Mu Ntara y’Amajyepfo mu muganda rusange hakozwe byinshi bitandukanye ariko haracyari byinshi byo gukora mu kwirinda Ibiza bishobora kwibasira iyo Ntara, nk’uko iteganyagihe ribitangaza.
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru kimwe n’ahandi mu gihugu bazajya mu muganda rusange usoza ukwezi, ariko se ibyo bakoze bisoza Nzeri 2015 ubu bihagaze bite?
Mu gihe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015 hari umuganda usoza ukwezi, Kigali Today yasuye bimwe mu bikorwa byakozwe mu muganda w’ukwezi gushize kugira ngo irebe uko bisigasirwa.
Bamwe mu baganga binubira uburyo inkiko zifata imyanzuro yo gukuramo inda ku bushake hadakurikije imiterere n’igihe cyemewe cyo kuba inda yakurwamo kwa muganga.
Mu gishanga cya Rwabuye ubucuruzi bwarahagaritswe n’abakodeshaga basabwa kujya gukodesha andi mazu babamo, ibi byose kugira ngo abahatuye bakunde bimuke.
Abatuye intara y’Amajyepfo baravuga ko hari Ibiza birenze ubushobozi bwabo, cyane cyane muri iyi minsi y’Umuhindo irangwamo imvura n’imiyaga bitungurana.
Mu rwego rwo kwegereza ibikorwaremezo abatuye ikirwa cya Bushongo kiri mu kiyaga cya Burera, bari kubakirwa amazu 76 bazimurirwamo.
Gukora ubworozi bw’inzuki mu buryo bwa kijyajyambere bimaze guteza imbere abavumvu bo mu Karere ka Gicumbi kuko umusaruro w’ubuki wiyongereye.
Abana b’abakobwa bo mu Karere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inda baterwa bakiri bato kuko zibicira ahazaza habo.
Abaturage bibumbiye mu matsinda na koperative yakoreraga ku butaka bw’itorero ry’Ababatisita i Rilima mu Bugesera; barashinja Pasiteri Ndagijimana Emmanuel kwibaruzaho imitungo yabo akanayitwara.
Ubuyobozi bw’uturere burasabwa gukora ibishoboka ngo abaturage batuye mu manegeka bashobore kuyavamo hirindwa ko ingaruka za El Nino 2015 zabageraho.
Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (RNIS) kiratangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda, ariko bakaba badakwiye kwirara.
Abagore bo mu karere ka Burera barasabwa kugira isuku umuco bagaca ukubiri n’umwanda kuko ari zimwe mu ngaruka z’ubukoloni.
Nyuma y’abantu 28 bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya VUP mu Murenge wa Ngamba, abandi babiri bo muri Kayenzi na bo bakurikiranyweho icyo cyaha.
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubwikorezi ruravuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda ari abanyamaguru bihitira batazigizemo uruhare.
Abanyeshuri biga muri 12YBE i Huye, bavuga ko abakobwa batwara inda bakiri batoya bataziterwa n’ababashukisha byinshi gusa, ngo n’ibisuguti birabararura.
Umuhanzi Roberto aravuga ko ikibazo Uncle Austin afitanye n’inzu itunganya umuziki ya KinaMusic atari we gikwiye kubazwa, ahubwo cyabazwa KinaMusic.
Ababyeyi, abanyeshuri, abarezi, ndetse n’ubuyobozi ntibavuga rumwe kuba umunyeshuri yakwemererwa kwiga atunze telefone kuko byamuviramo kurangara ntakurikire amasomo.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bitorohera umukobwa kuba yajya kugura agakingirizo mu iduka.
Abaturage batuye mu Akarere ka Gakenke bavuga ko nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara y’abacengezi banyuzemo kuri ubu bashimishwa n’uburyo basigaye babanye neza.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke by’umwihariko abegerwaho n’inkunga y’ubudehe barishimira uburyo bamaze kwiteza imbere babikesha iyi gahunda.
Imirenge 16 kuri 17 igize akarere ka Burera yahinduriwe abanyamabanga nshingwabikorwa mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza.
Abakorera mu mujyi wa Kigali rwagati bemeza ko gufunga imwe mu mihanda bitaboroheye mu byo bakora ariko ngo byari bikenewe.
Abakora ibikora bitandukanye by’ubucuruzi mu karere ka Musanze batangaza ko bakura amafaranga menshi ku munsi wo “Kwita izina” ingagi.
Abahinzi b’urutoki rwa FIA barabara igihombo cya toni 25 z’ibitoki nihatagira igikorwa vuba ngo babone isoko ry’ibitoki biri kunekera mu mirima.
Bamwe mu bakora imirimo y’ubukorikori mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko badakorera mu gakiriro kahubatswe kuko umuriro uhagera ari muke, ukaba utabasha gukoresha imashini bakenera.
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bonewe n’inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera barinubira guhora basinyishwa ngo bagiye guhabwa indishyi z’ibyo bonewe n’izo nyamaswa ariko ntibazihabwe.
Ishyirahamwe ry’abacunda bagemuraga amata kuri koperative z’aborozi zo mu mirenge ya Murundi na Gahini mu Karere ka Kayonza zirabambura, none ubu izo koperative zirashinja abo bacunda gushaka kuzisenya kuko batakizigemuraho amata.
Nubwo Ibitaro bya Ruhengeri ari Ibitaro by’Akarere ka Musanze ariko uhasanga abarwayi benshi bava mu turere twa Burera, Nyabihu na Musanze baje kwivuza ariko kubera umubare munini wabo urenze ubushobozi bw’ibitaro bigatuma serivisi itangwa usanga itanoze.
ABaturiye Pariki y’Akagera mu gice intare ziherutse kuzanwa mu Rwanda zashyizwemo gifatanye n’akarere ka Kayonza, bavuga ko badatewe impungenge n’uko zishobora gucika uruzitiro zahawe zikaba zakwinjira mu baturage zikabateza umutekano.