Iburengerazuba: Bimwe mu byakozwe mu muganda w’ukwezi gushize byarangiritse

Mu gihe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015 hari umuganda usoza ukwezi, Kigali Today yasuye bimwe mu bikorwa byakozwe mu muganda w’ukwezi gushize kugira ngo irebe uko bisigasirwa.

Uku ni ko hamwe mu ho twasuye twasanze bimeze

Rutsiro

Mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro mu Kagari ka Kongo Nil umuganda usoza Nzeri 2015 wari wakorewe mu Mudugudu wa Mukebera basibuye umuhanda wakozwe na VUP ariko ibyatsi byarongeye biramera n’imiferege irasibangana.

Iki kiraro na cyo cyakozwe n'umuganda w'ukwezi gushize.
Iki kiraro na cyo cyakozwe n’umuganda w’ukwezi gushize.
Aha hangiritse ku buryo amazi yuzura mu muhanda.
Aha hangiritse ku buryo amazi yuzura mu muhanda.

Nyabihu

Mu Karere ka Nybaihu umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri mu Murenge wa Mukamira mu Kagari ka Rurengeri wibanze ku gusibura inzira y’amazi kugira ngo atazangiriza abaturage.

Gusibura inzira y'amazi byafashije abayituriye kutangirizwa mu gihe imigezi yuzuye.
Gusibura inzira y’amazi byafashije abayituriye kutangirizwa mu gihe imigezi yuzuye.
Imiyoboro y'amazi asohoka muri Bizi ituruka kuri kaburimbo yazibuwe ngo atarenga abaturage.
Imiyoboro y’amazi asohoka muri Bizi ituruka kuri kaburimbo yazibuwe ngo atarenga abaturage.
Gusibura rigore byarinze imyaka y'abaturage kwangirika muri iki gihe cy'imvura.
Gusibura rigore byarinze imyaka y’abaturage kwangirika muri iki gihe cy’imvura.

Rusizi

Uyu muhanda wahanzwe n'umuganda usoza Nzeri 2015.
Uyu muhanda wahanzwe n’umuganda usoza Nzeri 2015.

Ngororero

Mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2015 hakozwe umuganda wo kubaka inzira z'amazi.
Mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2015 hakozwe umuganda wo kubaka inzira z’amazi.
Ibikorwa by'imigezi bitarangiye kubera ko imigezi yangizwa n'imiterere y'akarere.
Ibikorwa by’imigezi bitarangiye kubera ko imigezi yangizwa n’imiterere y’akarere.

Karongi

Mu karere ka Karongi ibikorwa by’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2015 byibanze mu gusibura imihanda, ariko hamwe hongeye kurara, aha ni mu Mudugudu wa Kamwijagi mu Kagari ka Gacaca, ho mu Murenge wa Rubengera.

Uyu muhanda wakozwe n'umuganda wa Nzeri 2015, iyo imvura iguye uhinduka ibyondo wanahise ucikamo ibinogo
Uyu muhanda wakozwe n’umuganda wa Nzeri 2015, iyo imvura iguye uhinduka ibyondo wanahise ucikamo ibinogo
Wakozwe mu muganda wa Nzeri 2015 ku rwego rwakagari. Igice kinini ibyatsi byamaze kumera ntawamenya ko hakozwe.
Wakozwe mu muganda wa Nzeri 2015 ku rwego rwakagari. Igice kinini ibyatsi byamaze kumera ntawamenya ko hakozwe.

Rubavu

Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri mu Karere ka Rubavu wakorewe mu midugudu hakorwa ibikorwa byo gusibura imihanda no gucukura ibinogo bifata amazi, ahandi hasibwa ibinogo mu mihanda.

Mu Kagari k’Umuganda mu Mujyi wa Gisenyi bacukuye ibyobo bifata amazi kandi ngo birabafasha mu gihe cy’imvura.

Mu mihanda y'imidugudu hasibwe ibinogo birekamo amazi mu mihanda.
Mu mihanda y’imidugudu hasibwe ibinogo birekamo amazi mu mihanda.
Ibitaka byashyizwe mu muhanda ngo bisibe ibinogo iyo imvura iguye birarengarwa.
Ibitaka byashyizwe mu muhanda ngo bisibe ibinogo iyo imvura iguye birarengarwa.
Mu mihanda y'imidugudu hacukuwe ibyobo bifata amazi. Aha n'ahitwa Majengo.
Mu mihanda y’imidugudu hacukuwe ibyobo bifata amazi. Aha n’ahitwa Majengo.
Ibyobo bifata amazi bituma imihanda itarengerwa n'amazi.
Ibyobo bifata amazi bituma imihanda itarengerwa n’amazi.

Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Iburengerazuba

Rutsiro: Mbarushimna Aimable
Karongi: Ndayisaba Ernest
Ngororero: Kalinganire Ernest
Rusizi: Ephrem Musabwa
Nyabihu: Safari Viateur
Rubavu: Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka