Ubuvumvu bumaze guteza imbere abatari bake

Gukora ubworozi bw’inzuki mu buryo bwa kijyajyambere bimaze guteza imbere abavumvu bo mu Karere ka Gicumbi kuko umusaruro w’ubuki wiyongereye.

Ibi byatangajwe tariki ya 20/10/2015 na bamwe mu bavumvu bo mu karere ka Gicumbi aho bavuga ko nyuma yo guhugurwa bakava mu bworozi bwa gakondo bakinjira mu bworozi bw’inzuki bwa kijyambere bamaze kubateza imbere kuko umusaruro w’ubuki babonaga wikubye inshuro zigera muri eshanu buri kwezi.

Bahabwa amahugurwa ku buryo bakoramo imizinga.
Bahabwa amahugurwa ku buryo bakoramo imizinga.

Dukundima Elie atuye mu murenge wa Mutete atangaza ko mbere yakoraga ubuvumvu bwa gakondo aho yafataga umuzinga akawegeka mu giti agategereza ko inzuki zizawinjira akongera agategereza amezi atandatu kugira ngo abashe kuwusarura.

Ubuki yabashaga gusarura muri uwo muzinga iyo inzuki zabaga zataye(guhova) neza yabashaga gusaruramo ubuki bugera mu biro bitanu gusa.

Aha yarimo ahakura ubuki.
Aha yarimo ahakura ubuki.

Gusarura umuzinga yabikoraga inshuro 3 gusa mu mwaka ubundi ntabashe kuba akibonamo ubuki ndetse n’inzuki zigasuhukira mu yindi mizinga.

Aho amariye kwinjira mu bworozi bw’inzuki bwa kijyambere yatangiye kubona umusaruro wikubye inshuro zigera muri 5 z’uwo yabonaga mu bworozi bw’inzuki bwa buri kwezi.

Dukundimana iyo agiye guhakura (gusarura ubuki) inshuro imwe avanamo ubukiri buri hagati y’ibiro 10 na 15.

Rwirangira Dieune, umukozi w'akarere ka Gicumbi ari n'urubyiruko kwiga kwegeka imizinga.
Rwirangira Dieune, umukozi w’akarere ka Gicumbi ari n’urubyiruko kwiga kwegeka imizinga.

Mu muzinga wa kijyambere kandi abasha guhakuramo ubuki inshuro 3 mu kwezi kandi buri nshuro agakuramo hagati y’ibiryo 10 na 15 mu gihe umuzinga gakondo yawuhakuraga inshuro 3 mu mwaka umwe kandi inshuro imwe agakuramo hagati y’ibiro 3n’ibiro 5.

Iradukunda Jean de Dieu atangaza ko igihe cyose yakoze ubuvumvu bwa gakondo cyamupfiriye ubusa kuko iyo aza gukora ubuvumvu bwa kijyambare aba yaramaze gutera imbere.

Ati “Korora inzuki mu buryo bwa kijyambere ndetse no kubikora nk’umwuga mpamya ko twebwe abavumvu bizaduteza imbere kuko ubu twamenye ibanga ryo kororamo inzuki”.

Bamenye no gushakira inzuki ibizitunga

Bumwe mu buryo abavumvu bavuga bwo korora inzuki zabo ni ukumenya uburyo bwo kuzitarira ibyo kurya kugira ngo zitange ubuki bwinshi.

Aha avuga ko mu bihe by’imvura umuvumvu agomba kujya gushaka ibiryo by’inzuki akabishyira mu muzinga kugira ngo zikomeze gukora ubuki.

Bimwe mu biryo inzuki zirya habamo ifu ya Soya ndetse n’ifu y’imyumbati n’umushongi w’ibisigazwa biba byakozwemo isukari.

Ni byiza ko umuvumvu amenya uburyo bwo guhahira inzuki cyane cyane mu bihe by’imvura kuko ziba zakonje ntizibashe kujya guhova (gushaka ibikora ubuki).
Ubworozi bw’inzuki bwa kijyambe bukorwa bute?

Ubworozi bw’inzuki bwa kijyambere bukorwa mu mizinga ikoze mu mbaho z’ibiti.
Muri iyo mizinga hajyamo imbaho zitandukanya utwumba duto tugomba kubamo inzuki kandi zikahakorera imirimo yazo yo gushyiramo ubuki.

Muri utwo twumba niho bashyiramo ibisheshe inzuki zizajya zitariramo ubuki, ibi bisheshe iyo bimaze kugeramo ubuki n’ibyo bihinduka ibinyagu by’ubuki.

Iyo umuzinga wa kijyambere umaze kuzura uburyo bwo gushyiramo inzuki bafata iziri mu muzinga wa gakondo bakazimurira muri wa muzinga wa kijyambere.

Iyo mu mizinga gakondo nta nzuki zirimo bafata umuzinga mutoya wa kijyambere ukoze mu mbaho bakawegeka mu giti inzuki zakwinjiramo umuvumvu akazimurira muri wa muzinga munini.

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuki muri uwo muzinga munini umuvumvu afata inzuki zo mu mizinga gakondo 2 akazihuriza hamwe muriwa muzinga munini wa kijyambere maze zikaba aribwo zibasha gukora ubuki bwinshi muri wa muzinga.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze urubyiruko Rwirangira Diodore atangaza ko muri aka karere babumbiye hamwe urubyiruko kugira ngo rubashe gukora umwuga w’ubuvumvu bwa kijyambere nk’umwuga ubatunze.

Aha avuga ko ku bufatanye ni ikigo ATIC n’Akarere ka Gicumbi bahuguye abavumvu bose bo muri aka karere kugira ngo bave mu bworozi bwa gakondo bajye mu bwa kijyambere bityo babikore nk’umwuga ubatunze ndetse unabafashe nk’urubyiruko kwivana mu bukene.

Rwirangira avuga ko muri aka karere ka Gicumbi abavumvu bose ntawe ugikora ubuvumvu bwa gakondo ko basigaye bakora ubwa kijyambere.

Igikorwa bakoze bababumbiye mu mashyirahamwe kugira ngo umusaruro babona bajye bawugemura ku isoko babone amafaranga yo gukora n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Iyo ikilo bakiguze kuri wa muvumvu ubuki butaratandukanywa n’ibinyagu kigura amafaranga ibihumbi 2500 iyo ubuki bwayunguruwe bugurwa ku mafaranga ibihumbi bine(4000).

Igiciro cy’ubuki ku isoko gitanga icyizere cy’uko abavumvu bose bitabiriye gukora ubuvumvu nk’umwuga ubatunze uzabateza imbere.

Rwirangira avuga ko mu karere ka Gicumbi hari amashyirahamwe y’abavumvu agera mu 10 aho bayakurikirana bakabagira inama y’uburyo bagomba gukoramo ubuvumvu bwabo.

Muri uku guhuza abavumvu asanga bizongera ingufu muri ubu bworozi bw’inzuki bityo akarere ka Gicumbi kabashe gutemba amata n’ubuki.

Ati “ nk’uko mubizi akarere kacu ka Gicumbi gakize ku mukamo w’amata, turashaka ko kazanazamuka ku musaruro w’ubuki bityo Gicumbi yacu itembe amata n’ubuki.”
Rwirangira kandi avuga ko umusaruro w’ubuki ujyendana no kuwushakira isoko ku buryo abavumvu bagize buri tsinda ubuki bwabo butabapfira ubusa.

Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB muri gahunda yacyo naho harimo guteza imbere ubworozi bw’inzuki babukora nk’umwuga ubatunze.
Ibi bikazajyana no gutanga amahugurwa cyane cyane ku rubyiruko babigisha uburyo bwo kororamo inzuki.

Mwiza Will ushinzwe guteza imbere ubworozi bw’inzuki mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RA B avuga ko korora inzuki mu buryo bwa kijyambere umuvumvu adatinda kubona umusaruro kuko umuzinga wa kijyambere mu bihe by’impeshyi usarurwa inshuro zigera muri 5 kandi buri cyiciro kivamo ubuki buri mu bilo bisaga 10.

Ku borozi b’inzuki bamaze kwishyira hamwe Mwiza avuga ko umusaruro w’ubuki uzajya ukusanyirizwa hamwe bityo muri buri karere hakarebwa umusaruro wabonetsemo maze bakawutunganya neza bakabugemura ku isoko mpuzamahanga.

Mwiza asobanura ko Politike yo guteza imbere inzuki mu Rwanda yashyizweho hagamijwe guteza imbere ubworozi bw’inzuki no kongera umusaruro w’ubuki ndetse no kwagura amasoko bukajya kubugirisha no hanze y’igihugu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

mwadufasha mukatwerek’uko ibiryo vy’inzuki bikorwa mwatubwiy’ivyo zikorwamwo twerek’uburyo bikorwa n’urugero

alias john yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Nanjye ndi umuvumvu :0788606033.
Mujye mushyiraho nimber zabo tubasure

Kwitonda I NYANZA yanditse ku itariki ya: 3-03-2018  →  Musubize

Kbs nkatwe urubyiruko muba mugerageza mukutwagura kubitekerexo byimishinga

bihozagara jacques yanditse ku itariki ya: 5-02-2018  →  Musubize

Nukuri mbanje gushimira abantu babashije kugeza mu Rwanda ubworozi bw’inzuki za kijyambere, gusa nanjye ngiye gutangira iki gikorwa kuko naherukaga kubikora muri 2007.

Nsengimana darius yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

hariya muratubeshye pe ,aho muvugako umusaruro wikubye inshuro eshatu mukwezi kandi mu Rwanda tugira saisons(igihe cy’umusaruro)y’ubuki mu kwa karindwi , mu kwa munani no mu kwa kabiri- Werurwe ( urugaryi) mu gace gashyuha .
Iriya foto iragaragaza umuzinga wa Kijyambere umaze gusukwamo inzuki ntabwo ari umuzinga umaze guhakurwamo. mwatubeshye peeee.
ndi umworozi ’inzuki ndabanyomoje .

Barahira Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

nimero zaboroz bakijyambere mujye muzishyiraho tubasure

fred yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

mujy mushyiraho number phone zaboroz kuburyo wabasura

fred yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka