Amajyaruguru: Ibyakozwe n’umuganda wa Nzeri 2015 bihagaze bite?

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru kimwe n’ahandi mu gihugu bazajya mu muganda rusange usoza ukwezi, ariko se ibyo bakoze bisoza Nzeri 2015 ubu bihagaze bite?

Amwe mu mafoto y’aho Kigali Today yashoboye gusura mu hakorewe umuganda w’ukwezi gushize

Rulindo

Mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo bakoze umuganda wo gutunganya inzira igana kuri Guest House no gucukuru ibyobo bifata amazi ayiturukamo akangiriza abaturage.

Uko ibyobo bitangira amazi ajya mu ngo z'abaturage ava mu kibuga cya Guest House cya Shyorongi bihagaze byakuwe n'umuganda rusange wa Nzeri 2015 ubu bimeze.
Uko ibyobo bitangira amazi ajya mu ngo z’abaturage ava mu kibuga cya Guest House cya Shyorongi bihagaze byakuwe n’umuganda rusange wa Nzeri 2015 ubu bimeze.
Iyi nzira yambukiranya mu kibuga cya Guest House na yo yari yakozwe mu muganda rusange wa Nzeri 2015 ariko dore uko ubu imeze.
Iyi nzira yambukiranya mu kibuga cya Guest House na yo yari yakozwe mu muganda rusange wa Nzeri 2015 ariko dore uko ubu imeze.

Burera

Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2015 wubakiye umugore utishyoboye witwa Nyiraruvugo Jacqueline. Ibikorwa bagomba kumukorera ariko byakozwe igice. Ese bazasubirayo muri uku kwezi?

Nyiraruvugo Jacqueline yubakiwe n'umuganda usoza Nzeri 2015.
Nyiraruvugo Jacqueline yubakiwe n’umuganda usoza Nzeri 2015.
Nyiraruvugo bagombaga no kumwubakira ubwiherero bataha butarangiye none hasigaye ibyobo basize bacukuguye gusa.
Nyiraruvugo bagombaga no kumwubakira ubwiherero bataha butarangiye none hasigaye ibyobo basize bacukuguye gusa.

Gicumbi

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba ho bibanze ku bikorwa by’isuku no kurwanya isuri.

Bakoze isuku mu busitani bw'Umujyi wa Byumba.
Bakoze isuku mu busitani bw’Umujyi wa Byumba.
Muri iri shyamba shyamba ryo mu Murenge wa Byumba bacukuemo imiringoti yo gufata amazi biriinda isuri.
Muri iri shyamba shyamba ryo mu Murenge wa Byumba bacukuemo imiringoti yo gufata amazi biriinda isuri.

Gakenke

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba ho umuganda usoza Nzeri 2015 wibanze ki bikorwa byo kubaka amashuri ya 12YBE.

Aha hasizaga ahazubakwa ibyumba by'amashuri ku Kigo cy'Amashuri Abanza cya Mbuga.
Aha hasizaga ahazubakwa ibyumba by’amashuri ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Mbuga.
Muri uku kwezi ibikorwa byarakomeje aha muri iki cyumweru twabasanze bakata ibyuma byo kwifashisha.
Muri uku kwezi ibikorwa byarakomeje aha muri iki cyumweru twabasanze bakata ibyuma byo kwifashisha.

Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyaruguru

Rulindo: Solange Mukashyaka
Burera: Norbert Niyizurugero
Gicumbi: Ernestine Musanabera
Gakenke: Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka