubera umufasha iteka ryose.
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali hasojwe irushanwa riba buri mezi atatu rya Boxing Night Series icyiciro cya kabiri, aho abakinnyi nka Nsengiyumva Vincent na Kabango Jerry baryegukanye mu cyiciro cy’ababigize umwuga.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya gicuti ruzahuriramo na Botswana na Madagascar.
Abakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mikino wa Basketball (APR BBC) kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, basangiye n’abana bakina basketball barenga 150 babarizwa muri ishuri ryigisha uyu mukino ryitwa Rafiki Kids Academy.
Ikipe ya APR WFC na Forever WFC zakinaga icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda zamaze kubona itike yo kuzakina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru umwaka utaha nyuma yo gutsinda imikino ya kamarampaka.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Liverpool yanganyirije mu rugo na Man City 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Bwongereza, biha Arsenal umwanya wa mbere.
Mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa cyenda (15h00) kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona. Ni umukino ukomeye mu Rwanda kuko iyo umukino wegereje, hirya no hino haba hari impaka nyinshi mu bakunzi b’aya makipe zishobora kuvamo n’imirwano.
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda muri Basketball akaba na Kapiteni wahoze akinira Patriots BBC, Willson Kenny Gasana, yagarutse muri iyi kipe, ayisinyira umwaka umwe.
Umunyamuziki akaba n’umunyabigwi mu mukino wa Tennis, Yannick Noah, uherutse kuva mu Rwanda agasubira iwabo mu Bufaransa, ubwo yari mu Rwanda, yakomoje ku kuntu yahoraga abwirwa ko u Rwanda ari Igihugu cyiza ariko akavuga ko azabyemera yigereyeyo.
Ikipe ya APR BBC yatsinze biyoroheye ikipe ya UGB BBC ndetse na REG BBC itsinda Kigali Titans mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda. Ni imikino yakinwe ku mugorobo wo ku wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, imikino yose ibera muri Gymnasium ya Lycée de Kigali.
Umukino wa shampiyona w’umunsi wa 24 wa shampiyona ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC ntukibaye ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe.
Mu gihe habura iminsi ine ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore isozwe, ikipe ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC zikomeje gukubana zihatanira igikombe aho zirushanwa amanota abiri mu mikino 18 imaze gukinwa.
Umunyabigwikazi mu mukino wa Tennis, Umufaransakazi Nathalie Dechy ari mu Rwanda aho yaje gukurikira imikino ya ATP Challenger 50 Tour, iri mu cyumweru cyayo cya 2 mu Rwanda.
Umukino uzahuza Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu ufatwa nk’umukino ukomeye mu Rwanda bamaze gutangazwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba inshuro yitabiriye imikino yakiriwe na Sunrise itsinda bitavuze ko ari we uyirogera ahubwo biterwa n’uko abakinnyi baba biteguye neza.