Umugabo witwa Jean Damascène Nyandwi w’i Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko umugore we yamusabye kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya akamureba ikijisho, ariko ko aho yabyemereye bakanafatanya ubu babasha kurya na saa sita.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ko abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza bazajya batanga amafaranga 975 ku gihembwe kugira ngo babashe gufatira amafunguro ku ishuri, abana babaye benshi mu mashuri y’incuke.
Abagore bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, batekereza ko baramutse bahuguwe ku gukora ibibateza imbere bakanahabwa igishoro, batera imbere.
Nyuma y’uko tariki 4 Ukwakira 2022 Béatrice Munyenyezi yari yifuje ko abamushinja Jenoside baza mu rukiko bagatanga ubuhamy imbonankubone, urukiko rwisumbuye wa Huye aburaniramo na rwo rukabyemeza, kuri uyu wa 13 Ukwakira rwanzuye ko batatu mu bamushinja bazatanga ubuhamya mu muhezo.
Mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko ahanini abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta neza bahabwa ibigo batse, ubundi bakoherezwa ku bigo bibegereye, muri uyu mwaka habonetse ababyeyi benshi bibaza icyagendeweho mu gushyira abanyeshuri mu myanya.
Mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, hari ababyeyi bakuze bifuza gufashwa mu buvuzi bw’amaso kuko ngo indwara y’umuvuduko w’amaraso ibatera kutabona. Ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Ngoma, ni ho usanga aba babyeyi ku munsi bahawe wo kuza gufata imiti y’umuvuduko w’amaraso.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, asaba abarimu gushira ubute bagasoma ibitabo, kuko ari byo bizabafasha kwiyungura ubwenge mu buryo buhagije, banabashe kwigisha neza.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rusaga 1000 rusoje itorero ry’Intore z’Inkomezamihigo VIII, rwatorezwaga mu Karere ka Huye kurinda igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Bamwe bamwita ‘Umukecuru wa Mukura’, abandi bakamwita ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umufana uzwi w’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Huye. Ariko ubundi yitwa Madeleine Mukanemeye.
Abanyeshuri babiri mu barangije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) barushije abandi amanota, batahanye impanyabumenyi na sheki za miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Nzeri 2022.
Umukuru w’Umudugudu wa Ngoma ya 3 uherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hamwe n’abanyerondo bane, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ngoma, mu gihe bagikorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umugabo n’umwana we.
N’ubwo amakimbirane mu ngo aba aturuka ku bashakanye bombi, hari abagore bo mu Karere ka Huye bavuga ko agenda yiyongera kubera ko abagore batagishaka guca bugufi.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana, basuye Stade Huye ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, maze banyurwa n’uko yavuguruwe.
Abahinga mu bishanga bya Gasuma na Ruhoboba mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, barifuza gutunganyirizwa ibi bishanga ku buryo bajya babasha kubona amazi yo kuhira mu buryo bworoshye, bityo babashe kubibyaza umusaruro no mu gihe cy’impeshyi.
Ubwo hirya no hino mu Rwanda habaga ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, hari abandi bavuga ko batabonye uko bakora ibirori, bakavuga ko byatewe n’ubukene kuko no kubona ibyo kurya bisigaye bigoye.
Hari abitegereza ukuntu ahitwa mu Cyarabu mu mujyi wa Huye hari amatongo ahamaze igihe, ugasanga bibaza bati “Kuki abafite ibibanza mu Cyarabu bananiwe kubyubaka batahabwa igihe hanyuma bakabyamburwa?”
Kuva agakiriro ka Huye kashyirwaho muri 2013, nta gihe abagakoreramo batasabye ko kagurwa kugira ngo abakora ubukorikori butandukanye babashe kugakwirwamo, ariko na n’ubu ntibirakorwa.
Muri rusange abangavu bagiye batwara inda, bavuga ko bicuza kuba baragize intege nkeya zabaviriyemo gutwara inda, kuko nyuma yo kuzitwara babayeho nabi byatumye banatekereza kwiyahura.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kirashishikariza abahinzi b’ikawa kurimbura irengeje imyaka 30 bagatera indi, kuko yera kawa nkeya, ikabahombya.
Muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), hari abanyeshuri binubira kuba hashize imyaka itatu nta mudasobwa zigendanwa zitangwa, bakaba babona bazarangiza amasomo batazibonye, nyamara barasinyiye kuzazishyura hamwe na buruse, ubuyobozi by’iyo kaminuza bukabizeza igisubizo cy’icyo kibazo
Mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, hari abanyeshuri batekereza ko Ndi Umunyarwanda ikwiye kujyana no guha agaciro Ikinyarwanda. Ibi bitekerezo banabigaragaje mu biganiro kuri Ndi Umunyarwanda byatanzwe na Unity Club Intwararumuri ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, mu rwego rwo gutangiza ibiganiro (...)
Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu Karere ka Huye, rwizihije umunsi wo kwibohora ruha inka ingabo yagize uruhare mu kubohora u Rwanda ikaza gukomereka, byayiviriyemo kumugara.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kirashishikariza abafite inganda nto n’iziciriritse mu gihugu kubagana, bagafashwa mu guhanga udushya mu byo bakora no gupimisha ibicuruzwa byabo ngo binozwe, bijye ku isoko byujuje ubuziranenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku wa 27 Kamena 2022, bwatangije imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda ireshya n’ibirometero 4,9 mu Murenge wa Mbazi n’uwa Tumba.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022 muri IPRC-Huye, abanyeshuri basabwe kwirinda imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’.
Ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu Iseminari nto yo ku Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), hasojwe irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wari umwarimu n’umutoza wa Volleyball muri iryo shuri, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu Karere ka Huye guhera ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 habereye irushwana ry’iminsi ibiri ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare. Uyu mwarimu by’umwihariko yari umutoza w’ikipe ya Volleyball y’iki kigo ndetse akanagira n’uruhare mu iterambere ry’uyu (...)
Hari abitegereza iby’imibereho muri sosiyete muri rusange, bavuga ko babona hakenewe kongera imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko hari abagaragaza imyitwarire iganisha ku kuba umuntu ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe ariko ntakurikiranwe.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahagarariye abandi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, biyemeje ko ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa Kamena 2022, bazaba baramaze kwesa umuhigo wa mituweli n’uwa Ejo Heza.
Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko abasambanya abangavu bakanabatera inda bakwiye kumenya ko bahemuka imbere y’Igihugu n’imbere y’Imana.