Nyanza: Besheje imihigo ya 2021-2022 ku rugero rwa 97.7%

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko umwaka w’ingengo y’Imari 2021-2022, urangiye ako karere kamaze kwesa imihigo ku rugero rwa 97.7%.

Akarere ka Nyanza
Akarere ka Nyanza

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 7 Nyakanga 2022, yavuze ko imihigo batesheje 100% nk’uko babyifuzaga ari ibiri.

Umwe ni uw’ubukangurambaga bwa mituweli kuko umwaka warangiye abayitabiriye ari 95%, undi ni uwo kurwanya igwingira ry’abana, kuko bari biyemeje ko umwaka uzarangira abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu ari 23,2%, ariko urangira bakiri 23.5%.

Uyu muyobozi anavuga ko n’ubwo batageze ku muhigo wo kurwanya igwingira ry’abana uko babyifuzaga, bitazababuza kuzaba bageze kuri 19% muri 2024, kuko ngo ingamba bafashe zizabibagezaho.

Ati "Kubera ko igwingira rituruka ku mirire mibi, abakozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa twigabanyije imirenge n’utugari, ku buryo dukurikirana umunsi ku wundi uko abana yagaragayeho bifashe. Dutangira muri Gicurasi 2022 hari abana 195, ubu hasigaye 71 na bo ahanini bari mu muhondo, kandi na bo babiterwa n’izindi ndwara bafite. Ubu turimo gushaka uburyo bavurwa izo ndwara."

Buri kwezi ngo haba gusuzuma uko ikibazo cy’imirire mibi cyifashe, naho abo yamaze kugaragaraho hakarebwa amakuru abareba buri cyumweru.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda

Meya Ntazinda anavuga ko muri rusange imirire mibi igaragara ku bana b’abantu baba baje muri Nyanza bashakisha akazi, ikagaragara ku bana bo mu miryango irimo amakimbirane atuma ababyeyi bategeranya ubushobozi bafite ngo bite ku bana babo, ndetse no ku bana bavuka ku babyeyi bavuye mu nshingano z’ububyeyi, usanga utwo babonye batujyana mu kabari bakibagirwa abana babyaye.

Mu mwaka wa 2015, mu Karere ka Nyanza habaruwe abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu 33%, baragabanuka bagera kuri 32.4% muri 2020, no kuri 26% muri 2021, none umwaka w’ingengo y’Imari 2021-2022 urangiye habarurwa 23,5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tujye tureka kubenshya Rubanda uvuga ko yesheje Imihigo ni Mayor cyangwa nugufatanya amanota ntarasohoka none ati 97.5% ntabwo aricyera amanota azajya hanze kandi bizagaragara ko koko ibyo wavuze nyakubahwa Mayor arukuri kandi nibitaba ukuri ugomba kuzagaruka akabwira Abanyarwanda uti mumbabarire ibyo navuze byari ibyange ariko abakosoye basanze ibyo nujuje ari ariya manota nabonye.

alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka