Bayern Leverkusen yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona (Amafoto)

Ikipe ya Bayern Leverkusen yo mu gihugu cy’u Budage, yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona mu gihugu ihagarika Bayern Munich, yari imaze imyaka cumi n’umwe igitwara yikurikiranya.

Bayern Leverkusen yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona
Bayern Leverkusen yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona

Ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, hakinwaga umunsi wa 29 wa Shampiyona mu gihugu cy’u Budage mu cyiciro cya mbere (Bundesliga), ku kibuga BayArena, ikipe ya Bayern Leverkusen yari yakiriye Werde Bremen itsinda uyu mukino biyoroheye ibitego 5-0.

Uyu mukino yagiye kuwukina isabwa gutsinda kugira ngo yegukanye Igikombe, n’ubwo hasigaye imikino itanu Shampiyona ikarangira, kuko ikipe ya kabiri yo iyikurikira ari yo Bayern Munich iyirusha amanota 16 kandi mu mikino itanu isigaye ifite amanota 15. Bivuze ko n’iyo Bayern Munich yatsinda iyo mikino yose ntiyafata Bayern Leverkusen.

Victor Okoh Boniface ukomoka muri Nigeria ni we uyoboye n'ibitego byinshi muri iyi kipe bisaga 18
Victor Okoh Boniface ukomoka muri Nigeria ni we uyoboye n’ibitego byinshi muri iyi kipe bisaga 18

Bayern Leverkusen itwaye Igikombe cya Shampiyona nta mukino itsinzwe, kuko ku munsi wa 29 iyi kipe ifite amanota 79, bivuze ko yatsinze imikino 25 inganya 4.

Bayern Leverkusen itozwa na Xabi Alonso, mbere y’umukino abafana ndetse n’abakunzi b’iyi kipe yashinzwe mu 1904, bitiriye uyu mutoza umuhanda uturuka mu mujyi wa Leverkusen ugera kuri stade yayo yitwa BayArena bakiniyeho.

Kuri ubu iyi kipe igize ibikombe bitatu mu kabati kayo birimo; Igikombe cya Shampiyona batwaye (Bundesliga), Igikombe cy’igihugu (DFB Pokal) ndetse Igikombe cya Europa league.

Abafana bari baherekeje ikipe bari benshi
Abafana bari baherekeje ikipe bari benshi
Granit Xhaka wahoze muri Arsenal ari mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe
Granit Xhaka wahoze muri Arsenal ari mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe
Xabi Alonso ni cyo gikombe cya mbere atwaye nk'umutoza
Xabi Alonso ni cyo gikombe cya mbere atwaye nk’umutoza
Abafana bakoze akarasisi baherekeza ikipe
Abafana bakoze akarasisi baherekeza ikipe
Umuhanda witiriwe umutoza Xabi Alonso
Umuhanda witiriwe umutoza Xabi Alonso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka