• Ngendahimana aho arwariye mu bitaro.

    Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwana agahinduka intere

    Murebwayire Rehema wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange, kuva tariki 03/02/2012, akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana, akamukubita kugeza ubwo abaye intere.



  • Gatsibo: abayobozi b’imirenge 3 bari mu maboko ya police

    Abanyamabanga shingwbaikorwa b’imirenge ya Kiramuruzi, Rwimbogo na Kabarore bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano hamwe n’ubufatanyacyaha bw’ubuhemu bakoze mu mwaka wa 2010.



  • Mukamurigo atwaye umwana yari yataye mu musarane mu ikarito

    Yabyaye umwana amuta mu musarane

    Seraphine Mukamurigo w’imyaka 43 wo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango y’amavuko yabyaye umwana mu ijoro rishyira tariki 03/02/2012 ahita amuta mu musarane wo murugo rwe.



  • Izo nyamaswa zibasira amatungo magufi

    Musanze: inyamaswa zitazwi zimaze kwica amatungo 21

    Abaturage batuye mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kurinda inyamaswa zikomeje kubatera zikabarira amatungo.



  • Musanze: Abana b’inzererezi bagiye gufatirwa ingamba

    Inama y’umutekano y’akarere ka Musanze yateranye tariki 31/01/2012 yafashe umwanzuro ko abana b’inzererezi baboneka muri uwo mujyi bagiye gufatirwa ibyemezo birimo no kubajyana mu bigo ngorora muco.



  • Arakekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4

    Bukuru Pascal w’imyaka 19 utuye mu kagari ka Nyarutunga ho mu murenge wa Nyarubuye akarere ka Kirehe ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4 y’amavuko.



  • Ngoma: Ubujura bwo kumena amazu bwongeye kwaduka

    Abatuye akagali ka Karenge umududu w’ubumwe mu murenge wa Kibungo baratangaza ko bahangayikishijwe n’ubujura bwo kumena amazu bwongeye kwaduka muri aka kagali.



  • Hafashwe abajura bayogoje Uburasirazuba bwose

    Abaturage b’umudugudu wa Bigabiro mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana barishimira igikorwa bita icy’ubutwari bagezeho cyo guta muri yombi bamwe mu bagize itsinda rinini ry’abajura biyemeje kujya biba rubanda utwabo ku minsi mikuru yose n’igihe habaye amasoko mu ntara y’uburasirazuba.



  • Uwafatanywe ihene amaze kuyikata umutwe.

    Bafatanywe ihene bibye bagiye kuzigurisha mu tubari

    Abasore babiri bo mu karere ka Ruhango bafatanywe ihene ebyiri bari bamaze kwiba bazijyanye kuzigurisha mu tubari twotsa inyama two mu mujyi wa Ruhango. Aba bajura bafashwe tariki 31/01/2012 mu bihe bitandukanye bikoreye ibikapu birimo ihene zapfuye.



  • Nyanza: Mu cyumweru kimwe abantu 2 bishwe na Simikombe mu kagali kamwe

    Abantu babiri bo mu mudugudu wa Ruvumera mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana, mu cyumweru gishize, bapfuye bazize kunywa umuti wica udukoko mu bimera witwa simikombe.



  • Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gushaka gutera icyuma uwo basangiraga

    Muzindutsi Nkorerimana utuye mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, guhera tariki 30/01/2012, ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gushaka gutera icyuma uwitwa Fulgence Ndayambaje ubwo basangiraga.



  • Nyanza: Abagore babiri barwaniye umugabo, umwe arahakomerekera bikomeye

    Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 30/01/2012 byagaragaye ko hari ibyaha byahungabanyije umutekano mu kwezi kwa Mutarama ariko bigatinda kumenyekana.



  • Nyamagabe: indaya zarwaniye ku iriba zipfa umugabo

    Mu gitondo cya tariki ya 30/01/2012, mu mujyi wa Nyamagabe ku kagega abaturage bavomaho amazi, indayi yarwanye na mugezi wayo bapfa umugabo bakizwa n’inkeragutabara.



  • Yabuze feri ahitamo gushyira imodoka mu muferege

    Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 28/01/2012, umugabo witwa Sebasaza Augustin wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso arututse mu karere ka Rulindo yageze i Shyorongi abura feri ahitamo gushyira imodoka mu muferege.



  • Ngororero: ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica nyina

    Umusore witwa Niyibizi Andre ari mu maboko ya polisi akekwaho ko yaba ari we wishe nyina, Bwenge Perusi, witabye Imana mu ijoro rishyira tariki 28/01/2012 mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero.



  • Musanze: Abaturage bagaragarijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

    Mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage b’akarere ka Musanze ububi bw’ibiyobyabwenge no kubasaba uruhare rwabo mu kubikumira cyabaye tariki 27/01/2012 mu murenge wa Kinigi, Polisi y’igihugu, yamennye litiro 49 z’inzoga z’inkorano n’amashashi 48 ya chief warage.



  • Imodika yangiritse cyane.

    Nyanza: Ikamyo yakoze impanuka irangirika bikomeye

    Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoreye impanuka mu muhanda uva i Kigali werekeza i Huye nyuma yo guta umuhanda ikagonga ibiti biri ku nkengero zawo. Abantu batatu yari itwaye bose bavuyemo ari bazima ariko umwe yakomeretse byoroheje.



  • Niyibizi Clementine.

    “Nararwanye sinakubiswe nk’uko FDU Inkingi ibivuga” - Uwimana

    Uwimana Jeannette wo mu mudugudu wa Rambo, akagari ka Kirenga, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu arabeshyuza amakuru yatangajwe na FDU-Inkingi ko yakubiswe n’umuyobozi w’akagari.



  • Aho impanuka yabereye.

    Ngoma: Impanuka yakomerekeyemo abantu batatu

    Ku mugoroba wa tariki 25/01/2012 saa kumi n’igice, moto yagonganye n’imodoka ya gisirikare mu mujyi wa Kibungo rwagati abatu batatu bahita bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.



  • Yahisemo gufungwa aho kurera umwana we

    Marie Francoise Dusabe wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yafashe icyemezo cyo guta umwana we yibyariye amuziza ko yavukanye ubumuga.



  • Nyaruguru: Yishwe atewe igisongo mu gutwi ndetse no mu kanwa

    Umugore witwa Uwimana Cecile wari utuye mu kagari ka Cyahinda murenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru yitabye Imana, tariki 24/01/2012 mu ma saa yine z’amanywa, atewe ibisongo munsi y’ugutwi no mu kanwa.



  • Hakorimana ari mu maboko ya Polisi akekwaho ubutekamutwe

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera hacumbikiwe umugabo watawe muri yombi kuwa gatanu tariki 20/01/2012 bivugwa ko yasabye ruswa nyiri bare yitwa “Come again” yiyita umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe isuku.



  • Nyabugogo: Imodoka yagonze umuntu ahita apfa

    Ku cyumweru tariki 22/01/2012 ahagana saa moya z’umugoroba imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna igonze umuntu i Nyabugogo ahita ahasiga ubuzima.



  • Kayonza: abasore babiri n’umukobwa umwe bafatanywe urumogi

    Maniraguha Salomon, Munyehirwe Bosco na Nishimwe Odille bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo mu karere ka Kayonza nyuma yo gufatirwa mu cyuho bafite urumogi bavuga ko bari bajyanye mu mujyi wa Kigali.



  • Rugarama: Kugenzura amabagiro byagabanyije ubujura bw’inka

    Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bemeza ko kuva hatangira gahunda yo kugenzura inka zibagwa n’inyama zicuruzwa, ubujura bw’inka bwagabanutse.



  • Uwamariya Philomene watemwe

    Nyanza: yatemye umuvandimwe we amuziza telefone

    Uwase Beatrice w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Gihisi mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatemye murumuna we witwa Uwamariya Philomene bapfa telefoni ya karasharamye.



  • Aho bamwiciye n

    Gisagara: Abajura biciye Nzabakurana aho yarindaga izamu

    Nzabakurana Protogene w’imyaka 25 y’amavuko yishwe n’abajura bamusanze aho yakoraga akazi ko kurara izamu mu karere ka Gisagara murenge wa Save akagari ka Nyagacyamo aho bita mu Rwanza.



  • “Kudakemura ibibazo by’abaturage mu mucyo biteza umutekano muke” – Uwamariya

    Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, arakangurira abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no mu mucyo kuko iyo bidakozwe neza aribyo bibyara umutekano muke.



  • Habumuremyi yapfiriye muri Uganda atewe ibyuma n’abagizi ba nabi

    Habumuremyi Joseph wari utuye mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yapfiriye muri Uganda kubera ibikomere byo mu mutwe yatewe n’abagizi ba nabi bo muri icyo gihugu.



  • Imbwa zinasaka mu modoka abantu bavuyemo.

    Polisi yatangiye kwifashisha imbwa mu guhashya ibiyobyabwenge

    Polisi y’igihugu yakoze umukwabo wo gusaka ibiyobyabwenge mu mamodoka atandukanye hifashishijwe imbwa ziba zarigishijwe gusaka ibiyobyabwenge [sniffer dogs]. Iki gikorwa cyahereye mu karere ka Kayonza nka kamwe mu turere tuza ku isonga mu gufatirwamo ibyobyabwenge bihanyuzwa bijyanwa mu mujyi wa Kigali.



Izindi nkuru: