Nyuma y’igihe kinini mu karere ka Ngororero havugwa ubujura bw’abantu batazwi biba inka z’abaturage bakazibaga bakajyana inyama nkeya izisigaye bakazijugunya, inzego zitandukanye harimo iz’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano ndetse n’abaturage bemeranyijwe gukaza amarondo bitaba ibyo abatuye ahakorewe ubwo bujura bakajya (…)
Abaturage b’ibihugu bya Congo n’u Rwanda baravuga ko babangamiwe n’ikiraro gihuza umujyi wa Bukavu n’umujyi w’akarere ka Rusizi kubera ko kimaze gusaza kandi kikaba gikorerwaho imirimo ikirenge ubushobozi.
Polisi y’igihugu yakoze umukwabo wo gutahura utubari tugurisha inzoga ku bana bari munsi y’imyaka 18, aho mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 1/8/2014, akabari kari gasanzwe kazwi nka “Lebanese Restaurant” kakuwemo abagera kuri 25 biganjemo abakobwa.
Abantu barindwi ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umushumba wiciwe mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro tariki 19/07/2014.
Mu gihe inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Karongi zivuga ko amagorofa yubakwa muri ako karere agatinda kuzura aba indiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ndetse n’abanywi babyo, bamwe mu bazamura abagorofa cyane cyane ari hafi kuzura bavuga ko atari byo kuko ngo baba banahafite abazamu barinda ibikoresho bifashisha bubaka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29/07/2014, mu Murenge wa Busogo, Akagali ka Sahara mu Mudugudu wa Nyiragaju habonetse umurambo w’umusore witwa Mutuyimana Nepomuscene yitabye Imana.
Umusaza witwa Minani Telesphore w’imyaka 58 afungiye kuri sitasiyo ya polisi Nyamata, aho yiyemerera icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko.
Ubuyobozi bwa Auberge La Nature yo mu Mujyi wa Kibuye mu Karere ka Karongi, bukomeje gutakambira inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubera ikibazo cy’umunya Kenya wakoreraga Company yitwa Rom East Africa Limited y’i Nairobi muri Kenya waje akarara muri iyo Auberge bwacya akishyura ariko akahasiga imodoka yo mu bwoko bwa (…)
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 29 Nyakanga abantu abantu bane bagerageje kwiba Banki y’abaturage guichet ya Mimuli mu karere ka Nyagatare umwe ahasiga ubuzima, undi arakomereka naho abandi babiri bakaba bari mu maboko ya Polisi.
Nyandwi Frederic atuye mu mudugudu wa Kanombe mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga ashinjwa kwica se umubyara ku itariki ya 12 kamena 2014, aratoroka ariko aza gufatirwa mu mujyi wa Kigali azanwa tariki ya 27 Nyakanga 2014.
Umurundi witwa Hakizimana Issa w’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka iherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umusore w’imyaka 25 ukomoka mu kagari ka Murambi mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru ukurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amakorano mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 26/07/2014.
Abakozi batatu ba SADUNYA (SACCO Dusezerere ubukene Nyarubaka) bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira. Umwe muri bo yemera ko yibye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 7; abandi bakaba bakurikiranyweho ubufatanyacyaha kuko bamuhishiriye.
Ubwinshi bw’abatuye akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, ho mu karere ka Kamonyi, butuma inzego z’ubuyobozi zitabasha kumenya amakuru kuri buri muturage uhatuye. Aka gace kagenda kiyongeramo ibibazo by’umutekano muke, ubuyobozi buvuga ko byakemurwa n’uko abaturanyi bakwibumbira mu matsinda bakarushamo kumenyana no (…)
Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2014 nibwo inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gakenke zatahuye ko hari intsinga zitanga umuriro w’amashanyarazi mu gice kinini kigize santere ya Gakenke hamwe n’agace gato ko mu murenge wa Nemba zibwe bituma igice cy’umujyi kibura amashanyarazi.
Nzabandora Ariel w’imyaka 30 y’amavuko uvuka mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro rya tariki 25/07/2014 ahagana saa tatu z’ijoro yishe mukuru we witwa Tubisabimana Eliya amukebye ijosi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buratangaza ko bugiye kurushaho gukaza umutekano, kugira ngo hagize n’uwashaka kuwuhungabanya atazabona aho amenera.
Mu ma saa tanu zo ku wa kane tariki ya 24/07/2014 ubwato bw’ingashya bwari burimo abanyeshuri 14 bari bagiye mu biruhuko ndetse n’umugore umwe wari uhetse umwana, bwarohamye mu gishanga cya Rugezi giherereye mu karere ka Burera, maze abanyeshuri babiri bahita bapfa.
Abaturage bo mu tugari twa Rango na Gakomeye mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera baravuga ko babangamiwe n’inka ziragirwa mu mirima yabo, kandi bakoma abashumba baziragira bakabahohotera ku buryo harimo n’umuturage baherutse gukubita bamukura amenyo.
Mu gihe hari abaturage ba Kagitumba mu karere ka Nyagatare bambuka umupaka cyangwa bakanyura mu mazi bakajya kunywa ibiyobyabwenge cyane inzoga ya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bubashishikariza kubicikaho kuko ababikoresha nta terambere bageraho.
Abagize urwego rw’abaturage bashinzwe gucunga umutekano ruzwi ku izina rya Community Policing Committee bo mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma bavuga ko kuba batarabona umwambaro w’akazi bibangamira imikorere yabo bagasaba ko ababishinzwe bakihutisha igikorwa cyo kubaha uyu mwambaro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongo n’ubw’inzego z’umutekano buraburira abayobozi ko hadutse abatekamutwe bagenda bashuka abantu babatera ubwoba ko bafitanye ibibazo n’ubuyobozi kandi ngo bashobora kubafasha kubikemura mu rwego rwo gushaka kubarya utwabo.
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Uwimana Solange yarohamye mu Kivu mu masaha ya saa saba kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014, ubwo yari ajyanye n’abandi bana koga muri ayo mazi ahita arohama bamukuramo yashizemo umwuka.
Mu murenge wa Rushashi, akarere ka Gakenke hari ikibazo cy’abana benshi bavuka ku bakobwa n’abagore babyarira iwabo ntibabone ba se bababyaye ngo babiyandikisheho bityo bazanabone uburenganzira ku mutungo w’ababyeyi bombi. Ibi ngo bikurura amakimbirane ashingiye ku mutungo hagati y’abo bana n’imiryango ya ba nyina.
Umugabo witwa Kayinamura Martin w’imyaka 50 y’amavuko basanze yiyahuye mu ruzi rw’Akanyaru mu gitondo cya tariki 23/07/2014 mu mudugudu wa Rwamanyoni mu kagari ka Kabagugu mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera.
Ntibategereza Papias wari utuye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana akagari ka Kiyanza, yabonetse mu mukoki yitabye Imana, nyuma y’uko yari amaze iminsi igera kuri ibiri umuryango we umushakisha.
Polisi irahamagarira abanyeshuri bagiye kujya mu kiruhuko kugira imyitwarire myiza no kubahiriza indangagaciro z’umunyarwanda aho kuba inzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umurambo w’umukobwa witwa Christine Ntamuhanga wabonetse mu kiyaga cya Kivu tariki 17/07/2014 ku ruhande rw’akagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro nyuma y’iminsi ibiri yari ishize umuryango we waramubuze.
Mu murenge wa Mutendeli mu kagali ka Mutendeli umudugudu wa Kibaya haravugwa ubujura bw’amatungo magufi arimo inkoko, ihene n’andi bavuga ko abajura bayasanga aho batuye mu midugudu nijoro bakayakura mu bikoni bakayiba.
Niyonzima Jeovan ufite imyaka 18 wigaga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rizwi ku izina rya NDABUC riri mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma, ku mugoroba wo kuwa 21/07/2014 yasanzwe mu cyumba yifungiranye yapfuye ari mu kagozi.