Huye: Ikamyo yagonze umwana ahita yitaba Imana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO itwara ibitaka aho Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye-Mbazi, yagonze umwana w’imyaka itatu ahita yitaba Imana.

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, iyi mpanuka yabaye saa kumi n’iminota 40. Yabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Gatobo, Umurenge wa Mbazi.

Ni hafi y’aho bene iyi modoka n’ubundi mu minsi yashize yari yagonze inzu ebyiri, ku bw’amahirwe ntihagire uwo ihitana kuko nta muntu wari muri izo nzu.

CIP Habiyaremye ati “Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite purake IT 369 LG yari itwawe na Girinshuti Nepomuscène w’imyaka 40, yagonze umwana witwa Umuheshawumugisha Sandra ufite imyaka itatu n’amezi atatu, ahita yitaba Imana. Nyuma yo kumugonga yatorotse n’imodoka, turacyarimo kumushakisha. Gusa twabashije kumenya purake zayo kandi dufite icyizere ko bidatinze tumufata.”

Iyi mpanuka ngo yatewe n’uko umushoferi yagendaga nabi, umurambo w’umwana wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Shoferi naboneka ngo azahanirwa ko yagonze akiruka, bihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 150, ariko anahanirwe kugonga umuntu akamwica, bihanishwa igifungo kitarengeje amezi atandatu cyangwa amafaranga acibwa n’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse neza gusangewenanubu kuva twabura abanaba cu baguye kucyinamba Bata(3) bavukana iyombonye ,Howo.ngira icyiniga
Murakoze

Cyiza David yanditse ku itariki ya: 20-01-2023  →  Musubize

Umuti wizi mpanuka za hato nahato ntukwiriye gushakirwa ahandi, ikigaragara nuko ahanini izi modoka zitwarwa nabantu bakiri bato. aho usanga hasaba 20H abantu bato batabasha kubyihanganira kdi ubusanzwe ibinyabiziga binini cyane cyane iyo bipakiye bisaba kwitwararika cyane.abagize ibyago byo kubura umwana bihangane.

Peter yanditse ku itariki ya: 18-01-2023  →  Musubize

none se speed gavernor ntizikora ahubwo hakazwe igenzura muri ziriya modoka kuko impanuka akenshi usanga habayeho uburangare kuba shoferi

benjamin yanditse ku itariki ya: 20-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka