Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushora agera kuri Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23, agakoreshwa mu bikorwa byo kwagura ‘Imbuga City Walk’, ahazwi nka ‘Car free zone’ ahantu ho kuruhukira no kwidagadurira.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, iba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, Abahanzi nyarwanda bakoze igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ko zabohoye u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi b’amakoperative kunoza imicungire yayo, kuko iyo bakoze nabi koperative zigahomba bica intege abashaka kuyitabira. Guverineri Kayitesi yabitangaje tariki 02 Nyakanga 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere (...)
Mu gihe hari gusozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri muri Handball, ikipe ya Gicumbi na Police HC ni zo zigiye guhatanira igikombe
Nyuma y’aho bitabiriye inama y’ababyeyi bamwe muri bo bakanyagirwa, biyemeje kubakira inzu mberabyombi ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina rirererwamo abana babo nk’ikimenyetso cyo kwibohora byuzuye.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr nta mpinduka yari yakoze ugereranyije n’ababanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwakinaga na Sudani y’Epfo ku munsi wari wabanje.
Inzozi Jackpot Lotto ubu igeze ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi, kandi gukina byarorohejwe. Uyu mukino ugiye kuba umukino abantu benshi bakunda kuko uburyo bwo gukinamo bwavuguruwe. Abantu 1,589 ni bo batsindiye amafaranga 3,392,000 ku wa 26 Kamena muri uyu mwaka wa 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 70, bakaba babonetse mu bipimo 3,706.
Mu Karere ka Bugesera, icyumweru cyo kwibohora cyatangiye ku itariki 27 Kamena kikazasozwa ku itariki 4 Nyakanga 2022, kirasoza hatashywe ibikorwa remezo bitandukanye birimo, inzu zubakiwe abatishoboye mu Mirenge itandukanye, imiyoboro y’amazi, inzu y’ababyeyi(maternité), n’ibindi.
Abahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’abakirimo, banenze impamvu Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza inyuma mu bikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe ifatwa nk’Intara ikize kuri byinshi.
Abagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze (PSF) banenze abahoze bikorera bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bica bagenzi babo n’abakiriya babo, bakaba biyemeje gukora impinduka, birinda ko amarorerwa yakozwe na bamwe mu bababanjirije atazongera ukundi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo gikodesha amagare cyitwa Guraride, bavuga ko hagiye kuza amagare aterera imisozi bidasabye kunyonga kuko akoresha bateri z’amashanyarazi.
Major Gen Augustin Turagara, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, avuga ko inzira y’ibiganiro (Siyasa), iba nziza ariko iyo byanze ukoresha isasu, kubera ko isasu rishobora gutuma byumvikana.
Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yumviswe n’urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 63, bakaba babonetse mu bipimo 3,840.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amaezerano y’imyaka ibiri.
Ni umukino watangiye u Rwanda rusabwa gutsinda Sudani y’Epfo kuko mu duce tubiri tw’iri rushanwa twari tumaze gukinwa, u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma n’amanota 3, mu gihe Sudani y’Epfo yo yinjiye muri uyu mukino ifite amanota 6 kuko yatsinze imikino yose.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, yakiriwe na Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko Akarere kamaze amezi icyenda kari muri gahunda yo gukangurira abaturage kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu bukangurambaga bise ‘Akaramata’.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA rukora sima, buratangaza ko mu gice cya mbere cy’umwaka w’imari, ni ukuvuga mu mezi atandatu yarangiye tariki 31 Werurwe 2022, urwo ruganda rwacuruje Miliyari 44 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba harimo inyongera ya 45% bagereranyije n’ayo bacuruje mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imihigo yahizwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2021/2022, uko yari 89, ubu 82 yamaze kweswa 100%, gugashimira abaturage babigizemo uruhare.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatoye Ingengo y’Imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 137 na miliyoni 500 azakoreshwa mu mwaka wa 2022/2023, hakazavamo ayo kubaka za ruhurura no guhanga imirimo mishya irenga ibihumbi 40.
Abaturage 154 bo mu Karere ka Ngororero bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe borojwe amatungo magufi, baratangaza ko bafite inyota yo kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nabo bakiteza imbere.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Cyahoze ari Komini Muhazi, Umurenge wa Gishari w’ubu, bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu basoje ibihano byabo, kubera ko bagihakana uruhare rwabo muri Jenoside ndetse ntibabwize ukuri abana babo ibyaha bafungiwe.
Abagabo bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye mu Rubuga rw’abagabo, bagamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, ashobora gutuma habaho no kwicana hagati y’abashakanye.
Gakenke na Gicumbi ni uturere twashimiwe ko dukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru mu kwitwara neza muri gahunda z’imihigo zinyuranye za Leta, aho utwo turere twombi twatwaye ibikombe bine mu bikombe bitanu byatanzwe.
Abarokokeye Jenoside muri Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batereranywe n’abakabatabaye harimo abaganga, aribo bagombaga kugira uruhare runini mu kubarindira ubuzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ASOFERWA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, tariki 30 Kamena 2022 bahuriye mu bikorwa byo kurwanya indwara ya Malaria byabereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka (...)
Bamwe mu bagore batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma y’amahugurwa bahawe n’umushinga Women for Women Rwanda, kuko bumvaga ko nta kindi bashoboye uretse kubyara no kurera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye gutunganya ubuso busaga Ha 700 z’ibishanga bizahingwaho umuceri, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inganda zitunganya umuceri zigaragaza ko nta musaruro uhagije zifite.
Kompanyi ya Hyper Sports Group Ltd yateguye igikorwa cyo guhemba abitwaye neza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22, mu byiciro bitandukanye, cyiswe “Hyper Football Awards 2022” kizasozwa ku wa 30 Nyakanga 2022.
Ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Polisi y’u Rwanda yakiriye imbwa 12 zabugenewe mu gusaka abakurikiranyweho ibyaha, zatorejwe mu kigo cyitwa Police Dog Center Holland, igikorwa cyahujwe n’uko abapolisi 19 bari basoje amahugurwa yo kuzikoresha.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa ko abantu bibuka banazirikana imbere heza h’Igihugu, bityo ko ari ukwibuka banacyubaka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 69, bakaba babonetse mu bipimo 4,730.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iravuga ko mu myaka itanu iri imbere nta nzara izaba ikibarizwa mu Rwanda, kuko buri wese azaba ashobora kwihaza mu biribwa. Ibi MINAGRI ibishingira ku bushakashatsi buheruka gukorwa bukerekana ko u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kwibohora ari ubuzima n’iterambere haba ku bari barahejejwe mu mahanga n’abandi bari barakandamijwe.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza barinubira guhamagarwa mu nama n’abayobozi ariko ntibubahirize amasaha kuko byica akazi kabo ka buri munsi. Mu cyumweru cyo kwibohora, Akarere ka Kayonza karimo gutaha ibikorwa remezo bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, umunsi uzizihizwa tariki 04 Nyakanga 2022, ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zikomeje kwiyongera mu buryo bugaragara. Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi hagamijwe ko intego y’amashanyarazi (...)
Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball, yamaze gutangaza ko asezeye gukinira iyi kipe yari amaze imyaka 11 akinira, ashimira buri wese wamushyigikiye.
Abayobozi b’Akarere ka Muhanga kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere barahuriza ku guha umwanya uhagije umuturage, bakamutega amatwi kugira ngo abashe kugira uruhare mu bimukorerwa kuko na we arebwa n’imihigo.
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Umuraperi w’Umufaransa, Laouni Mouhid, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka La Fouine, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru mu Mujyi wa Kigali, asobanura uko yiteguye gususurutsa abaza kwitabira ibitaramo byiswe ‘Africa in Colours festival’, biteganyijwe gutangira uyu munsi bikazarangira ku (...)
Umugabo wo muri Chili yahembwe inshuro zikubye 286 z’umushara we, ahita asezera muri Sosiyete yakoreraga abicishije mu banyamategeko, aburirwa irengero nyuma yo gusezeranya iyo sosiyete ko azayisubiza amafaranga arenga ku yo yari agenewe.
Umugabo witwa Ngayabateranya wo mu Kagari ka Muyira, Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we, Uwifashije Claudine, amuziza ko yabwaye umukobwa, ndetse akomeretsa n’uwo mwana, ubu abahohotewe bakaba bari mu bitaro.
Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ibibazo by’amakimbirane n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu guhosha ibi bibazo.
Mu nama y’Inteko Rusange y’Umujyi wa Kigali yateranye ku wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, Umuyobozi wungirije muri w’uwo mujyi ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yasubije abaturage basaba imodoka rusange n’inzira nshya (lignes), ko bizabagezwaho mu minsi ya vuba.
Guverineri Bello Matawalle w’Intara ya Zamfara muri Nigeria, yategetse ko abaturage bahabwa impushya zo gutunga imbunda kugira ngo batangire kwirindira umutekano ukomeje kubangamirwa n’imitwe yitwara gisirikare, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya no gutsimbura abagizi ba nabi bakomeje kwica no gushimuta abaturage, (...)
Nyuma y’ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa (IRMCT), Urwego Rwasigaranye Inshingano z’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR), abaharanira uburenganzira bwa muntu bongeye gutanga icyifuzo gisaba ko amakuru afatika ari mu bushyinguranyandiko bwa ICTR yoherezwa mu Rwanda.
U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere cyakiriye ibihugu byinshi muri shampiyona Nyafurika ya Taekwondo, aho izanitabirwa n’ikipe y’impunzi yo muri Kenya
Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali akaba na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yavuze ko atazi igihe azasezerera kuri ruhago, ashimangira ko agifite imbaraga zo gukina.
Umuririmbyi w’Umunyamerika, Robert Sylvester Kelly, umenyerewe nka R. Kelly, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 30 muri gereza, kuko yakoresheje ibyo kuba ari icyamamare bigatuma akorera abana n’abagore ihohotera rishingiye ku gitsina.