Barigira hamwe uko Laboratwari zipima iby’ubuzima zakongererwa ubushobozi

Ibihugu 16 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza biteraniye i Kigali, birimo gusangizanya ubunararibonye bwo gupima ibijyanye n’ubuzima no kongerera ubushobozi urwo rwego, hagamijwe kwirinda kuzongera gutungurwa nk’uko byagenze kuri Covid-19.

Barigira hamwe uko Laboratwari zipima iby'ubuzima zakongererwa ubushobozi
Barigira hamwe uko Laboratwari zipima iby’ubuzima zakongererwa ubushobozi

Ikigamijwe muri iyi nama y’iminsi itatu yatanginye tariki 05 Nyakanga 2022, ihuje abakora mu nzego za Labaratwari (Laboratory), ni ukwiga ku bikizitiye iterambere ryazo nyuma y’icyuho cyagaragajwe na Covid-19.

Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje icyuho gikomeye muri za Labaratwari by’umwihariko izo mu bihugu bya Afurika, kuko hagaragaye bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane bitari bifite ubushobozi bwo gupima icyo cyorezo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe za Labaratwari ndetse n’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Dr. Isabelle Mukagatare, avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gusangizanya ubunararibonye, kuko buri wese hari icyo yakwigira kuri mugenzi we, kubera ko byagaragaye ko urwego rwa Labaratwari muri Afurika rukiri hasi.

Ati “Tubirebye urwego rwa Labaratwari rwari ruri hasi mbere ya Covid-19, byaragaragaraga rwose, ariko n’ubwo iki cyorezo cyabayemo ibyago, hari n’amahirwe twavanyemo. Byaje kugaragara noneho imbaraga Labaratwari zifite, kuko nta kuntu ibihugu byari gushobora kukirwanya Labaratwari idashyizemo imbaraga ngo ipime igaragaze uburwayi, icyo cyuho cyari gihari”.

Muri iyi minsi itatu y’iyi nama, ngo hitezwemo umusaruro uzafasha ibihugu biyihuriyemo, kuzamura urwego rw’ubushobozi bwa Labaratwari, kuko hazajya habaho gukurikirana ibyashyizwe ku murongo, harebwa hakanasangirwa ibyavuyemo, kugira ngo hakomeze gutezwa imbere ubushobozi bw’urwo rwego muri Afurika.

Umuyobozi ushinzwe ishami rya Labaratwari mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ishami rya Afurika, Dr. Sheikh Oumar Coulibaly, avuga ko uwo muryango ushyigikira amahugurwa y’abakozi bashinzwe ubuzima, binyuze mu gutanga imiti, ibikoresho, bakanashigikira sisitemu za Labaratwari, kugira ngo bashobore gutanga serivisi zita ku buzima.

Dr. Mukagatare avuga ko Covid-19 yatumye icyuho kiri muri Labaratwari zo muri Afurika kigaragara
Dr. Mukagatare avuga ko Covid-19 yatumye icyuho kiri muri Labaratwari zo muri Afurika kigaragara

Ati “Twese tuzi ko sisiteme za Labaratwari mu karere kacu zikeneye izindi mbaraga, kugira ngo zishobore kugera ku rwego rwiza, navuga ko rwemewe rwo gutanga imiti ivura indwara, gahunda yo kurwanya indwara, n’ibindi byinshi bikenerwa na Labaratwari, kugira ngo ishobore gukora neza. Iyi nama n’ingirakamaro kugira ngo WHO yunganire ibihugu, kugira sisitemu za Labaratwari zikora neza”.

Biteganyijwe ko uretse iyi nama ihuje ibihugu 16 bya Afurika, bikoresha ururimi rw’Icyongereza irimo kubera mu Rwanda, hazaba indi izahuza ibihugu byo kuri uyu mugabane, bikoresha ururimi rw’Igifaransa, izabera i Lome muri Togo.

Abitabiriye inama baragenda basangira ubunararibonye
Abitabiriye inama baragenda basangira ubunararibonye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka