Umugabo witwa Nzamwita Emmanuel w’imyaka 27 uvuka mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba akurikiranyweho kwica umugore we witwa Yankurije Joselyne w’imyaka 24.
Imodoka itwara abagenzi izwi ku izina rya twegerane ifite nimero ya purake RAC 326 N yarivuye i Kigali yerekeje mu Karere ka Musanze yahirimiye mu Murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke ku bwamahirwe ntihagira uhasiga ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Kuri uyu wa 09 Kamena 2014 Polisi y’Igihugu yatangirije icyumweru cyiswe “Police Week” mu Karere ka Karongi mu rwego rwo gushimira abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba ubufatanye bakomeje kuyigaragariza mu kwicungira umutekano no kurinda umutekano w’igihugu muri rusange.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, hafungiye abantu 35 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye birimo ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge no kubinywa, guteza umutekano muke ndetse hakaba harimo n’abafashwe badafite ibyangobwa bibaranga.
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wakoraga akazi ko kuragira inka mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro yashyikirijwe Polisi kuwa kane tariki 5/6/2014, akurikiranyweho kugerageza gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.
Umurambo w’umuturage witwa Nkinzingabo Zabrone watahuwe umanitse mu giti cya avoka gihinze mu murima w’umuturage wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ku gicamunsi cya tariki 05/06/2014, abaturage b’i Mukarange babonye uwo murambo bakaba bavuga ko batamuzi.
Umugore utaramenyekana amazina ye uri mu kigero cy’imyaka 18 na 20 arashakishwa nyuma yo guta umwana w’ukwezi kumwe mu ishyamba riri mu mudugudu wa Ruduha mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda buhakana ko butazatanga ibizamini byihariye, nyamara amwe mu mashuli yigisha gutwara ibinyabiziga mu karere ka Nyagatare yari yarijeje abashinzwe community policing ko azabashakira ibizamini byihariye, kuko ngo polisi y’igihugu ariyo yari yarabibizeje.
Abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Bugesera bakekwaho ubujura buciye icyuho, aho bibye ibicuruzwa mu iduka ry’uwitwa Bizumuremyi Jean Baptiste ucururiza mu murenge wa Nyamata.
Iradukunda Fisto w’imyaka 18 wo mu mudugudu wa Mpandu, akagali ka Karama umurenge wa Kazo, akarere ka Ngoma, yabonetse akuruwe n’imodoka imukurura hasi ariko abayitwaye batamenye ibyabaye.
Umwana w’imyaka 13 ukomoka mu kagari ka Ryamanyoni ko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Rukara akekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 12.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abagore batatu n’abagabo batatu binjiza ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu binyuzwa ku mipaka itemewe.
Umugore witwa Hakuzwimana Jeannette, afungiye kuri Station ya Polisi ya Gahunga, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ashinjwa guta ku gasozi umwana w’uruhinja yari amaze icyumweru kirenga yibarutse.
Nyuma y’ubujura bukabije bwari bumaze iminsi burangwa mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro cyane cyane mu masaha ya nijoro, ubuyobozi bw’akagari hamwe n’abaturage bashyizeho ishyirahamwe ry’abiyemeje guhangana n’abakora ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.
Utazirubanda Saidi w’imyaka 23 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho kwica umugore we Mukeshimana Clemantine w’imyaka 23 n’umwana yari atwite w’amezi arindwi bikekwa ko yamukubise imigeri munda.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yatahuye toni y’ibiti bya kabaruka cyangwa se umushikiri, mu nzu y’umuturage witwa Nsengiyaremye Pascal w’imyaka 37 wo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.
Ntambara Bosco n’umumotari witwa Makuba Jean de Dieu bombi batuye mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bafatiwe mu karere ka Rutsiro tariki 31/05/2014 bazira udupfunyika 2500 tw’urumogi bari batwaye kuri moto.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01Kamena 2014 imodoka itwara abagenzi zizwi ku izina rya twegerane yaritwawe n’uwitwa Hamad Twizerimana alias Gafaranga yahirimiye mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Kivuruga ahitwa Mukanyantso ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima uretse abantu batatu barimo n’umushoferi bakomeretse cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar arashimira abaturage b’akagali ka Murya mu murenge wa Nzahaha imbaraga bakomeje gushyira mu kwicungira umutekano, akabasaba ariko gukomeza kuba maso ntibirare kuko abashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda bahora barekereje.
Ba Ministiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC), havuyemo aba Tanzania, bashyize umukono ku masezerano agenga uburyo bukoreshwa mu gutabara kimwe mu bihugu cyatewe, cyangwa gufata abakurikiranyweho ibyaha bari ku butaka bwa kimwe mu bihugu byayemeje.
Abitandukanije n’abacengezi batuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa kwitandukanya n’ibikorwa byose byashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga amakuru ku wo ari we wese bakumva afite iyo migambi mibisha.
Umugabo witwa Nsenguremyi Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera azira kwica umugabo witwa Simbizi Felicien w’imyaka 45 y’amavuko amuteye icumu mu gituza kuko yarimo kumwibira ibitoki mu murima we.
Ishyamba riri ku musozi uri hejuru y’umujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29/05/2014 hashya ahantu hangana nka hegitare imwe ariko ku bwamahirwe inzego z’umutekano n’abaturage barahagoboka bazimya uwo muriro nta bintu birangirika.
Uwihanganye Alphonse bakunze kwita The Game w’imyaka 43 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa imifuka 101 y’amashashi atakemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Umugore witwa Ndayisaba Betty wo mu mudugudu wa Mirama ya mbere akagali ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo yaciwe urutoki n’abagizi ba nabi bamutegeye mu nzira bakamwambura umutwaro w’inkweto n’amafaranga yacuruje.
Umunyekongo witwa Amuli Barume Frank w’imyaka 24 yafatiwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere afite imbunda yo mu bwoko bwa Pisitori irimo n’amasasu yayo agiye ubwo yari avuye Uvira agiye i Bukavu.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko nyuma y’abagize umutwe wa FDLR babarizwa mu gihugu cya Kongo, babangamirwa n’ibinyobwa bisigaye bikorwa bikoherezwa mu Rwanda bikaba nyirabayazana mu guhungabanya umutekano.
Ahitwa mu Gahenerezo ho mu murenge wa Huye, akarere ka Huye, hafi saa cyenda zo mu ijoro rishyira kuri uyu wa 27/5/2014 haguye ikamyo yari itwaye ibicuruzwa ibivana i Kigali ibijyana i Rusizi. Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye, n’nkuta z’inzu yagwiriye nta cyo zabaye cyane.
Umugabo w’imyaka 45 witwa Mushengezi Bernard yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze nyuma yo gukubita urubaho umugore witwa Nyirandimubanzi bari bafitanye abana batandatu agapfa mu ijoro rya tariki 25/05/2014.
Mukandutiye Elina w’imyaka 52 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyamivumu A mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yatwikiwe urugo rwe n’umuntu utazwi yifashishije lisansi.