Ruhango: Inzu y’umucuruzi yahiye hangirika abifite agaciro karenga ibihumbi 700

Umucuruzi witwa Iyizere Gregoire ucururiza muri santire ya Mwendo mu karere ka Ruhango, inzu akorerama yafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 21/02/2013 hashya ibintu bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 720.

Iyi nkongi y’umuriro ngo yatewe n’amata uyu mucuruzi yari atetse, nyuma umuriro uza gusatira matera n’inzitiramubu byari hafi aho hahita hashya igice cyo hejuru.

Nyuma haza gushya ibicuruzwa bifite gaciro k’amafaranga ibihumbi 120, hangirika igice cy’inzu gifite agaciro k’ibihumbi 400, ibindi bikoresho bidacuruzwa bifite agaciro ka bihumbi 200 ndetse hanahiramo mafaranga ibihumbi 50.

Uyu muriro ntiwagize ingaruka kuri uyu mucuruzi gusa, kuko n’inzu y’umuturanyi we Karisa yahiye igice cy’umuryango.

Uyu muriro waje kuzimya n’abaturage, kuko bawuteraniyeho ari benshi bagahita bawuzimya.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka