Claude Uwintwali afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo akekwaho kugerageraza kwiba miliyoni 12.2 y’amafaranga y’u Rwanda kuri konti y’umucuruzi witwa Mugande iri muri Banki y’Abaturage ya Nyamirambo akoresheje cheque mpimbano.
Umwana w’amezi abiri yitabye Imana nyuma y’imirwano yashyamiranyije nyina witwa Mukarwego Colleta n’undi mugore witwa Nzerena Alphonsine bo mu mudugudu wa Gahoko mu kagali ka Kiruri umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bapfa amarozi.
Abanyeshuri 11 bo kuri College Karambi mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango barahahamutse kubera inkuba yakubise ipoto y’amashanyarazi tariki 27/02/2012.
Inkuba yakubise umwarimukazi wo kigo cy’amashuri abanza cya Muyunzwe kiri mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango arakomereka cyane n’abanyeshuri 2 barahungabana.
Abantu batandatu bacumbikiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali bashinjwa kwiba ibikoresho bitandukanye by’ikorabuhanga byo mu rugo bifite agaciro ka miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.
Abapolisi b’aba-officier bakuru baturutse mu Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Burundi na Somalia bari mu mahugurwa yo kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu gihugu ndetse no mu rwego mpuzamahanga.
Abatuye mu gasenteri ka Kabeza mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe n’ubujura budasanzwe bwadutse muri aka gace. Hari abajura basigaye baza kwiba mu mazu nijoro bakica inzugi bagatwara ibintu byose basanze mu nzu kandi ba nyir’inzu baryamye ntibabyumve.
Polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango yataye muri yombi umusore witwa Ngezahoguhora Alphonse, tariki ya 25/02/2012, ubwo yafatirwaga mu cyuho afite udupaki 88 tw’urumogi.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Ingabire Diane yatoraguwe mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu.
Umusore witwa Habanabakize uzwi ku izina rya Kibwa wo mu Murenge wa Muko mu kagari ka Ngange, yaburiwe irengero kuva tariki 23/02/2012, nyuma yo kwiba mwishywa we, Bimenyimana Jean Claude, ihene y’ishashi n’umufuka wuzuye ibishyimbo.
Abana bane bo ku rwunge rw’amashuri rwa Gihara mu karere ka Kamonyi barahungabanye ubwo inkuba yakubitaga kuri iryo shuri tarkiri 23/02/2012 saa tanu n’iminota cumi n’itanu.
Umugabo witwa Mugambira Vedaste utuye mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatore kuva tariki 21/02/2012 azira gufatanwa ibiro 21 by’urumogi.
Umurundi witwa Singirankabo Jean ari mu maboko ya polisi, kuva tariki 22/02/2012, acyekwaho gusambanya umugore wa Nsabimana Aimable utuye mu murenge wa Ntongwe akarere ka Ruhango amubeshya ko agiye kumuha umuti umuvura ku tabyara.
Umugore witwa Domina Mukeshimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rulindo azira guhotora umwana yari amaze kwibaruka mu ijoro rishyira tariki 20/02/2012.
Umugore witwa Makamana Valerie w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Bugura mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yishe uruhinja rwe aruta mu musarane.
Umurambo wa Siborurema Emmanuel waguye mu cyuzi tariki 19/02/2012 mu karere ka Nyanza wabonetse tariki 21/02/2012 ahagana mu ma saa moya za mu gitondo.
Ihene icyenda zimaze kuribwa n’imbwa z’ibihomora mu cyumweru kimwe; mu mu mudugudu wa Rubona , Akagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi.
Abasore babiri bakekwaho guhohotera umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko bamusambanyije bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 20/02/2012.
Umugabo witwa Gakuru Francois uzwi ku izina rya Mfizi utuye mu kagari ka Rebero mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi afite igikomere mu mutwe yatewe nuko bamukubise ku ishyiga.
Umugabo witwa Siborurema Emmanuel w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu kagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yaguye mu cyuzi tariki 19/02/2012 umurambo we uburirwa irengero.
Abanyeshuri ba Ecole Francaise bijeje polisi y’igihugu ko bazafatanya mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi w’iri shuri, Michel Bouscarel.
Umwana w’imyaka 5 bamusanganye gerenade iwabo mu nzu mu gikorwa cyo gusaka cyabaye tariki 19/02/2012, mu murenge wa Miyoze mu karere ka Gicumbi.
Abaturage batuye mu Mugonzi mu kagali ka Nyanza gaherereye mu karere ka Nyanza, batewe inkeke n’ikibazo cy’ubujura bwibasira ingo zabo badahari. Abajura bacunga badahari bakiba ibikoresho n’ibindi bintu bifite gaciro.
Umuriro w’amashanyarazi wa EWSA watwitse ibintu bitari bike mu gasantere ka Kidaho mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera ubwo hazaga umuriro mwinshi uyu munsi tariki 18/02/2012 mu ma saa tatu za mu gitondo.
Umugabo uzwi ku izina rya Mandela afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga aregwa kwiba ibiro 102 by’ibishyimbo nyuma yo kwica urugi rw’inzu ibyo bishyimbo byari bibitsemo.
Ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade bitatu zatoraguwe n’umugabo warimo ukora akazi ko kumena amabuye mu murenge wa Miyove, mu Karere ka Gicumbi, ariko imwe muri zo iza kuburirwa irengero.
abana batwaye ku ishuri Gerenade batoraguye mu gishanga Abana babiri bava inda imwe batoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu gishanga bayimarana iminsi itatu, bagera n’aho bayijyana ku ishuri ntawe urabimenya.
Mushyikirano Paul w’imyaka 18 yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17/02/2012 abandi babiri barakomereka barashwe n’amabandi yitwaje imbunda.
Mu karere ka Ngoma gahana imbibe n’igihugu cy’u Burundi hadutse abantu bashuka abantu kuri telephone bavuga ururimi rw’Ikirundi bakabatwara ibyabo bababeshya ko bagiye kubakiza.
Ntiyibigira Athanase bakunze kwita Ntingiri, Kwikosora Theoneste, Niyonzima Abuba na Ugirumukiza Vianney, batawe muri yombi na polisi yo mu murenge wa Kabarondo, kubera gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa kasegereti mu buryo bunyuranye n’amategeko mu birombe by’i Rwinkwavu.