Munyankiko Jean Bosco w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo kuva tariki 23/10/2012 akurikiranweho gutema umushumba akoresheje umuhoro amushinja kumwiba ubwatsi.
Umusore w’imyaka 20 witwa Alexandre Niyonzima yarohamye ku kiyaga cy’igikorano (Artificial Lake) cya Nyarutarama kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012 ahasiga ubuzima, umubiri we kugeza ubu ukaba utaraboneka.
Bamwe mu baturage baturiye imihanda inyura mu makaritsiye agize akarere ka Gasabo, bagira uruhare rwo gutuma imihanda yabo yangirika bitewe no kudatega amazi y’imvura amanuka mu mazu, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye.
Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye uruganda rw’ibihumyo rwitwa BN Producers rukorera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ashimira nyiri uru ruganda igitekerezo cyiza yagize cyo kwihangira umurimo.
Abasenateri bashya batandatu barahiriye kuzuzuza inshingano bahawe, imbere y’Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru. Perezida Kagame yabasabye gukorana umurava n’ubwo inshingano bahawe ziremereye.
Abakobwa babiri batawe muri yombi na Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali, umwe akekwaho kwica uruhinja yibarutse, undi akurikiranweho gukuramo inda y’amezi atanu; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012, arahamya ko rutagamije guhindura ururimi rwIigifaransa bagana ku cyongereza, nk’uko itangazamakuru ryari rimaze igihe ribivuga.
Ku munsi wa kane wa shampiyona izaba ikinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/10/2012, Police izakina na Mukura Victory Sport kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye hane kuri uwo munsi kubera amazina n’amateka ayo makipe afitanye.
Shampiyona ya Basketball iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012, aho KBC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka ikina n’ikipe nshya yitwa 30 Plus, Nyuma y’uko yari yasubitswe icyumweru cyose kubera amakipe yatinze kwiyandikisha.
Abapolisikazi 100 bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID), barahamagarirwa guhesha ishema igihugu cyabo muri ubwo butumwa batanga serivisi nziza.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko igiciro cya lisansi na mazutu mu mujyi wa Kigali kitagomba kurenza amafaranga 1050 kuri litiro imwe, uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012.
Umusaza Mugiziki Aloys yamaze imyaka ine aburana inzu n’umuturanyi we Fred Ntagungira Alias Rushirabwoba aratsindwa ariko abaturanyi be bemeza ko yarenganye bagasaba ko yarenganurwa.
Guvernema yatsinze Inteko ishinga amategeko mu mukino wo kugeragezanya, naho Ministeri y’ingabo (MINADEF) n’ikigo gishinzwe umutungokamere (RNRA), byegukana ibikombe muri shampiyona yari imaze umwaka.
Ku munsi wa Gatatu wa shampiyona APR FC ifite igikombe cya Shampiyona iracakirana na mukeba wayo Police FC cyaciye mu myanya y’intoki, mu mukino uzihuza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/9/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
Ishyirahamwe ry’abatumva ntibavuge mu Rwanda (RNUD), ryatangiye icyumweru cy’ubukangurambaga guhera kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2012, kugira ngo inzego za Leta n’abaturage muri rusange, bamenye ko hari uburenganzira batabona nk’abandi baturage basanzwe.
Kuwa Gatandatu utaha hateganyijwe ibitaramo bibiri bikomeye birimo icya Patient Bizimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana na Man Martin wacyimuriye muri iyo wikendi, nyuma y’aho yabonye ubutumire bwo kujya kuririmba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe ya Espoir Basketball Club yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma, mu irushanwa ryo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund, imaze gutsinda Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri stade ntoya i Remera.