Abatuye mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda basaga 85% bababajwe no kuba batagerwaho n’ibyiza by’amashanyarazi afatwa nk’isoko ya byinshi mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
N’ubwo intara y’Amajyaruguru ari yo iza ku isonga mu kugira ingomero zitanga amashanyarazi nyinshi mu Rwanda, ibipimo biragaragaza ko abafite amashanyarazi muri iyo ntara ari 15% gusa by’abayituye bose.
Abaturage b’imidugudu ya Rwarucura na Ryabega akagali ka Mbare umurenge wa Karangazi bemeza ko ubutaka bwa hegitari ebyiri bwari bwaragenewe isoko bwahawe abantu bishoboye nyuma yo kubeshya bari abatuye mu manegeka.
Nyuma y’aho Kigali Today itangarije inkuru ku cyumba cy’amasengesho cya Rubengera mu Itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) kivugwamo inyigisho z’ubuyobe, ubuyobozi bw’iryo torero bwahinduye ubuyobozi bw’icyo cyumba cy’amasengesho bunategurira abakirisito amahugurwa ku buhanuzi n’inyigisho z’ubuyobe.
Kubona umubare nyawo w’abaturage bose bambuwe cyangwa batinze kwishyurwa na ba rwiyemezamirimo ntibyoroshye kubera ko ubuyobozi butayatanga akaba ari yo mpamvu mu turere twa Rwamagana na Nyagatare ho nta makuru kuri iki kibazi turabasha kumenya.
Muri iki gice cya gatatu ku nkuru zivuga kuri ba rwiyemezamirimo bambura cyangwa bagatinda kwishyura abaturage bakoresheje turareba uko byifashe mu ntara y’Amajyepfo.
Mu cyegeranyo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ntibabishyure, ubu turabagezaho uko byifashe mu Ntara y’Uburengerazuba aho bigaragara ko akarere ka Karongi gafite iki kibazo kurusha utundi.
Nk’uko mumaze kubimenyera, buri cyumweru Kigali Today ibagezaho inkuru zicukumbuye. Ubu twabahitiyemo kubagezaho inkuru zijyanye n’ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ariko hagashira igihe batarabishyura. Uyu munsi turahera ku ntara y’Amajyaruguru.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batishoboye barimo imfubyi zirera biteganyijwe ko bagiye kongera guhabwa amazu muri uyu mwaka nyuma y’uko mu mwaka ushize hatanzwe amazu 40 ku batishoboye barimo inshike zitagira abazifasha.
Abakirisito bo mu Itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) muri Peresibiteri ya Rubengera, Paruwasi ya Rubengera mu Karere ka Karongi ntibavuga rumwe ku cyumba cy’amasengesho kuko ngo gitangirwamo inyigisho bamwe muri bo bita iz’ubuyobe, kandi ngo kikanagandisha abaturage kuri gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro.
Muri iki gice cya kane ari na cyo cya nyuma ku nkuru zerekana imiturire mu gihugu, turabagezaho ibijyanye n’intara y’Amajyepfo. Uretse akarere ka Nyaruguru gafite umujyi udakora ku muhanda wa kaburimbo, utundi turere tugize intara y’Amajyepfo tugaragara ko tugenda dutera imbere mu kugira inyubako zigezweho.
Muri iki gice cya gatatu ku iterambere ry’imiturire mu Rwanda turabagezaho uko byifashe mu ntara y’Uburengerazuba. Muri iyi ntara bigaragara ko uturere dukora ku kiyaga cya Kivu nka Rubavu, Karongi na Rusizi ari two turi imbere y’utundi mu bijyanye n’imyubakire.
Muri iki gice cya kabiri cy’inkuru zijyanye n’imyubakire mu gihugu, turabagezaho uko imyubakire yifashe mu ntara y’Amajyaruguru. Muri iyi ntara umujyi wa Musanze niwo ugaragaramo inyubako nyinshi zigezweho.
Kigali Today yatangiye gahunda yo kubagezaho inkuru zicukumbuye zerekana aho igihugu kigeze mu bintu bitandukanye. Kuri iyi nshuro turahera ku bijyanye n’imyubakire mu ntara zitandukanye, duhereye ku ntara y’Uburasirazuba.
Mu gihe habura amasaha macye ngo dusoze umwaka wa 2014, Kigali Today yabahitiyemo kuwusoza igaruka ku makuru yavuzweho cyane ku bijyanye n’u Rwanda.
Abaturage batuye mu kagali ka Congo-Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, batangaza ko bahinduye imyumvire yo gusesagura amafaranga mu minsi mikuru yabarangaga mu minsi yashize, aho wasangaga abantu bizihiza iminsi mikuru ku buryo budasanzwe.
Leta y’u Rwanda yahagurukiye kuzamura ireme rya serivise zitangirwa mu bitaro byo mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu yatangije gahunda zinyuranye zirimo no gusuzuma ibitaro bitandukanye ngo bihabwe ibyemezo byo ku rwego mpuzamahanga (Accreditation).
Filozofiya (Philosophie) ni uburyo bwo kumenya gushyira umubonezo mu mitekerereze, bigafasha umuntu kwimenyereza gutekereza neza kugirango abashe gushyira mu gaciro; (philosophie= Amour de la Sagesse).
Za SACCO zo mu mirenge itandatu y’akarere ka Kayonza zirishyuza Sosiyete y’ubwishingizi ya SORAS miriyoni zikabakaba 90 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’aho yari yafatiye abahinzi ubwishingizi ku myaka ya bo bakarumbya kandi ntiyishyure.
Abanyeshuri barangiza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) barinubira gutunguzwa ikizami cyo gusobanura igitabo kirangiza amashuri kuko gisaba gutegurwa neza kandi kigahabwa amanota menshi.
Mu gihe bamwe mu bana babaga mu bigo by’impfumbyi bavuga ko bari batewe impungenge n’imibereho yabo ubwo Leta y’u Rwanda yafataga icyemezo cyo gufunga ibigo by’impfumbyi abana bakabohereza kuba mu miryango, ubu bavuga ko byabafashishije kuko byatumye bashobora kubana n’abandi mu buzima bwo hanze kandi kuri ubu bakaba (...)
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Sikubwabo Benoit, tariki 17/11/2014 yabwiye abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya "Umurenge Sacco Murundi", ishami rya Karambi mu murenge wa Murundi ko imirimo yo kubaka inyubako y’iyo Sacco yahagaritswe izasubukurwa ari uko (...)
Abanyeshuri barangiza kwiga mu mashuri makuru yigisha ubumenyi ngiro (IPRC), barinubira ko badahabwa agaciro ku isoko ry’umurimo nk’abandi bize bimwe baturuka mu mashami agize kaminuza y’u Rwanda.
Muri iki gihe mu mujyi wa Kigali gushyingura bisigaye bihenze cyane, aho kugeza ubu abakora akazi ko gushyingura mu irimbi rya Rusororo batangaza ko gushyingura ku buryo buciriritse bishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni.
Muri iki gice cya gatatu kikaba ari nacyo cya nyuma ku mateka ya muzika mu Rwanda, turareba ingorane z’umuziki nyarwanda mu minsi yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’iterambere umuziki nyarwanda umaze kugeraho muri iyi minsi.
Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA: Rwanda Cooperative Agency) kiravugwaho kubogama mu gukemura ibibazo byavutse mu banyamuryango ba koperative COODUGI (Cooperative Duhinduke de Gisozi), ikorera ibikorwa by’isuku mu ngo zo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Muri iki gice cya kabiri ku mateka ya muzika mu Rwanda, turareba uburyo umuziki nyarwanda wahindutse kuva abazungu bagera mu gihugu kugenda ukageza mu mwaka w’1994.
Abagore n’abakobwa bakuze bakora umwuga w’uburaya mu mijyi ya Ngororero na Kabaya mu karere ka Ngororero bavugwaho gucuruza abana b’abakobwa bakiri bato babakoresha umurimo w’ubusambanyi.
Mu ivugururwa ry’inzego z’imirimo ya Leta ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Nzeri 2014, imwe mu mirimo yaravuguruwe yongererwa imbaraga ndetse n’inshingano, hagira imwe ikurwaho kuko itagikenewe mu bigo bimwe na bimwe, ndetse hagira n’indi mirimo mishya ishyirwaho.
Kazungu Robert ni umwana wakoze radiyo mu mwaka wa 2002 ikumvikana mu gice kinini cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda akomeje gutera imbere mu bushakashatsi mu ikoranabuhanga aho amaze kuvumbura udushya twinshi dutandukanye mu ikoranabuhanga.