Umwanda si umuco Nyarwanda ngo ni ingaruka z’ubukoloni

Abagore bo mu karere ka Burera barasabwa kugira isuku umuco bagaca ukubiri n’umwanda kuko ari zimwe mu ngaruka z’ubukoloni.

N’ubwo atagaragaza uburyo umwanda waturutse ku bukoloni, Jacqueline Kamanzi Masabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, agira ati “Isuku ni umuco Nyarwanda…twisuzumye twasanze kuva na kera Abanyarwanda baragiraga isuku. Ahubwo umwanda ari zimwe mu ngaruka nyinshi z’ubukoloni dufite uyu munsi.”

Mu karere ka Burera haracyagaragara bamwe mu bagore bakirangwa n'umwanda
Mu karere ka Burera haracyagaragara bamwe mu bagore bakirangwa n’umwanda

Sembagare Samuel, umuyobozi w’Akarere ka Burera, yungamo avuga ko n’amazina nka Umwangavu, Mutakwasuku, Nyirasuku n’andi, nayo agaragaza ko isuku ari umuco Nyarwanda.

Ubwo tariki ya 13 Ukwakira 2015 mu karere ka Burera habaga inama y’igihugu y’abagore bo muri ako karere, hagaragajwe ko bamwe mu bagore bo muri ako karere bacyambara imyenda yahinduye ibara kubera umwanda.

Bamwe ngo usanga batoga ku buryo batanakarabya abana babo. Ibyo ngo bituma usanga n’aho batuye harameze ibyatsi.

Ntibibuke gukubura mu ngo zabo kuburyo n’ibikoresho byo mu rugo, birimo abasahane n’amasafuriya, nabyo biba byaribagiwe amazi. Uwo mwanda ngo niwo ukurura indwara zirandukanye zirimo n’amavunja. Ibyo byose ngo ni ingaruka z’ubukoloni.

Gusa ariko bamwe mu bagore bo mu karere ka Burera bahamya ko kuba bamwe muri bagenzi babo barangwa n’umwanda babiterwa no kuba bakora imirimo myinshi. Baba banayivuyemo ntibabone amazi yo kwisukura kuko atabegereye.

Umwe mu bagore, utifuje gutangaza izina rye, agira ati “Dufite ikibazo cyo kuba
amazi atatwegereye cyane! Noneho igihe tuvuye mu mirima kugira ngo tubone amazi, ukaba wakoresha igihe cy’amasaha abiri, cy’isaha imwe (ujya kuyashaka).”

Yungamo avuga ko no kuba hari bamwe mu bagore batoza ibikoresho byo mu rugo, batamesera abana babo cyangwa ngo babakarabye babiterwa no kuba batabona amazi hafi.

Abagore bo mu karere ka Burera batanze ibitekerezo bagaragaza impamvu bagifite umwanda
Abagore bo mu karere ka Burera batanze ibitekerezo bagaragaza impamvu bagifite umwanda

Kuri ubu mu mirenge 17 igize akarere ka Burera yagejejwemo imiyobo y’amazi meza. Kuburyo mu karere hose abaturage bamaze kugezwaho amazi meza babarirwa mu kigero cya 90%.

Abanyamwanda bawuterwa n’imyumvire: Aho niho Sembagare ahera atemeranya n’abo bagore bavuga ko amazi atabegereye.

Ngo ahubwo abagore bo muri Burera bakirangwa n’umwanda baracyafite ikibazo cy’imyumvire. Ngo kuko muri ako karere hari amazi kandi ugasanga n’abayaturiye bafite isuku nke.

Akomeza avuga ko ikibazo cy’umwanda muri ako karere kigomba gusesengurwa neza, hakamenyekana impamvu kidacika burundu.

Agira ati “Ibindi ko tubishobora! Imihigo tukagira umwanya wa kane mu turere 30…iyo tugeze ku isuku n’isukura reka da! Ubwonko bujya hehe! Ni ikibazo! Ni nk’icyorezo tugomba gushakira ibisubizo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gushaka icyatuma umwanda ucika burundu azakorana ibiganio n’abagore bari kumwe n’abagabo babo kugira ngo bamenye impamvu umwanda udacika burundu. Kuko ngo isuku ireba umugore n’umugabo.

Yongeraho asaba abagore bo muri Burera gushyiramo imbaraga n’ubushake bagahindura imyumvire, bagaharanira kugira isuku kuko ariyo izatuma bagira ubuzima burambye.

Jacqueline Kamanzi avuga ko mu rwego rwo kurwanya umwanda bazafasha abagore bo mu karere ka Burera mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda, hafashwa abagore batishoboye, abadafite imisarani bayubakirwa n’ibindi.

Akomeza avuga ko n’umugoroba w’ababyeyi n’andi matsinda y’abagore nabyo bizakomeza gushyirwamo ingufu kugira ngo bibe igisubizo cy’ikibazo cy’umwanda kuko ari ho bigishiriza abagore kugira isuku umuco.

Agira ati “Byaba ari ibivuye mu mugoroba w’ababyeyi, yaba ari indi myanzuro bifatiye hariya aho bahurira hirya no hino bakaganira, biriya bimina baba barimo…ndumva nizeye ko twese dushyize hamwe imbaraga, kiri kibazo cy’umwanda tuzakirangiza tukabaho mu Rwanda rufite isuku.”

Umwanda waragabanutse N’ubwo ariko abagore bo mu karere ka Burera bagawa kugira umwanda, bo babona ko wagabanutse bagereranyije no mu bihe byashize. Bahamya ko nta bagore bakigenda bambaye ibirenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore ahamya ko umwanda ari ingaruka z'Ubukoloni
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ahamya ko umwanda ari ingaruka z’Ubukoloni

Ndetse ngo nta n’abagore bakigenda bahetse abana isazi zibatumaho kubera umwanda. Ngo nta n’abakigerekeranya ingutiya zitameshe.

Mukandengo Charlotte avuga ko abagore basigaye, nabo bake, bakirangwa n’umwanda ari abatajya aho abandi bari: batitabira umugoroba w’ababyeyi ndetse n’izindi nama.

Mujawayezu Leonie, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Burera, we ahamya ko hari ibimaze kugerwaho, nubwo atagaragaza ikigero bagezeho bagabanya umwanda.

Agira ati “Urebye nk’abana bagaragaragaho isuku nke, ubungubu biri kugabanuka ku buryo hasigaye abana bakeya. Ari abagore cyangwa abagize umuryango uburyo bagaragaraga, ari ku mu biri, ari ku myambarire ari mu rugo, ubungu ubona ko uwo muhigo twawugezeho.”

Yungamo avuga ko ariko kurwanya umwanda ari urugamba bahagurukiye. Ikindi kandi ngo kwigisha abaturage ni uguhozaho kugira ngo abagifite imyumvire ikiri hasi bahinduke nabo bagire isuku.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko, iri niryo tangazamakuru ryumwuga? Umuntu azajya avuga amafuti yose itangazamakuru rishyigikire ? None se muriyi nkuru yose ko nyisomye nkayirangiza ariko nsimbone aho mwerekanye uburyo Ubukoroni aribwo bwateje umwanda mu Rwanda?
Umutwe wanagambo nujyane ninkuru uko ivuzwe.

jeannot yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka