• Nyamagabe: ari mu maboko ya polise azira kunyereza miliyoni 1,5 muri MTN

    Umugore witwa Mugorutuje Jeannette wakoraga mu ishami rya MTN mu karere ka Nyamagabe, afungiye kuri station ya polise Gasaka guhera tariki 10/02/2012, akurikiranyweho kunyereza amafaranga miliyoni imwe n’igice.



  • Abantu bari baje kureba uko impanuka yagenze

    Imodoka yakoze impanuka ariko nta wakomeretse

    Imodoka yavaga ku muhanda wa Rukomo mu karere ka Gicumbi yerekeza mu murenge wa Rushaki ku mugoroba wa tariki 12/02/2012 yarahirimye ijya kuzana imicanga ariko ntihagira ukomereka.



  • Yatwitse diplome ya murumuna we amuziza ko amusuzugura

    Ngirumpatse Alphonse wo mu kagari ka Karenge umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya police station ya Kibungo azira gutwika diplome ya licence, imyenda, n’indangamuntu bya murumuna we Nsengimana Innocent amuziza ko amusuzugura.



  • Abagande bemeye gufasha Abanyaburera kurwanya kanyanga

    Abayobozi bo mu karere ka Burera mu Rwanda n’abo mu karere ka Kisoro muri Uganda batangaje ko bagiye gufatanya guhashya ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda kigateza umutekano muke mu karere ka Burera.



  • Karangazi: Ibiyobyabwenge byafatiwe mu bwiherero bw’urusengero

    Itorero Anglican Paroisse Musenyi rifatanyije n’ingabo na Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi, bafashe amakarito 171 y’ibiyobyabwenge byiganjemo Chief Waragi, Vodka, Zebra n’izindi nzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda, zengerwa mu gihugu cya Uganda.



  • Ukekwaho kwica Habumuremyi Joseph yashyikirijwe inkiko

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/02/2012, Otim Bosco uhagarariye polisi mu karere ka Kisoro muri Uganda yatangaje ko Umugande wakekwagaho kwica Habumuremyi Joseph wari utuye mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yashyikirijwe inkiko.



  • Imodoka y

    Abantu 5 b’inzererezi bohererejwe akarere ka Nyanza

    Kuri uyu wa gatanu tariki 10/02/2012 akarere ka Ruhango koherereje akarere ka Nyanza abantu batanu b’inzererezi n’imburamukoro bahavuka.



  • Nyamagabe: gufata ku ngufu biri ku isonga mu biteza umutekano muke

    Ibyaha byo gufata ku ngufu biza ku mwanya wa mbere mu byaha byagaragaye mu karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nk’uko byagaragajwe mu nama yaguye y’umutekano mu karere ka Nyamagabe yabaye tariki 09/02/2012.



  • Musanze : Abaturage bihaniye umujura baramwica

    Hakiziyaremye Nyirimanzi wo mu murenge wa Gataraga yishwe n’abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze bamuziza kwiba ibirayi.



  • Mbazi: Avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’akagari amuziza mitiweli

    Abaturage bo mu mudugugu wa Cyahafi, akagari ka Tare, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye bavuga ko bahutazwa n’umukozi w’akagari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abaziza ko batatanze ubwisungane mu kwivuza.



  • Huye: Amaze ibyumweru 2 kwa muganga azira gukubitwa n’umuyobozi mu kagari

    Umukecuru witwa Mariya Roza Nyiramanegurwa ufite imyaka 85 amaze ibyumweru bibiri mu bitaro kubera gukubitwa akanakomeretswa n’ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye.



  • Gisagara: Imiryango yapfuye avoka iratemana

    Imiryango ituye mu kagari ka cyamukuza, umurenge wa Ndora mu karere ka Gisagara yararwanye igera n’aho itemana ipfa avoka.



  • Mukabarinda arakorerwa urugomo kubera ubuhamya yatanze muri Gacaca

    Mukabarinda Anastasie wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yakorewe urugomo na n’undi mugore witwa Uwingabire Vestine amuziza ko yatanze amakuru ku mugabo we mu gihe k’inkiko gacaca.



  • Gicumbi: umugabo yakubise umugore we agafuni amukomeretsa mu gahanga

    Umugabo witwa Ntivuguruzwa Bernard wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 08/02/2012, yakubise umugore we, Mukambonabucya Esperance, agafuni aramukomeretsa mu gahanga.



  • Muhanga : Umugabo yarasitaye yitaba Imana

    Umugabo w’imyaka 55 witwa Kageruka Evariste ukomoka mu kagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 06/02/2012 azize gusitara.



  • Nyanza: Umukecuru w’imyaka 64 yiyahuje simikombe

    Umukecuru Mukantabana Odette w’imyaka 64 y’amavuko, tariki 06/02/2012 ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, yiyahuje umuti ukoreshwa mu buhinzi wica udukoko mu murima witwa Simikombe.



  • Rubavu: Abantu 3 bahitanywe n’inzoga abarokotse bahuma amaso

    Abantu batatu bitabye Imana undi umwe ahuma amaso bazize inzoga y’inkorano banyoye tariki 04/02/2012 mu kabari ko mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Nyamirango, umurenge wa Kanzenze, akarere ka Rubavu.



  • Ruhango: Yafatanywe imisongo 101 y’urumogi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 07/02/2012, umusore witwa Mpawenimana Jean Bosco wo mu kagari ka Nyamagana ko mu murenge wa Ruhango yafatanywe imisongo igera ku 101 y’urumogi.



  • Nyakinama: ingabo zivuye mu bihugu 9 ziri kwiga kubaka amahoro

    Ingabo zivuye mu bihugu 9 byo muri afurika bivuye mu bibazo by’intambara ziteraniye mu kigo cy’u Rwanda cyigisha ibijyanye n’amahoro ( Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze ziga uburyo ibihugu byabo byakubaka amahoro arambye (Security Sector Reform- SSR).



  • Tumba:Ibisambo bikomeje guhungabanya umutekano

    Abaturage batuye mu Kagari ka Cyarwa ko mu Murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye barasaba ko hagira igikorwa mu kurwanya ibisambo byambura abantu nijoro bikomeje kwiyongera muri ako gace.



  • Gicumbi: Yishe nyina amukubise agafuni

    Manirahari Jean de Dieu wo mu murenge wa Giti, mu kagari ka Gatobotobo mu mudugudu wa Kabacuzi ari mu maboko y’ubutabera kubera kwica nyina umubyara witwaga Mukamana Esperance amukubise ifuni mu mutwe.



  • Gicumbi: Yarumye mugenzi we amukuraho ibitsike byo kujisho

    Umugabo witwa Rudacogora wo mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Muko mu kagari ka Ngange ari mu maboko ya polisi azira kuruma mugenzi we, Mbanzendore Wellars, amukuraho ibitsike byo ku jisho.



  • Ikamyo yarenze umuhanda imena amavuta yose yari itwaye

    Gakenke: Ikamyo yahitanye abantu babiri

    Ikamyo yo mu gihugu cya Tanzaniya yakoze impanuka, tariki 05/02/2012, mu Rwamenyo mu murenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke umushoferi na kigingi we bahita bitaba imana.



  • Nyanza: Yatemye murumuna we kubera igitoki

    Umugabo witwa Harerimana Stany wo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, kuva tariki 04/02/2012, yaratorotse amaze gutema murumuna we witwa Hakizimana Robert mu mutwe bapfa igitoki.



  • Umugore yitemeye umugabo we amuziza kutamugurira telefoni

    Mu rukerera rwa tariki 03/02/2012, umugore witwa Claudine Yambabariye wo mu mudugudu wa Nyabimata akagari ka Ruli umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, yatemye umugabo we, Leon Sebaganwa, w’imyaka 31 y’amavuko babyaranye imbyaro ebyiri amuziza kutamugurira telefoni igendanwa.



  • Ngendahimana aho arwariye mu bitaro.

    Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwana agahinduka intere

    Murebwayire Rehema wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange, kuva tariki 03/02/2012, akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana, akamukubita kugeza ubwo abaye intere.



  • Gatsibo: abayobozi b’imirenge 3 bari mu maboko ya police

    Abanyamabanga shingwbaikorwa b’imirenge ya Kiramuruzi, Rwimbogo na Kabarore bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano hamwe n’ubufatanyacyaha bw’ubuhemu bakoze mu mwaka wa 2010.



  • Mukamurigo atwaye umwana yari yataye mu musarane mu ikarito

    Yabyaye umwana amuta mu musarane

    Seraphine Mukamurigo w’imyaka 43 wo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango y’amavuko yabyaye umwana mu ijoro rishyira tariki 03/02/2012 ahita amuta mu musarane wo murugo rwe.



  • Izo nyamaswa zibasira amatungo magufi

    Musanze: inyamaswa zitazwi zimaze kwica amatungo 21

    Abaturage batuye mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kurinda inyamaswa zikomeje kubatera zikabarira amatungo.



  • Musanze: Abana b’inzererezi bagiye gufatirwa ingamba

    Inama y’umutekano y’akarere ka Musanze yateranye tariki 31/01/2012 yafashe umwanzuro ko abana b’inzererezi baboneka muri uwo mujyi bagiye gufatirwa ibyemezo birimo no kubajyana mu bigo ngorora muco.



Izindi nkuru: