Bariga uko ibibazo by’ingutu bikibangamiye iterambere ry’umugore byarangira

Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ry’Abari n’abategarugori mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie), barimo kwigira hamwe uko harandurwa inzitizi abagore bahura nazo mu iterambere ryabo, ndetse n’uburyo ihame ry’uburinganire ryarushaho kubahirizwa.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’izo Ntumwa za Rubanda ziri mu nama ikomeje kubera i Kigali, hari bimwe mu bihugu bigikumira umwari n’umutegarugori ku burezi, ndetse rimwe na rimwe yagira ngo aranize ntabe yakwiga amasomo ya siyansi kimwe na basaza babo.

Hagaragajwe kandi ko bimwe mu bihugu bitarumva ko umugore afite uburenganzira bungana n’ubw’umugabo, ndetse no mu nzego zifata ibyemezo umubare wabo ukiri muto.

Aha hatanzwe urugero aho bikigaragara ko no mu gihe cyo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, hari bamwe badahabwa umwanya uhagije kimwe n’abagabo mu matora yo guhatanira umwanya mu Nteko, ndetse kandi aho usanga hari ibihugu aho umugore n’umugabo bakora akazi kamwe, ariko bagahembwa umushahara utandukanye.

Hon Depite Nyirabega Euthalie, umwe mu bahagariye u Rwanda muri iyi nama, asanga hakenewe urukomatanye rw’inzego mu gushakira umuti iki kibazo.

Yagize ati “Hari ibigomba kwinjizwa mu mategeko kugira ngo akureho iryo tsikamirwa, ndetse n’ibikwiye gukorwa muri politiki z’igihugu hagakorwa ubukangurambaga, kugira ngo mu miryango twese twumve kimwe ko nta terambere igihugu cyageraho mu gihe hakiriho itsikamirwa ku gice cy’abaturage gisigaye inyuma, haba abagore n’abakobwa.”

Perezida w’iryo huriro ry’abagore b’Intumwa za Rubanda mu bihugu bya Francophonie, Maryse Gaudreault, yasabye ko ibitekerezo basangiye muri iyi nama byasangizwa Inteko z’ibihugu bahagarariye, maze umugore akabasha kugira uburenganzira bungana n’ubw’abagabo.

Uku gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, hanzuwe ko abagore bakwiye kwigirira icyizere ndetse kigahera no mu miryango bavukamo, ndetse ko uburenganzira bw’umugore bukwiye kurindwa, kimwe n’ubw’abagabo bakagira ijambo aho guhezwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka