Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, amahirwe ku gikombe cya shampiyona akomeza kugabanuka, rutahizamu wayo Rudasingwa Prince agira ikibazo cyatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni we wegukanye agace ka Musanze-Kigali ahita anambara Maillot Jaune
Ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, nibwo Umunyarwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga, Mukundiyukuri Jean De Dieu, yamenyeshejwe ko yatoranyijwe mu basifuzi 16 mpuzamanga bazasifura imikino ya Olempike y’uyu mwaka, izabera mu gihugu cy’u Bufaransa.
Umufaransa Pierre Latour ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe i Musanze umukinnyi akina ku giti cye
Kuri uyu wa Gatatu hasojwe imikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024, aho ikipe ya Gasogi United yasezereye APR FC iyitsinze kuri penaliti 4-3, Police FC isezerera Gorilla FC mu gihe Bugesera FC yasezereye Mukura VS iyisandiye iwayo.
Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep ni we wegukanye agace ka Karongi-Rubavu, mu gihe Maillot Jaune yagumanye Reinderink
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Vision FC ibitego 3-1, mu mukino wo kwishyura wa 1/4 w’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umunya-Colombia Restrepo Valencia yegukanye agace Huye-Rusizi, kaba agace ka karindwi muri rusange muri Tour du Rwanda
Mu mukino wa nyuma mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wahuje Akarere ka Musanze n’aka Rulindo, wabereye ku kibuga Ikirenga, mu Murenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantara 2024, warangiye Musanze itsinze Rulindo ibitego 3-1.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, nibwo ikipe ya APR y’umukino wa Basketball mu bagabo (APR BBC), yahagurutse i Kigali yerekeza i Doha mu gihugu cya Qatar, aho igiye gukorera umwiherero mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya BAL 2024.
Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 gakinwe kuva i Muhanga bajya i Kibeho Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace Muhanga-Kibeho
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, yahagaritswe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, kubera gukinisha abakinnyi bakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma ya 2019/2020, binyuranyije n’ibikubiye mu mabwiriza agenga amarushanwa.
Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, rutahizamu w’Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya APR FC, Nshuti Innocent, yasezewe n’abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe, mu gihe yitegura kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe ya Bugesera FC yanganyirije kuri stade ya Bugesera 0-0 na APR FC, mu mukino w’umunsi wa 21 wahabereye kuri iki Cyumweru, biyongerera ikizere cyo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, na ho APR FC ikomeza kuba iya mbere.
Banki ya Kigali yashyize igorora abakiriya bayo bakunda umukino wa Golf mu Rwanda, itangiza BK Golf Tournament. Ku wa 17 Gashyantare 2024 nibwo kuri Kigali Golf Club i Nyarutarama habereye irushanwa rya BK Golf Tournament ryahurije hamwe abakina uyu mukino bagera ku 160 bakinnye bahatana mu myobo 18 igize iki kibuga.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa "Tour du Rwanda 2024" hasiganwa amakipe, ikipe ya Soudal-QuickStep ni yo yegukanye umwanya wa mbere
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 bigoranye, Mukura VS na Gasogi United na zo zibona intsinzi mu gihe Musanze yanganyije mu mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, yakinwe ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024.
Ku nshuro ya 16 mu Rwanda hagiye gukinwa isiganwa, Tour du Rwanda, ni isiganwa rigiye gukinwa n’ibihangange aho umunani bakinnye isiganwa rikomeye rya Tour de France
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Israel Premier Tech ikinamo umunyabigwi Chris Froome yasuye ikibuga cy’umukino w’amagare yubatse mu karere ka Bugesera
Mu irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya kane, ikipe ya APR Basketball Club (APR BBC), iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona hano mu Rwanda, yisanze mu itsinda ririmo US Monastir ibitse iki gikombe yegukanye muri 2022.
Kuri uyu wa Kane umukinnyi usiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga Niyibizi Emmanuel yabonye itike y’Imikino Paralempike 2024 nyuma yo kuba uwa mbere mu irushanwa ryaberaga i Dubai.
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé Lotin kuri uyu wa Kane yamenyesheje ikipe ya PSG ko azayivamo ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.
Kuri uyu wa Gatatu,Ikipe ya APR FC yanganyirije na Gasogi United 0-0 kuri Kigali Péle Stadium mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024 yari yakiriye.
Amakipe ya Rayon Sports ndetse na POLICE FC ateye intambwe iyerekeza muri 1/2 mu mikino y’igikombe cy’amahoro nyuma yo kwitwara neza mu mikino yazo ibanza ya 1/4.
Rutahizamu Héritier Nzinga Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusohoka mu Rwanda, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anyuze mu mujyi wa Goma.
Abakinnyi 100 baturuka mu makipe 20 azakina Tour du Rwanda bamaze gutangazwa, barimo amazina akomeye ku isi nka Chris Froome n’abandi
Perezida w’igihugu cya Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yageneye buri mukinnyi arenga miliyoni 104 Frw n’inyubako igifite ako gaciro umutoza ahabwa miliyoni 209 Frw kubera gutwara Igikombe cya Afurika 2023 cyaberaga iwabo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse umukinnyi Héritier Nzinga Luvumbu amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Bimwe mu byaranze umunsi wa kabiri, harimo nko gutsindwa kuri amwe mu makipe akomeye arimo nka REG VC, ndetse na Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona iheruka ya 2023.
Umunyakenya Kelvin Kiptum, waciye agahigo ku Isi muri Marathon n’Umunyarwanda Hakizimana Gervais wari umutoza we, baguye mu mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya.