Football Andi makuru »

Pique na Song barwaniye mu modoka ubwo FC Barcelona yishimira igikombe

Yanditswe ku itariki ya: 19-05-2013 - Saa: 08:13'
Ibitekerezo ( )

Myugariro wa FC Barcelone Gerard Pique na Alexander Song ukina hagati muri iyo kipe barwaniye mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Bus’ bakoreshaga ubwo bishimiraga igikombe cya shampiyona baheruka kwegukana.

APR FC na AS Kigali zirahatanira kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe ku itariki ya: 18-05-2013 - Saa: 12:33'
Ibitekerezo ( )

APR FC na AS Kigali zikina umukino wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/05/2013 kuri Stade ya Kicukiro, aho bakunze kwita muri ETO, zombi zifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse zikegukana igikombe.

Nirisarike asanga abatoza b’abanyarwanda bazageza Amavubi kure

Yanditswe ku itariki ya: 18-05-2013 - Saa: 10:42'
Ibitekerezo ( )

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Royal Antwerp, Salomon Nirisarike, aratangaza ko afitiye icyizere Eric Nshimiyimana na Baptiste Kayiranga, bahawe akazi ko gutoza Amavubi kuko aribo bazi neza umupira w’u Rwanda kurusha abanyamahanga.

Volleyball Andi makuru »

Umutoza wa APR VC Mulinge yizeye gutsinda Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 11-05-2013 - Saa: 09:38'
Ibitekerezo ( )

Samy Mulinge, umutoza wa APR Volleyball Club afite icyizere cyinshi cyo gutsinda kaminuza y’u Rwanda mu mukino wa shampiyona uzahuza amakipe yombi ku Cyumweru tariki 12/05/2013 kuri Stade ntoya i Remera.

INATEK ikomeje kuyobora shampiyona ya Volleyball

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2013 - Saa: 12:03'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya Volleyball y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’Ikoranabuhanga rya Kibungo (INATEK), ikomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Volleyball mu bagabo, nyuma yo kwitwara neza ku munsi wayo wa gatatu ikaba itaratsindwa na rimwe kugeza ubu.

Beach Volleyball: Ikipe z’u Rwanda zabonye itike y’igikombe cy’isi

Yanditswe ku itariki ya: 22-04-2013 - Saa: 12:09'
Ibitekerezo ( )

Ikipe z’u Rwanda mu bagabo no mu bagore mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) zabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi nyuma yo kwitwara neza akegukana imidari ya Zahabu na Bronze mu mikino nyafurika yasojwe tariki ya 21/4/2013 i Mombasa muri Kenya.

Basketball Andi makuru »

Ikipe A yatozwaga na Bahufite John niyo yatwaye igikombe cya ‘All Stars Game’

Yanditswe ku itariki ya: 1-04-2013 - Saa: 12:07'
Ibitekerezo ( )

Ikipe yari yiswe ‘A’ yatojwe na Bahufite John ni yo yatsinze iyari yiswe ‘B’ yatojwe na Cliff Owuor mu mukino wari wahuje abakinnyi bakomeye mu mukino wa Basketball mu Rwanda (All Stars Game).

APR BBC y’abagore yegukanye igikombe cya ‘Playoff’

Yanditswe ku itariki ya: 31-03-2013 - Saa: 09:42'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore, yegukanye igikombe cya ‘Play off’ nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Ubumwe Basketball Club amanota 47 kuri 34, mu mukino wabahuje ku wa Gatanu tariki 29/03/2013.

Bwa mbere mu Rwanda harakinwa ‘All Stars Game’

Yanditswe ku itariki ya: 29-03-2013 - Saa: 09:47'
Ibitekerezo ( )

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryateguye umukino wa Basketball kuri uyu wa gatanu tariki 29/03/2013, uzahuza amakipe abiri azaba agizwe n’abakinnyi b’intyoza batoranyijwe mu makipe atandukanye agize shampiyona.

Karate Andi makuru »

Hatangijwe ikiciro cy’abantu bakuze mu mukino wa Karate

Yanditswe ku itariki ya: 25-12-2012 - Saa: 01:08'
Ibitekerezo ( 3 )

Itsinda ry’abakarateka ryitwa LIONS KARATE-DO CLUB risanzwe rikiniramo abana bato kuri stade Amahoro i Remera, ku cyumweru tariki 23/12/2012 yatangije ikiciro cy’abakinnyi bafite imyaka hejuru ya 35.

Burera: Bifuza gutera imbere muri karate ariko icyaro n’amikoro bikabazitira

Yanditswe ku itariki ya: 19-11-2012 - Saa: 09:52'
Ibitekerezo ( 3 )

Urubyiruko rukina umukino wa Karate rwo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera rutangaza ko rudatera imbere mu bumenyi bw’uwo mukino kubera ko batuye mu cyaro kandi n’ubuyobozi bukaba butabitaho.

U Rwanda rwitabiriye amarushanwa ya karate mu gihugu cya Maroc

Yanditswe ku itariki ya: 10-09-2012 - Saa: 15:28'
Ibitekerezo ( 3 )

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya karate ku rwego rwa Afurika ari kubera mu gihugu cya Maroc iri kugenda yitwara neza.

Ngororangingo Andi makuru »

Bayigamba Robert yatorewe kuyobora ‘Comité Olympique’

Yanditswe ku itariki ya: 22-04-2013 - Saa: 12:05'
Ibitekerezo ( )

Bayigamba Robert wigeze kuba Minisitiri w’imikino mu Rwanda, ni we watorewe kuyobora Komite y’igihugu y’imikino Olympique (Comite National Olmpique et Sportif du Rwanda –CNOR), mu matora y’abagize komite nshya yabaye ku wa gatandatu tariki 20/04/2014.

Lill Daren niwe ukomeje kuza imbere muri Tour du Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 25-11-2012 - Saa: 10:28'
Ibitekerezo ( )

Umunya Afurika y’Epfo Lill Darren ni we wongeye kwegukana umwanya wa mbere ahita anahabwa umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi umaze gusiga abandi bose kuva isiganwa ryatangira. Ku umunsi wa karindwi w’isiganwa rya Tour du Rwanda, ryakomeje kuwa wa Gatandatu tariki ya 24/11/2012.

Abanyarwanda bagiye mu mikino Paralympique bagarutse nta mudari

Yanditswe ku itariki ya: 10-09-2012 - Saa: 09:01'
Ibitekerezo ( 1 )

Abanyarwanda bitabiriye imikino Paralympique imaze iminsi ibera i London bayirangije ari nta mudari begukanye. Uwo Abanyarwanda bari bafitiye icyizere cyane ni Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 800.

Indi mikino Andi makuru »

Isigangwa ry’amaguru mpuzamahanga ry’Amahoro rya Kigali riraba kuri iki cyumweru

Yanditswe ku itariki ya: 15-05-2013 - Saa: 17:18'
Ibitekerezo ( )

Abanyarwanda barakangurirwa kuzitabira isiganwa ku maguru mpuzamahanga riharanira Amahoro (Kigali International Peace marathon) rizaba ku cyumweru tariki 19/05/2013, rikazitabirwa n’abazaba basiganwa bavuye mu mpande zitandukanye z’isi.

Amagare: Ndayisenga Valens na Uwimana Jeannette nibo baje ku isonga mu ‘gusiganwa n’isaha’

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2013 - Saa: 12:07'
Ibitekerezo ( )

Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Amis Sportif y’i Rwamagana niwe wabaye uwa mbere mu bagabo mu isiganwa ry’amagare abakinnyi basiganwa n’isaha (course contre la montre individuelle), naho Uwimana Jeannette yagukana umwanya wa mbere mu bagore.

Amagare: Abakinnyi 21 barasiganwa n’isaha kuri icyi cyumweru mu Bugesera

Yanditswe ku itariki ya: 5-05-2013 - Saa: 09:57'
Ibitekerezo ( )

Abakinnyi 21, harimo abagore batanu baritabira isiganwa ry’amagare ryo gusiganwa n’igihe buri wese yirwanaho (course contre la montre individualle), ribere mu karere ka Bugesera kuri icyi cyumweru tariki 05/05/2013.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile