Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kaminuza y’u Rwanda, ku wa 10 Gashyantare 2023 bizihije isabukuru y’imyaka 35 y’uwo muryango bataha inzu bubakiye utishoboye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Rémy Cishahayo ndetse n’umujyanama mu by’amategeko w’Intara ya Ngozi mu Burundi, bagiriye inama i Huye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023.
Itorero rya ADEPR, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ryatangije urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Huye, ku wa Kane tariki 08 Gashyantare 2023.
Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryubatse inzu yubatse mu buryo irengera ibidukikije, ikazajya inigishirizwamo ibijyanye no kurengera ibidukikije. Icya mbere umuntu abona agitunguka kuri iyo nzu ni ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Panneaux’ bifata imirasire y’izuba biri ku rukuta rwose rw’uruhande rumwe. (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arasaba abo ayobora guharanira ibikorwa by’ubutwari, kuko kuba intwari ari ko gaciro ka buri muntu, bikaba ari n’agaciro k’Igihugu.
Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, binubira kuba batemererwa kwenga urwagwa binywera mu ngo zabo.
Abunzi bo mu Karere ka Huye bahawe amagare ku wa 18 Mutarama 2023, banibutswa ko icyo basabwa mbere y’ibindi byose ari uguhuza abafite amakimbirane bakabafasha kumvikana, bitabaye ngombwa ko bajya mu manza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO itwara ibitaka aho Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye-Mbazi, yagonze umwana w’imyaka itatu ahita yitaba Imana.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko ababazwa no kuba hari umugabo w’imyaka 58 ukekwaho kumusambanyiriza umwana w’imyaka 13, akaba ubu yidegembya.
Ikamyo yari itwaye ibitaka ahari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka mu Rwabuye ugana ku biro by’Umurenge wa Mbazi, yagonze inzu ebyiri.
Abenshi mu rubyiruko rw’abahungu bakuwe mu muhanda mu Karere ka Huye, ubu bakaba barererwa mu miryango, bavuga ko ubuzima bwo mu muhanda bwari amaburakindi, kandi ko biyemeje kwiga kugira ngo bazagire icyo bimarira.
Pasitoro Eraste Rukera urimo gukorera impamyabumenyi ya ‘Masters’ mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), avuga ko abizera Imana badatekereza kwita ku bidukikije kuko bumvise nabi amagambo yo muri Bibiliya, aho mu gitabo cy’Intangiriro mu mutwe wa mbere n’uwa kabiri Imana yahaye umuntu ububasha bwo “Kororoka, gukwira (...)
Beata Nibagwire utuye mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, avuga ko yiyemeje kwigisha ubudozi n’ububoshyi abaturanyi babyifuza ku buntu, mu gihe cy’umwaka, ashimira FPR-Inkotanyi.
Ishuri ryisumbuye rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, ryashimiye Gwiza Ngamije Nesta uharangije mu ishami rya PCB (Ubugenge, Ubutabire n’ibinyabuzima), kuko yabaye uwa mbere mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri 2021-2022, ku rwego rw’Igihugu.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, barushanwa kuvuga ibyo wabagejejeho.
Abahinga umuceri mu gishanga cy’Umwaro mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barinubira ko Koperative Imbereheza-Mwaro bibumbiyemo, yabategetse kwishyura umwenda ngo batazi uko wafashwe.
Nyuma y’amezi abarirwa muri atatu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bihagaritswe no kutabasha kwiyandikisha kubera ikoranabuhanga ritari rigikora, ubu noneho byasubukuwe kuko n’ikoranabuhanga ryakosowe.
Unity Club Intwararumuri n’abafatanyabikorwa bayo, tariki ya 9 Ukuboza 2022 bifatanyije n’ababyeyi b’Intwaza mu rugo rw’Impinganzima mu Karere ka Huye, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusangira no kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, cyane cyane kandi mu rw’igitsina gore.
Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Kaburemera, Umudugudu wa Karambi, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro ihitana umwana w’imyaka itatu, umuvandimwe we na nyina barakomereka.
Abahagarariye amasosiyete n’amakoperative y’abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Huye, batekereza ko haramutse hashyizweho integanyanyigisho ku mategeko y’umuhanda, byakemura ikibazo cy’impanuka mu muhanda.
Uwitwa Samuel Mbarubukeye utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Rango A, Umudugudu wa Rwinuma, yaraye apfushije ihene 16 zizize inkongi y’umuriro.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2022, inkuru iri kuvugwa cyane mu Murenge wa Ruhashya na Rusatira mu Karere ka Huye, ni iy’umumotari witwaga Zabuloni Ishimwe, wabuze ku wa gatanu, none umurambo we ukaba wabonetse aho watabwe mu ishyamba, na batatu mu bakekwaho kumwica bakaba bafashwe.
Abarimu batorewe kuba indashyikirwa mu Karere ka Huye, banabihembewe ‘tablets’ ubwo hizihizwaga umunsi wa Mwalimu tariki ya 2 Ugushyingo 2022, bavuga ko mu byo bakesha ibi bihembo harimo guhanga udushya mu myigishirize, no kwiteza imbere bahereye ku mushahara mutoya bahembwaga mbere y’uko wongerwa mu minsi yashize.
Urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange barashishikarizwa gukunda gusoma, kuko bifasha kunguka ubwenge, ariko bagakunda no kwandika inkuru zabo badategereje kuzazandikirwa n’abandi.
Hari abatuye mu Mudugudu wa Gisasa mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 batujwe, ariko ko bategereje ko bakwegurirwa izo nzu ngo bumve batuje, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abahinzi b’imbuto bo mu Karere ka Huye binubira udukoko twitwa utumatirizi, twateye mu biti by’imbuto bakaba nta musaruro bakibona, ariko mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), basaba abo bahinzi gukonorera ibyo biti bakanabifumbira, hanyuma bakabitera umuti, kuko ari byo bizabafasha kongera kubona umusaruro.
Abatuye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, barifuza ibiti by’imbuto bihagije byo gutera, kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi.
Abayobozi b’amashami 13 y’Umuryango w’Abibumbye (UN) akorera mu Rwanda, basuye ibikorwa bimwe na bimwe by’urubyiruko mu Karere ka Huye, ku wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022.
Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), ku wa 22 Ukwakira 2022 yatangiye gahunda yo guhugura mu ikoranabuhanga abakobwa n’abagore barangije amashuri yisumbuye na kaminuza, badafite akazi.