Akarere ka Gasabo kavuga ko abaturage bose batishoboye bazaba bubakiwe muri 2019/2020, ndetse ko ubucucike mu ishuri butazarenza abana 50.
Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko kaherukaga gushya na none mu ntangiriro z’uku kwezi, bivuze ko gahiye inshuro ebyiri mu kwezi kumwe.
Hirya no hino mu mijyi yo mu Rwanda haboneka ababyeyi bakora akazi ko gukubura mu mihanda. Ni akazi gatunze abo babyeyi mu buzima bwo mu mujyi buba butoroshye. Hari abibaza uko abo babyeyi babasha kubaho mu mujyi babikesha ako kazi.
Ubuyobozi bw’ishuri rya IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) buvuga ko kwigisha abana umuco w’amahoro n’urukundo ari inzira nziza yo guhindura amateka mabi igihugu cyanyuzemo, yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal ni we watorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, akaba yungirijwe na Rwamurangwa Stephen wari usanzwe ari we Perezida(Chairman) ku rwego rw’akarere.
Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kagara ahari agakiriro ka Gisozi buravuga ko imitungo y’abaturage yahiye ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 80.
Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gice gikorerwamo ubucuruzi n’ubukorikori, ahazwi nko mu Gakiriro, hadutse inkongi y’umuriro yibasira igice cyaho cyo haruguru gikoreramo koperative APARWA.
Bamwe mu bangavu batewe inda n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko bari bafite umugambi wo gukwirakwiza ubwo bwandu.
Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abaforomo n’Ababyaza ku wa 12 Gicurasi, urugaga rubahuje rwakoze byinshi runasaba abaturage kurworohereza bakaboneza urubyaro.
Mukangarambe Laurence utuye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yasazwe n’ibyishimo yatewe no kwakira inka yorojwe na koperative Hobe Nshuti ikorera mu Kagari ka Musave atuyemo.
Kuva mu mwaka wa 2012 Abanyarwanda babaga mu gihugu cya Tanzaniya batangiye kuvuga ko bahohotererwayo ndetse biza kubaviramo kwirukanwa mu mwaka wakurikiyeho wa 2013.
Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mata 2019 havutse ibibazo by’amashanyarazi byasaga n’ibishaka guteza inkongi, ariko ku bw’amahirwe ubutabazi burahagoboka buhosha ibyo bibazo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera, aravuga ko abasize bakoze Jenoside bakirimo kwibeshya ko imbaraga za Perezida Kagame zashize cyangwa zagabanutse.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Marie Francine Rutazana, avuga ko kwiyubaka no kwiteza imbere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo ari intambwe ishoboka.
Mukarusanga Consolée warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahamya ko nyuma y’ibihe bigoye yaciyemo ataheranwe n’agahinda ahubwo yahagurukiye umurimo agamije kwigira kandi yabigezeho.
Umwana witwa Nzikwinkunda Jackson wavutse muri Gicurasi 2010, abari bamuzi mbere batangazwa no kumubona kuko yabashije gukira ubumuga yavukanye.
Nyuma yo gutsindwa mu rubanza bari barezemo Akarere ka Gasabo, abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro, bandikiye Umujyi wa Kigali bawutakambira basaba guhabwa amafaranga nk’ingurane yo kwimurwa aho guhabwa inzu, none Umujyi wa Kigali wabasabye kugeza ku Karere ka Gasabo ibyangombwa bigaragaza ko bari (...)
Umwe mu bahawe inzu y’ubuntu muri Gasabo asabira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko Imana imurinda abagizi ba nabi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019 rwasomye umwanzuro warwo ku isuzuma rwakoze niba ikirego cya Bannyahe gikomeza kuburanishwa mu mizi cyangwa kigateshwa agaciro.
Urubanza abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera baregamo Akarere ka Gasabo kubera gushaka kubimura badahawe “ingurane ikwiye kandi yumvikanweho” n’impande zombi, rwasubukuwe kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019 maze Akarere ka Gasabo gasaba urukiko kutakira (...)
Ngabo Medard umuhanzi nyarwanda uzataramira abanyarwanda tariki 01 Mutarama 2019 yeretse umuryango avuka mo umukunzi ukomoka muri Etiyopiya ariwe Mimi Mehfira, maze nyina amwakirana urugwiro rwinshi.
Abayobozi mu mujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo by’umwihariko basaba abinubira ko igishushanyombonera kibabangamiye, kuwuvamo bakazagaruka bashoboye kuwuturamo.
Hari abaturage bavuga ko bacitse ku gusaba inguzanyo ya VUP bitewe n’uko kuyisaba harimo amananiza arenze inyungu yazamuwe ikava kuri 2% ikajya kuri 11% nk’uko byagaragaye ko ari ryo pfundo mu mushyikirano wasojwe kuri uyu wa gatanu.
Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyafurike barenga miliyoni 33 bapfuye biturutse ku gukoresha imiti igabanya ubukana bwa SIDA itari umwimerere, ikibazo cyahurije inzego zitandukanye i Kigali ngo higwe uko ikoreshwa ry’iyi miti ryacika.
Abaturage bo mu mirenge ya Rutunga, Bumbogo na Gatsata basoje amahugurwa ku miyoborere myiza, bakanguriwe kujya babwiza ukuri abayobozi ku bibazo byugarije abaturage, bagacika ku muco wo kubabwira ibyo bashaka kumva bagamije kwihakirwa, no gushaka amaronko.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, ahamya ko hatabayeho kurinda ubuzima bw’abasiviri ntacyo ibikorwa byo kubungabunga amahoro byaba bimaze.
Mu nama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa mbere, impuguke mu by’ibidukikije zirasaba ibihugu gushyira ingufu zifatika mu kurengera ibidukikije, mu iterambere rirambye ry’ibikorwaremezo n’ingufu nka bimwe mu bidindiza iterambere rirambye ry’umugabane.
Imibare itangwa n’inkiko mu gihugu cyose igaragaza ko imanza za gatanya zaciwe zigenda ziyongera uko umwaka utashye kuko zikubye inshuro 60 mu myaka itatu ishize.
Abaturage bo mu karere ka Gasabo bemeza ko mu cyumweru cy’ubutaka serivisi bashaka zihuta, na byinshi mu byari byarananiranye bigahita bibonerwa ibisubizo ntibongere gusiragira.
Umufundi yiyemeje ko amafaranga ahembwa agomba kuyubakisha amashuri no kwigisha abana bakennye, kugira ngo afashe Leta kugabanya ubucucike mu mashuri.