Nyuma y’imyaka itari mike abanyehuye bashishikarizwa gusenya inzu z’ubucuruzi zishaje bakubaka iz’amagorofa mu mujyi wabo, hatangiye kuboneka abazubaka, haba ahahoze inzu z’ubucuruzi ndetse no mu bindi bice.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye (PSF), Gervais Butera Bagabe, avuga ko abikoreraga bazize Jenoside bari bafite ubutwari budasanzwe, ab’iki gihe bakwiye kubigiraho.
Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bari bakirererwa mu kigo ADAR-Tubahoze, barifuza ko mbere yo gusubizwa abana babo ngo babirerere, babanza gusurwa kuko babona bizabagora kubitaho.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), Dr. Sabin Nsanzimana, arasaba abaganga ayobora ko hatazongera kuboneka uhapfira nyamara bari bafite ubushobozi bwo kumufasha agakira, nk’uko byagenze mu gihe cya Jenoside.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyasimbuye icyitwaga IRST, bibutse bagenzi babo 19 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banenga abashakashatsi bateguye Jenoside kandi bari bashinzwe gushakisha ibyateza imbere Abanyarwanda.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 55 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi w’umuturanyi.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Rango Investment Group (RIG), yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka isoko rya Rango, kuri uyu wa 24 Werurwe 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, bazatangira gushyira kaburimbo ku bilometero 4,9 mu mihanda yo mu mujyi wa Huye.
Umuryango Pro-Femmes Twese Hamwe wahuguye abagore 160 bo mu Ntara y’Amajyepfo mu bijyanye no kuyobora, unabashishikariza kwiyamamaza, none urishimira ko mu matora y’inzego z’ibanze aheruka biyamamaje bakanatorwa.
Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza ryigenga ryitwa Ikibondo, ku wa 18 Werurwe 2022 bashyikirije ab’abakene biga ku ishuri ribanza rya Mpare ibikoresho by’ishuri babaguriye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, umugabo w’imyaka 65 n’umugore we w’imyaka 72 b’i Rusatira mu Karere ka Huye basanzwe bapfuye, bari mu gitaka ndetse no mu byatsi byamanuwe n’umuvu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma burifuza ko ishuri rikuru rya PIASS ryabakorera ubushakashatsi butanga umuti, ku gituma abantu bafashwa ntibatere imbere, bakaguma mu bukene.
Abagore bibumbiye muri Club Soroptimiste-Butare, bamaze imyaka 25 biyemeje kujya begeranya ubushobozi bagafasha abagore bakennye, bakanifuza ko haboneka abandi benshi bafite ubushobozi bagera ikirenge mu cyabo, kuko byafasha mu iterambere ry’umugore.
Abanyeshuri bize imyuga mu mashuri yisumbuye ubu bakaba baraje kwiga muri IPRC-Huye muri uyu mwaka wa 2022, bavuga ko baje bafite mu mutwe imishinga y’udushya bazahanga.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB), hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’icyo kigo, Padiri Kayumba Emmanuel, aho ibikombe byegukanywe na APR VC na RRA VC.
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye) hamwe n’abarimu babo, bateye ibiti bisaga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.
Abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Huye bahawe umukoro wo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye aho bayobora.
Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, arasaba ko abataraziritse ibisenge by’inzu zabo bakwihutira kubikora, kandi bakarinda inkuta z’inzu zabo kwinjirwamo n’amazi, mu rwego rwo gukumira ibiza, kuko hazagwa imvura nyinshi mu itumba ry’uyu mwaka wa 2022.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Huye, rwahaye inka Vincent Irikujije, wamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu akaba atuye mu Murenge wa Rwaniro.
Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye bavuga ko basanze hari ababyeyi batimurira abana mu mashuri abanza, bakabasibiza mu marerero kubera amafunguro bahafatira.
Abahinzi ba kawa b’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko izamuka ry’igiciro cyayo ryatumye n’abari baraterewe ikawa ntibayiteho ikangirika abandi bakayirandura, ubu barimo gutera iyindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abahinzi bataratera imyaka ijyanye n’igihe cy’ihinga cya B, kwihutira kuyitera bitarenze iki cyumweru, kugira ngo imvura itazavaho icika batejeje kuko uhinze kare ngo ari we weza neza.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko gukorera ku ntego, bahura n’ingorane bakihangana bagakomeza inzira biyemeje, kuko ngo udafite intego ahugira mu bitamufitiye umumaro, akazisanga abandi baramusize.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, buributsa abayobora n’abigisha mu matorero batabifitiye impamyabumenyi, ko hasigaye umwaka umwe n’igice gusa ngo babe batakibyemerewe.
Umugabo w’ahitwa mu Rusagara mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yabitswe ko yapfuye, abe bagiye gufata umurambo ku bitaro basanga ari muzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abanywa inzoga z’inkorano bita Ibikwangari, Muriture n’andi mazina aturuka k’uko zica abantu, kuzireka kuko zangiza ubuzima, akanababwira ko kutazinywa ari byo byatuma zicika abazicuruza babireka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, buvuga ko nta rubanza rw’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside basigaranye rutararangira, kandi ko babikesha itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara.
Abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, bavuga ko Covid-19 itazahaje ubukungu gusa, ahubwo n’imyemerere y’abayoboke.
Intwari y’Imena, Prisca Uwamahoro, umwe mu bana b’i Nyange bagaragaje ubutwari banga kwitandukanya nyuma yo kubisabwa n’abacengezi, abwira urubyiruko ko ibikorwa bitoya (byoroshye) ari byo bivamo ubutwari, kuko iyo ubaye ikigwari mu tuntu dutoya, n’ibikomeye utabishobora.
Nyuma yo kubona ko umubare w’abana bo mu muhanda ugenda wiyongera aho kugabanuka, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwiyemeje kubashyira mu itorero baherwamo inyigisho zizatuma noneho baguma mu miryango.