Umugabo yatwitse urusengero kubera umugore we wakomezaga kurujyanamo amaturo

Umugabo wo mu Burusiya nyuma y’uko abonye ko amafaranga yagatunze umuryango we, umugore akomeza ayajyana mu rusengero, yaje gufata umwanzuro wo kurutwika.

Inkongi y’umuriro yafashe urusengero rwa ‘St. Basil’ rw’ahitwa i Pargolovo, muri District ya Saint Petersburg mu Burusiya. Mu minota mikeya umuriro wari umaze guhinguka mu gisenge.

Urusengero rwashoboraga no gushya rwose rukarangira, ariko abashinzwe kurwanya inkongi baje kuhagera baratabara, gusa abantu basengera muri urwo rusengero ngo bari bafite agahinda kenshi kubera kubona uko inkongi yarwibasiye. Nyuma ariko ako gahinda kaje kuvamo umujinya nyuma y’uko bamenye ko hari umugabo warutwitse abigambiriye.

Bigitangira, hari bamwe mu bakirisitu bari babanje kwibeshya ko ari impanuka yaturutse ku mashanyarazi, cyangwa se iyo nkongi kikaba ari ikimenyetso cyaturutse mu ijuru, kugira ngo bubake urusengero runini kandi rwiza kurushaho.

Gusa ntibyatinze Polisi yaje kumenya aho inkongi yaturutse, ko yatewe n’umugabo w’imyaka 36 wafashe umwanzuro wo gutwika urwo rusengero, nyuma y’uko amaze gutongana n’umugore we bapfa ko arujyanamo umutungo w’urugo.

Uwo mugabo ufite abana bane, ngo yari akunze kurwana n’umugore we, bapfa ko akunze kujyana amafaranga yagatunze umuryango akayatanga muri urwo rusengero.

Bibaye ku cyumweru mu gitondo, uwo mugabo yafashe lisansi yakuye mu modoka ye, nyuma yo kureba neza ko nta muntu uri mu rusengero, ahita akongeza umuriro.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho mu Burusiya cyitwa ‘Komsomolskaya Pravda’, “Uwo mugabo yakoraga amasaha 24/7, kandi bafite abana bane, umugore we yakoraga ku rusengero. Icyo yabonaga cyose yakijyanaga mu rusengero. Kubera ibyo byose, ngo byabyaye intambara mu rugo rwabo, umugabo abona ko akwiye kugira icyo akora ku mugore we cyangwa se agatwika urwo rusengero”.

Umugabo yaje kwiyemeza gukora icyo cyo gutwika urusengero, nyuma ntiyigeze ahakana icyaha cye imbere ya Polisi. Yanasabye Polisi ko yanamugumana ikamufunga kubera icyaha yakoze, ariko umucamanza yavuze ko umugabo yasubira mu rugo rwe, agategereza umwanzuro urukiko ruzafata ku rubanza rwe.

Ku bw’amahirwe nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakora muri urwo rusengero, bavuze ko imbere hatangiritse n’ubwo umuriro wari mwinshi inyuma, bikaba byarabaye mu gitondo cyo ku wa 26 Kamena 2022

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagore bashyira umutungo w’urugo abanyamadini n’ino aha barahaba.Mwigeze kumva umugore wahaye Apotre imodoka y’umuryango.Yesu n’Abigishwa be,nta na rimwe basabaga amafaranga.Birirwaga mu nzira babwiriza kandi ku buntu.Yasabye akakristu nyakuli gukorera Imana ku buntu.Nkuko Kubara 18,umurongo wa 24 havuga,Icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itari yarabahaye amasambu.Nkuko Yesaya 56,umurongo wa 11 havuga,abanyamadini barya amafaranga y’abayoboke babo,Imana ibita imbwa z’ibisambo.

kagabo yanditse ku itariki ya: 7-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka