Kugira ngo abana bakure bafite ubumenyi n’urukundo mu gutwara amagare, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ngo rigiye gushyira amagare yo kwigiraho kunyonga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu gihe amasezerano ye na Simba yo muri Tanzania yegereje umusozo, Mutesa Mafisango Patrick yatangiye kuvugana na Rayon Sport ngo azaze kuyikinira mu kwezi kwa mbere, ubwo amakipe azaba yemerewe kongera kugura abakinnyi.
Igikombe cy’abatarengeje imyaka 19 bakina muri za ‘Academies’ z’umupira w’amaguru muri aka karere cyateguwe na Academy ya SEC cyegukanywe na National Youth Talent Academy yo muri Kenya nyuma yo gutsinda SEC Academy penaliti 5 kuri enye ku mukino wa nyuma wabereye ku cyumweru kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Ikipe ya basketball Urunani y’i Burundi ku wa gatandatu tariki 15 Ukwakira yaratunguranye ubwo yatwaraga igikombe cy’akarere ka gatanu I Dar es Salaam muri Tanzania nyuma yo gutsinda Cooperative Bank yo muri Kenya amanota 69 kuri 61.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukwakira 2011 mu nzu y’imikino y’abamugaye i Remera hatangiye imyitozo y’ikipe y’igihugu ya sitting volleyball aho barimo kwitegura imikino nyafurika izabera i Kigali.
Ku umunsi wa kane wa shampiyona amakipe yagaragaza ko ashobora kuzahangana na APR bitewe n’abakinnyi yaguze nka Rayon Sport na Police FC yombi yatakaje amanota atatu.
Isiganwa ku magare Kigali-Huye ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2011 ryahuje abakinnyi bose hamwe 75 harimo 36 basiganwa ku magare asanzwe na 39 basiganywa bakoreshe amagare yagenewe amasiganwa.
Amakipe umunani y’abagabo agize ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ni yo azitabira isiganwa Kigali-Huye rizwi ku izina rya “ Ascension des milles collines” rizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 aho abazasiganwa bazahagurukira kuri stade Amahoro bagasoreza i Huye.
Rayon sport irifuza kugarura Bokota Labama mu munsi mike, nyuma yo kumenya ko itazakinisha myugariro wayo Usengimana Faustin kuko agomba gusanga bagenzi be bakinanye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 bagakora ikipe y’abatarengeje imyaka 20.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku mucanga yamaze gusezererwa mu mikino yaberaga muri Maroc, igamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique izabera i Londres mu mwaka utaha.
u Rwanda ruriifuza umutoza wasimbura Sellas Tetteh wasezeye ku mirimo ye yo gutoza Amavubi kubera umusaruro mubi, abatoza b’abanyarwanda bamaze kugera ku munani barifuza gutoza iyi kipe, bakaba bahatana n’abandi batoza bamaze kugera kuri 23 b’abanyamahanga.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI kuwa 11 Ukwakira 2011 nibwo yagarutse I Kigali iva mu gihugu cya Benin Gukina umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon na Guinea mu mwaka 2012.
Amakipe 2 ya APR y’abagore ndetse n’abagabo ni yo yegukanye agace ka 5 ka shampiyona ya Volleyball ndetse kakaba ari nako ka nyuma.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI kuwa 06 Ukwakira 2011 nibwo yahagurutse I Kigali igana mu gihuru cya Benin Gukina umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon na Guinea mu mwaka 2012.
Nyuma yo gutangira imyitozo kuri uyu 3 Ukwakira 2011, akize imvune, uyu mukinnyi w’imikino ngororamubiri Nyirabarame Epiphanie, aratangaza ko afite icyizere ko mu marushanwa asigaje yizera ko azabonamo ibihe(minima) bimwemerera kwitabira imikino Olempike izabera i London mu gihugu cy’u Bwongereza
Abatoza 30 b’umukino wa Tennis agamije mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba bateraniye Rwanda aho barimo kongererwa ubumenyi mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Tennis mu Karere. Ayo mahugurwa arahabwa n’izobere zo mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis (ITF) rifatanyije n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino (...)
Abatoza b’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore n’abagabo bashobora gusezererwa ku mirimo yabo n’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) kuko batubahirije inshingano zabo zo kuzamura abakinnyi.