Muri iki gihe Abanyarwanda bakangurirwa kohereza abana bose ku ishuri, hari abatekereza ko byagenda neza kurushaho hashyizweho abajyanama b’uburezi.
Kuva aho icyunamo cyatangiriye ku itariki 7 Mata 2021, mu Karere ka Huye hamaze kugaragara ibikorwa 10 by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byakorewe abayirokotse.
Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri, kuko hari ubwo baza kwiga bafite ibibazo byo mu miryango ntibige neza.
Amashanyarazi aheruka kugezwa mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye amaze guhindura ubuzima bw’abahatuye. Umurenge wa Rwaniro ni wo Murenge wa nyuma wagejejwemo amashanyarazi mu Karere ka Huye, uyu Murenge ukaba waragejejwemo amashanyarazi mu mwaka wa 2020.
N’ubwo kuri ubu abatuye mu Karere ka Huye basabwa kuba bageze mu rugo saa moya za nijoro, hari abantu 27 baraye bafatiwe mu kabari saa mbili z’ijoro.
Virginie Mukashyaka warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe inka na IPRC-Huye, arayishimira ayita Imararungu, kandi ngo yatangiye kuyibonamo igisubizo ku bibazo afite byose, byaba iby’ubukungu ndetse n’iby’uburwayi.
Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.
Private Narcisse Ntawuhiganayo wavuzwe mu mpera za 2019 ko yishe umusore wari umwajenti (agent) wa MTN, akanasinziriza uwakiraga amafaranga, kuri CHUB, bombi akabiba, amaze gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Urubyiruko rwo mu turere twa Nyaruguru na Huye rwibumbiye mu ihuriro ryo gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza (NVA), ruvuga ko rwasanze ibitanya abantu biba bifatiye ku busa, rwiyemeza kubyirinda no kubikemura.
Uhagarariye CNLG mu Turere twa Huye na Gisagara, Bazirisa Mukamana, avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ibyago yagiriye mu ngaruka za Jenoside ngo ayigereranye n’impfu zisanzwe.
Mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari abasenyewe n’umuvu bayoboweho n’imiferege yanyujijwemo ibihombo bya fibre optique.
Umukecuru utuye ahitwa mu Gitwa mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ababazwa n’uko hari umugabo wamutereye inda umukobwa akiri mutoya ntamutware, hanyuma agahindukira akanayimuterera umwuzukuru, afite imyaka 14.
Abatuye mu mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira gusenyerwa n’isuri ituruka ku kudafata amazi ku batuye ruguru yabo.
Abarokotse Jenoside bari mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ubwicanyi bwakozwe ahanini n’abajijutse bari bahatuye, barimo na Beatrice Munyenyezi uherutse kuzanwa mu Rwanda, bakifuza ko yazaburanira n’i Huye, aho yakoreye ibyaha aregwa.
Hari abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu Karereka Huye, batekereza ko imibabaro Abatutsi bishwe banyuzemo yabaye impongano z’ibyaha byabo, bityo Imana ikaba yarabakiriye.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa, avuga ko kuba abadogiteri baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kubyumva, kandi ari ibyo kugawa.
Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, haraye hafashwe abantu 21 bari mu rugo rw’umuturage, bisobanura bavuga ko basengeraga umwana urwaye.
Abanyeshuri bigishijwe umukino wa Karate na Maitre Sinzi Tharcisse bamushimiye uruhare n’ubutwari yagize akarokora Abatutsi barenga 118 muri Jenoside bamugabira inka mu rwego rwo kumushimira.
Ahitwa Kaseramba mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, haraye hafatiwe abantu 16 bari mu birori nyuma y’ubukwe, barazwa ku Murenge.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutera intanga no kuvugurura icyororo muri RAB, Dr. Christine Kanyandekwe, avuga ko kuri ubu mu Rwanda hakenerwa intanga zo gutera inka hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 140 ku mwaka, ubu izo ntanga zikaba zose zisigaye zitunganyirizwa mu Rwanda kubera uruganda rw’umwuka wa Azote ukenerwa ruri (...)
Séraphine Uwineza utuye i Shanga mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yinubira kuba amaze amezi atatu ashaka icyangombwa cy’uko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, ariko ntagihabwe.
Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.
Abarokotse Jenoside batuye mu Mudugudu wa Shuni uherereye mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko muri bo hari abiyandikishijeho amasambu y’imfubyi none kuyabandikaho bikaba byarabananiye kuko bisaba amafaranga menshi.
Mu gihe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bitegura kuzatangira amasomo ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021, abize Football bo ngo bazaba baretse kuko bazemererwa gukomeza ari uko bamaze kwiga siyansi.
Nyuma y’igihe kirekire bataka kutagira aho kuba, nta n’ubushobozi bwo kwiyubakira bafite, imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 b’i Kigoma, ubu irishimira ko na yo yabonye aho kuba.
Abarokotse Jenoside batuye ahitwa i Nyakagezi mu Mudugudu wa Shuni mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko babona n’abakobwa barokotse Jenoside batigeze bashaka abagabo, na bo bari bakwiye kwitabwaho, mbese nk’uko abapfakazi bitabwaho.
Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, i Nyakagezi mu Murenge wa Huye hari abayirokotse bafite umubababaro wo kuba barabuze ababo n’uwo kuba bagiye kuzagwirwa n’inzu batuyemo.
Abafundi n’abayede 23 bubatse ubwiherero ku ishuri rya Mwendo n’irya Gashoba mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye muri 2013 na 2014, ariko na n’ubu ntibarishyurwa.
Béatrice Uwimana, nyiri isambu iherutse kubonekamo imibiri y’Abatutsi i Tumba mu Karere ka Huye, avuga ko atanejejwe no kubona imibiri y’abe aho yahingaga, nyuma y’imyaka 27 yose, ariko na none ngo byaramuruhuye.
Aborozi b’inka bibumbiye mu matsinda bigiramo korora bavuga ko bishimira ubumenyi bamaze kunguka, ariko ko imashini zisya ubwatsi bw’amatungo bahawe ari nkeya bakifuza ko zakongerwa.