Hari ibiza abaturage badafitiye ubushobozi bwo kurwanya - ICYEGERANYO

Abatuye intara y’Amajyepfo baravuga ko hari Ibiza birenze ubushobozi bwabo, cyane cyane muri iyi minsi y’Umuhindo irangwamo imvura n’imiyaga bitungurana.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe Iterambere( IGAD) giherutse gutangaza ko ubushyuhe bw’amazi ya Pasifika na Atlantika bwazamutse, bizatuma hagwa imvura nyinshi yateza imyuzure, mu gihe hadafashwe ingamba zo gukangurira abaturage gukora ibikorwa bizahangana n’iyo mvura.

Mu turere tugize Intara y’Amajyepfo by’umwihariko, hari ingamba zagiye zifatwa mu gukumira ibiza biterwa n’imvura, ariko hari n’ibitaragerwaho, nk’uko byagaragajwe n’abanyamakuru ba Kigali Today bahakorera.

Ibyinshi mu bitaragerwaho, ni ibirenze imbaraga z’abaturage n’iz’uturere, ku buryo bikeneye ingufu zituruka muri Minisiteri y’ibikorwaremezo cyangwa muri Minisiteri yo kurwanya ibiza.

Kamonyi: Mu gihe cy’imvura, abahinga Umukunguri bikanga umwuzure

Abahinga umuceli mu mukunguri bafite impungenge z'umwuzure.
Abahinga umuceli mu mukunguri bafite impungenge z’umwuzure.

Igishanga cy’Umukunguri gifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 700. Hegitari 250 zari zatunganyijwe n’umushinga ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi witwa RSSP, ariko kuri ubu ingomero ndetse n’imiyoboro byari byubatswe byarasenyutse.

Mukamusoni Francine, umuyobozi wa Koperative COPRORIZ-Abahuzabikorwa ihinga umuceri muri iki gishanga cy’Umukunguri, avuga ko iyo imvura iguye ari nyinshi, umwuzure urengera imirima yabo bikabateza igihombo.

Ingomero zubatswe na RSSP zarasenyutse.
Ingomero zubatswe na RSSP zarasenyutse.

Agira ati “kubera uburyo igishanga cyacu giteye, amazi yaturutse mu karere ka Muhanga n’aka Ruhango yimenera mu migezi y’Ururumanza n’Akabebya, maze bya bikorwa remezo RSSP yari yatwubakiye , amazi arabitwara.”

Abahinzi bagerageza gukumira isuri ibasenyera bubaka ingomero bifashishije imifuka, bagatera ibiti, urubingo n’imigano ku nkengero z’umugezi n’iz’igishanga ariko iyo amazi abaye menshi ngo imirima irarengerwa cyane ku gice cyegereye igishanga cy’Akanyaru.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Uwineza Claudine, atangaza ko RSSP yatangiye inyigo yo kongera gutunganya iki gishanga, ariko ngo no mu mihigo ya buri mwaka hacukurwa imirwanyasuri ku nkengero z’igishanga.

Umwuzure ukabije uheruka muri iki gishanga mu kwezi kwa Gicurasi 2013. Icyo gihe abahinzi bagendesheje umuceri wari uhinze kuri hegitari 119 bagira igihombo cya toni 800 kuko basaruye toni 1600 mu gihe iyo batagize ikibazo cy’umwuzure basarura toni zirenga 2000.

Ruhango: N’ubwo bazirika ibisenge by’amazu, umuyaga uranga ukabitwara

Umuyaga ukunze gusambura amazu.
Umuyaga ukunze gusambura amazu.

Mu Karere ka Ruhango nta hantu hazwiho umwihariko ku biza. Ibiza bikunze kugaragara kenshi mu gihe cy’imvura, ni ugusambuka kw’amazu n’inkuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, avuga ko muri ibi bihe by’imvura ingamba bafashe ari kimwe nk’izisanzwe, zirimo gukangurira abaturage kugira imirindankuba no kuzirika ibisenge by’amazu bigakomera.

Cyane cyane ariko aho bahanga amaso ni mu bigo by’amashuri n’amavuriro. Ati “abayobozi b’amashuri n’abamavuriro, bose nagiye mbamenyesha ko bagomba kwirinda hakiri kare, bakagura imirindankuba, bakazirika cyane ibisenge by’amazu bakoreramo”.

Akomeza avuga ko banahaye inshingano abayobozi bo mu nzego z’ibanze kujya bibuka gushishikariza abaturage kwirinda ibiza hakiri kare, ubu butumwa bakabutambutsa igihe cyose bagiranye ibiganiro n’abaturage.

Abaturage bo mu kagari ka Kayenzi, Umurenge wa Ntongwe, bavuga ko gahunda yo kuzirika ibisenge by’amazu bayikanguriwe, ndetse ngo bakaranabikora, ariko ngo kuko batuye ku Mayaga, umuyaga iyo uje byanze bikunze utwara ibisenge

Daria Mukayiranga utuye muri aka kagari, ati “buri gihe cy’imvura tugerageza kuzirika ibisenge by’amazu, ariko ariko ngo ntibuza umuyaga gutwara ibisenge.”

Muhanga: Nihatagira igikorwa, imvura ishobora gusenya ikiraro cya Bourgue

Ikiraro cya Bourgue gihuza Ngororero na Muhanga gishobora kuzatwarwa n'amazi kuko gishaje kandi kikaba kidasanwa.
Ikiraro cya Bourgue gihuza Ngororero na Muhanga gishobora kuzatwarwa n’amazi kuko gishaje kandi kikaba kidasanwa.

Bimwe mu bikorwa remezo mu Karere ka Muhanga birimo ikiraro cya Bourgue, imihanda n’ibikorwa by’abaturage bishobora kwangirika bikabije igihe hagwa imvura nyinshi.

Ikiraro cya Bourgue cyubatse kuri Nyabarongo gihuza uturere twa Muhanga mu Ntara y’amajyepfo na Ngororero mu Burengerazuba, cyatangiye kwangirika ku buryo haguye imvura nyinshi cyatwarwa n’umwuzure.

Iki kiraro cyubakishije ibyuma byatangiye kurwara umugese kandi n’aho cyubatse hatangiye gutwarwa n’amazi ku buryo byaba byiza cyimuwe cyangwa hakarebwa ubundi buryo kitakwangirika.

Uretse iki kiraro, mu Karere ka Muhanga imirenge iherereye mu misozi ya Ndiza ikunze kwibasirwa n’ibiza by’inkangu kubera imvura nyinshi rimwe na rimwe bigatwara n’ubuzima bw’abantu.

Urugero, nk’inkangu ya Kaziba imaze kwimura abaturage bagera kuri batanu, kandi badahabwa ingurane. Iyi nkangu kandi ikomeje gusatira ibikorwa remezo birimo umuhanda n’inzu z’ubucuruzi ziyegereye. Abatuye mu nkengero za Nyabarongo na bo bakunze kurengerwa n’amazi iyo imvura yabaye nyinshi.

Urugomero rwa Bourgue na rwo rurushaho gusobama kubera imvura kandi rwari rufatiye runini abaturage bo mu Murenge wa Kibangu hatagera umuriro usanzwe wa REG, ariko ngo hakenewe ingufu zindi ngo rwitabweho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ishami rishinzwe Ibiza buvuga ko mu Karere kose hamaze gufatwa ingamba zo guhana amakuru igihe habayeho ibizi biturutse ku mvura nyinshi, ariko ngo gutabara ikiraro n’urugomero rwa Bourgue biragoye kuko hari imbaraga ari nkeya ku rwego rw’Akarere.

Icyakora ngo Minisiteri ifite mu nshingano imihanda n’ishinzwe ibiza zamaze gusura ibi bikorwa ku buryo hari gushakwa uko byakwitabwaho.

Nyamagabe: Igikuku cy’i Murico gihangayikishije abagituriye

Abaturage nubwo bafashe ingamba zo kurwanya isuri hari igikuku kibabangamiye gituma bagenda bakuyemo inkweto kugira ngo batagwa mu manga.
Abaturage nubwo bafashe ingamba zo kurwanya isuri hari igikuku kibabangamiye gituma bagenda bakuyemo inkweto kugira ngo batagwa mu manga.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Murico uherereye mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka, bahangayikishijwe n’igikuku gihari kibatwarira imirima, gishobora no gutwara ubuzima bw’abaca mu nzira icyegereye.

Iki gikuku cyacukutse biturutse ku itaka Abashinwa bahakuye ubwo hubakwaga umuhanda Nyamagabe-Rusizi. Abagituriye bahangakishijwe n’uko imvura nigwa ari nyinshi gishobora kuzagira abo cyica, dore ko kugeza ubu abakigwamo bavunika gusa.

Abaturage bafashe ingamba zo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere ishobora guteza isuri n'imyuzure kubera imvura nyinshi.
Abaturage bafashe ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ishobora guteza isuri n’imyuzure kubera imvura nyinshi.

Godebereta Mukarutabana atuye hafi y’iki gikuku. Agira ati “Twaciye imiringoti , twaciye amaterasi, twakoze imireko ku mazu yacu, ariko iki gikuku cyo ntacyo twagikoraho. Kinaduteje inkeke, kuko kigwamo abasaza n’abana, abasinzi bo bahora bagwamo bakavunika. Dusaba ubuyobozi kugisiba kuko haguye imvura ikaze twashira.”

Ngo nta n’unyura hafi y’iki gikuku yambaye inkweto. Mukarutabana ati “Ubu kugira ngo nce aha wabonye ko nakuyemo inkweto. Iyo mvura bavuga niramuka iguye tuzajya turuhukira mu kabande. N’ubundi iyo imvura yaguye tujya kuzenguruka ahantu kure. Ntiwahaca.”

Ubuyobozi bukaba bwarafashe ingamba zo gukangurira abaturage kuva mu manegeka abadafite ubushobozi bakimurwa kandi hagaterwa ibiti bifata ubutaka.
Ubuyobozi bukaba bwarafashe ingamba zo gukangurira abaturage kuva mu manegeka abadafite ubushobozi bakimurwa kandi hagaterwa ibiti bifata ubutaka.

John Bayiringire, Gitifu w’Umurenge wa Gasaka, atangaza ko hari hafashwe ingamba zo gutera ibiti bifata ubutaka bikarwanya n’isuri kuri iki gikuku. Ngo banasabye abaturage kudakoresha inzira icyegereye mu gihe hategurwa indi.

Ati “Twasabyeko haterwa inturusu ubu zatangiye kumera. Turanateganya kuhashyira uruzitiro rwereka abantu ko hari ikibazo cyateza impanuka.” Uyu muyobozi anavuga ko bateganya kuzaca indi nzira abahanyuraga bazajya bifashisha. Ariko, ari uruzitiro, ari n’inzira nshya, nta na kimwe kirakorwa.

Akarere ka Nyamagabe kari mu turere dufite imisozi ihanamye ikunze kurangwa n’inkangu n’isuri nyinshi. Gusa hafashwe ingamba zo kuyiteraho amaterasi afite imiyoboro iyobora amazi mu mibande no guteraho ibiti bifata ubutaka bikarwanya n’isuri.

Huye: Amazi y’imvura atera imyuzure mu bishanga, akanangiza umuhanda wo hafi ya resitora Shekina

Ku gice cyo hepfo cy'umuhanda ugana kuri Hotel Credo.
Ku gice cyo hepfo cy’umuhanda ugana kuri Hotel Credo.

Mu mugi wa Butare, mu gice kiri hagati y’urusengero rwa EAR na resitora Shekina, ruguru gato ya Hotel Credo, hari igice cy’umuhanda cyangizwa n’amazi aturuka mu gice kiri haruguru y’umuhanda.

Ubundi, muri iki gice cya ruguru y’umuhanda hari umuyoboro utwara amazi, ariko uyu muyoboro waratwikiriwe kugira ngo imodoka zijye zibona uko zihagarara imbere y’amazu ahari. Amazi y’imvura rero aturuka muri iki gice anyura hejuru y’umuyoboro akishakira inzira mu muhanda ubu na wo watangiye kwangirika.

Amazi y'imvura agenda acukura uyu muhanda.
Amazi y’imvura agenda acukura uyu muhanda.

Dr. Gaspard Rwanyiziri, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukunze kunyura muri uyu muhanda, avuga ko nihatagira igikorwa mu gusana uyu muhanda no gushakira aya mazi inzira, umuhanda uzasenyuka burundu maze uzatware amafaranga menshi mu kongera kuwukora.

Kuri iki kibazo, Vedaste Nshimiyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, avuga ko kuri ubu hariho gahunda yo gusana umuhanda Kigali-Akanyaru. Ati “na kiriya gice cy’umuhanda kiri mu bizasanzwa.”

Imyuzureyo mu bishanga igenda ishakirwa umuti

Mu gihe cy’imvura nyinshi, abahinga mu gishanga cya Mwogo mu gice giherereye ahitwa ku Karambi ho mu Murenge wa Kigoma, ndetse no mu gice cyo mu Murenge wa Maraba, bakunze guhombywa n’amazi arengera imyaka.

Amazi yuzura muri iki gishanga gifite ubuso bwa Hegitari 80, ahanini aturuka mu misozi miremire ikikije iki gishanga mu gice cyo mu Murenge wa Huye, ndetse n’aturuka mu misozi yo mu karere ka Nyamagabe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana, avuga ko babifashijwemo n’umushinga Livemp, hashize igihe baratangiye ibikorwa byo kurwanya isuri muri iyi misozi, aho abaturage basabwa gucukura imirwanyasuri ndetse no gutera mu mirima yabo ibiti bitangiza imyaka.

Ibi binajyana no kubungabunga inkombe z’umugezi wa Mwogo, aho abaturage basabwa kudahinga muri metero 10 zikikije uyu mugezi ndetse hakanaterwa ibyatsi bituma inkombe z’uyu mugezi zikomera.

Na none ariko, amazi yuzuza iki gishanga si aturuka mu misozi yo mu Karere ka Huye gusa, kuko hari n’aturuka muri Nyamagabe. Bizasaba rero ko no muri Nyamagabe barwanya isuri.

Mu Rwabuye, abatuye mu gishanga bafungiwe ibikorwa by’ubucuruzi kugira ngo bimuke

Mu Rwanbuye, amazu ari mu gishanga ntagikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi.
Mu Rwanbuye, amazu ari mu gishanga ntagikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.

Mu gihe cy’imvura nyinshi, igishanga gihingwamo umuceri cy’ahitwa mu Rwabuye na cyo kijya cyuzura, amazi agasanga abaturage bahaturiye mu mazu yabo.

Nyuma y’uko abaturage basabwe kwimuka ntibahite babyumvikanaho n’ubuyobozi kuko bo bashakaga kurihwa nyamara ubuyobozi bwo bukavuga ko butabariha kuko budashaka kubatwara ubutaka, ibikorwa by’ubucuruzi byakorerwaga muri aka gace byarahagaritswe, n’abari bahacumbitse basabwa gushaka andi macumbi.

Ibi byari ukugira ngo abahatuye basigare nta kindi bashobora gukora, uretse kwimuka, dore ko abemerewe kuhasigara ari abari mu mazu yabo gusa, bakaba batanemerewe kuzayasana igihe yaba hari aho yangiritse.

Gisagara: Ibiza ntibizongera kubakarira mu gihe cy’imvura

Udusozi duhanamye dukunze kwibasirwa n'ibiza turi gukorwaho amaterasi, abatuye nabi bahari bakimurwa.
Udusozi duhanamye dukunze kwibasirwa n’ibiza turi gukorwaho amaterasi, abatuye nabi bahari bakimurwa.

Mu Karere ka Gisagara, mu bihe by’imvura nyinshi hari ibishanga byajyaga birengerwa bikangiza imyaka y’abahinzi. Iki kibazo ariko ngo kigiye kubonerwa umuti burundu, kuko hari ibishanga byamaze gutunganywa, n’ibitaratrangira imiroimo yo kubitunganya ikaba yaratangiye.

Faustin Maniraho uhinga umuceri mu gishanga cy’Akanyaru mu Murenge wa Mamba agira ati “Mbere iyo imvura yabaga yaguye ikabije, igishanga cyaruzuraga, imyaka yacu igatwarwa ugasanga abantu barahombye ntacyo basaruye. Ibi ariko no mu mvura yo mu kwa kane iheruka ntibyasubiriye kuko igishanga duhingamo cyamaze gutunganywa.”

Mu bishanga hari kubakwa imiyoboro izatuma amazi atazajya arengera imyaka igihe cy'imvura.
Mu bishanga hari kubakwa imiyoboro izatuma amazi atazajya arengera imyaka igihe cy’imvura.

Léandre Karekezi, umuyobozi w’aka karere, avuga ko ibi abaturage babikesha ko ibishanga byose biri gutunganywa bicibwaho imiyoboro ku buryo nta mazi azongera kurengera imyaka. Ni ku bufatanye n’umushinga FONERWA.

Kubera ko gutunganya ibishanga byonyine bidahagije mu kurwanya ibiza biterwa n’imvura, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ngo buri no gukora ubukangurambaga mu baturage bubashishikariza kurwanya isuri no kwita ku mazu yabo.

Meya Karekezi ati “Ntabwo imvura nyinshi iduteye ubwoba kuko twahagurukiye kwita ku bishanga byacu, ahahanamye naho hari gucibwa amaterasi, abaturage nabo barahugurwa banakangurirwa kumenya kwita ku mazu yabo, bakayasubiriza igihe hari aho yangiritse, bakanafata amazi ava ku mazu yabo.”

Ikindi akarere ka Gisagara kashyizemo ingufu nk’uko ubuyobozi bubitangaza, ni ugutuza abantu neza bava mu bikombe bagatura ku mudugudu kuko ubu bahamya ko umwaka utaha ntawe uzaba agituye nabi, ibi bikaba biri mu birinda abaturage kwangirizwa n’ibiza nk’imvura nyinshi.

Nyanza: Harwanyijwe isuri, n’abaturage ntibakiyinubira

Bumwe mu butaka burwanyijweho isuri bwo mu karere ka Nyanza.
Bumwe mu butaka burwanyijweho isuri bwo mu karere ka Nyanza.

N’ubwo mu Karere ka Nyanza nta myuzure cyangwa ibindi bibazo byihariye bituruka ku mvura nyinshi bijya bihaboneka, imisozi ikikije ibishanga yagiye irwanywaho isuri hakoreshejwe uburyo bw’amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri.

Amwe muri ayo materasi y’indinganire yakozwe ku nkunga y’umushinga ushinzwe gufata ubutaka bw’imusozi no kuhira imirima y’imisozi, LWH, ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi mu Rwanda mu gihe indi mirwanyasuri yakozwe n’abaturage ubwabo.

N’ubwo mu ntangiriro bamwe mu baturage batumvaga akamaro ko kurwanya isuri, bakayibonamo kubatubiriza ubutaka, ubu iyo myumvire yarahindutse.

Nkezabera Faustin utuye mu murenge wa Busasamana agira ati: “Imirima yanjye yose ishobora kuba yakwangizwa n’isuri ubu namaze kuyicaho imirwanyasuri igihe cyose imvura yagwa nta kibazo naba mfite ko ubutaka bwanjye bwagenda.”

Uyu muhinzi anivugira ko mu myaka mike ishize atumvaga neza akamaro ko kurwanya isuri, ariko ko iyo myumvire yahindutse. Kandi si we wenyine.

Mugabonake Théogène umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyanza nyemeza ko mu kurwanya isuri hacibwa amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri hashyizwemo imbagara kugira ngo imyumvire y’abaturage izamuke bumve neza akamaro kabyo.

Abisobanura agira ati: “Hakozwe amaterasi yikora hanaterwa n’ibiti n’ubwatsi kuri ayo materasi ku buryo twizeye ko nta kibazo cy’isuri dufite ku bataka bwo mu karere.”

Icyegeranyo cyakozwe n’Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ICYO MBONA HAKORWA NUKO LETA YASHYIRAHO ABANTU BAKANGURIRA ABATURAGE IBJYANYE NOGUKANGUKIRWA NO GUCA AMATERASI AHO BATUYE AHO MUMIDUGUDU MURAKOZE

JANVIER yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka