• Yatawe muri yombi azira gukoresha amafaranga y’amahimbano

    Nsengimana Ignace afungiye kuri polisi ya Gasaka akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amahimbano. Avuga ko ayo mafaranga yayahawe n’undi muntu atazi.



  • Yiyemerera ko acuruza urumogi

    Kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo witwa Mpazimaka Daniel, akuricyiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi mu mujyi wa Nyamagabe.



  • Inzu basanzemo umurambo wa Ndahimana.

    Umukuru w’Umudugudu bamusanze mu nzu yapfuye

    Ndahimana Narcisse w’imyaka 35 y’amavuko wari umukuru w’umudugudu wa Karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza akaba yari n’umwe mu bajyanama b’ubuzima bamusanze mu nzu yapfuye kandi nta gikomere.



  • Basabye imbabazi ko batazongera gukoresha ibiyobyabwenge bararekurwa

    Polisi mu karere ka Nyamagabe, tariki 04/01/2012, yarekuye abagabo 100 n’abagore 19 bari bafungiye ku kigo cyakira inzererezi zo mu karere ka Nyamagabe kiti mu murenge wa Tare nyuma yo gusaba imbabazi ko batazongera gukoresha ibiyobyabwenge ndetse baniyemeza kujya berekana ababikoresha.



  • Karuranga yishwe n’umuntu utaramenyekana

    Tariki 03/01/2012, mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana habonetse umurambo w’umugabo witwa Karuranga Emmanuel w’imyaka 46 y’amavuko ariko uwamwishe ntaramenyekana.



  • Urumogi, amakimbirane mu ngo n’inkangu ni bimwe mu byaranze umutekano mucye mu karere ka Nyamagabe

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, arishimira ko muri rusange umwaka wa 2011 wagenze neza mu bijyanye n’umutekano mu karere ayoboye uretse inkangu urumogi ndetse n’amakimbirane mu miryango.



  • Makuza

    Abaturage ba Nyagisozi barinubira ko bakubitwa n’abayobozi

    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza barinubira icyo bita ibihano bidakwiriye bahabwa na bamwe mu bayobozi; aho usanga ngo bamwe bakubitwa bikagera n’aho bibaviramo gukomereka.



  • Nsabiyaremye Gratien yafashwe azira ubujura

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita, riravuga ko Gratien Nsabiyaremye yafashwe azira ubujura aho gushimutwa nk’uko radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) yabitangaje.



  • Babiri bahitanywe na grenade abandi 16 barakomereka

    Mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera mu mudugudu wa Marembo, haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gihitana abantu babiri kinakomeretsa abandi 16, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege.



  • Ari mu maboko ya polisi azira kwivugana uwo bashakanye

    Kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo witwa Harerimana Cleophas azira kwica umugore basezeranye witwa Giraneza Euprasie.



  • Yamuhaye uburozi amuziza ko yamusabye kubujugunya

    Mukamana na Kankundiye bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore bakurikiranyweho kuroga Mbonigaba bamuziza ko we n’abandi bari kumwe mu rusengero basabye Mukamana kujugunya uburozi beretswe ko afite.



  • Ari mu maboko ya polisi kubera icyaha cy’ubutekamutwe

    Guhera mu mpera z’icyumweru gishize kuri station ya polisi ya Kicukiro, mu karere ka Kicukiro, hafungiye umugabo witwa Moses Musonera, ushinjwa kugurisha inka zitari ize no kuriganya abaturage amafaranga yabo.



  • Rwamagana: Kugenda ku igare byahagaritswe mu mujyi

    Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi k’u Kuboza, abari basanzwe bagenda ku magare mu mujyi wa Rwamagana, cyane cyane abayatwaraho abantu baragenda bafatwa n’inzego zinyuranye z’umutekano, babwirwa ko kugenda ku igare mu mujyi wa Rwamagana byaciwe.



  • Yataye umwana mu cyobo amuziza ko adasa na se

    Nyiransengimana Clemantine yataye umwana we w’uruhinja mu cyobo, tariki 23/12/2011 mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Kirehe, amuziza ko yavutse adasa na se.



  • Nyamata: babiri batawe muri yombi bashinjwa kwiba COOJAD

    Local Defense ebyiri (Rukundo Jean Baptiste na Singirankayo Alphonse) zacungaga umutekano kuri koperative y’urubyiruko yo kubitsa no kugurizanya (COOJAD) ya Nyamata mu karere ka Bugesera zatawe muri yombi nyuma zikekwaho uruhare mu iyibwa rya mudasobwa eshanu n’ibindi bikoresho by’iyo koperative.



  • Nyamagabe: abantu 4 bari mu maboko ya polisi kubera gucuruza urumogi

    Abagobo babiri n’abagore babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, bakurikirankweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bigizwe n’urumogi rusaga ibiro 43.



  • Shema Remy ari mu maboko ya Polisi akekwaho ubutekamutwe

    Uyu munsi, Polisi y’igihugu yerekanye umusore witwa Shema Remy ufite imyaka 34 ukekwaho kwiba mudasobwa zigendanwa (laptop) 14 n’amapine 52 kuko yabiguze akoresheje cheque y’impimbano yo muri Banki ya Kigali (BK) kandi nta konti agiramo.



  • Kayonza: abayobozi b’imidugudu barashimirwa uruhare bagira mu kubungabunga umutekano

    Abakuru b’imidugudu 50 bo mu tugari 50 two mu karere ka Kayonza babaye indashyikirwa, tariki 28/12/2011, bashimiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kuba baragize uruhare mu kubungabunga umutekano w’abo bayobora ndetse no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.



  • Bugesera: Urimubenshi yakorewe urugomo bimuviramo kwitaba Imana

    Mu ijoro rishyira kuri Noheli, Ndori na Maswari bakoreye urugomo umusore witwa Urimubenshi Bosco w’imyaka 30, wo mu kagari ka Ngeruka, umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, bimuviramo kwitaba Imana.



  • Nyamasheke: Bimwe mu bikoresho byibwe mu bashinwa bakora umuhanda byarafashwe

    Muri santere ya Shangazi iri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, tsriki 26/12/2011, hafashwe ibikoresho bitandukanye byagiye byibwa muri sosiyete y’abashinwa “société nationale chinoise des travaux de ponts et chaussées”, irimo gukora umuhanda Rusizi-Nyamasheke-Karongi.



  • Kayonza: Abagabo babiri bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwicisha umusaza agafuni

    Ngamije Jean Bosco na Kibuye, kuva tariki 26/12/2011, bari mu maboko ya polisi kuri poste ya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umusaza Basemayabo w’imyaka ikabakaba 80 bakoresheje agafuni.



  • Twagirimana yakubise umwana we arapfa

    Twagirimana Anthere, umugabo ufite imyaka 35, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nzige mu karere ka Rwamagana azira icyaha yemera cyo kwica umwana we, Bisengimana Jean Bosco.



  • Mukamunana yishwe agiye gutabara abaturanyi

    Mukamurangira Consolée wo mu Kagali ka Gikundamvura, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare yishwe n’umuturanyi we, Buzige Daniel, ubwo yari atabaye abandi baturanyi batongananga bapfa inka yari iziritse mu rubibi.



  • Rweru: Hafashwe litiro 960 z’inzoga y’ibikwangari

    Abashinzwe umutekano, tariki 26/12/2011, bafashe litiro 960 z’inzoga itemewe y’ibikwangari mu mukwabu wabaye mu tugari tugize umurenge Rweru mu karere ka Bugesera.



  • Ngoma: Abaturage baturiye insengero babangamiwe n’urusaku rw’imiziki izamo

    Abaturiye urusengero (Eglise Vivante du Jesus Christ) rwubatse munsi y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) baravuga ko babangamiwe n’urusaku rw’imiziki iruvamo haba ku cyumweru cyangwa undi munsi habaye amateraniro n’amasengesho.



  • Nyanza: Mu ijoro rya Noheri nta n’umwe wariye urwara mugenzi we

    Biramenyerewe ariko si ihame ko mu ijoro rya Noheri hirya no hino mu gihugu haberamo ibintu bitandukanye ndetse n’ibihungabanya umutekano bitabuzemo. Ariko abantu bagenda basobanukirwa neza ko kwikururira umutekano muke no gusesagura umutungo nta cyiza kibirimo cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunane.



  • Rulindo: Ibihu n’ubunyerere byateje impanuka

    Ku mugoroba wa tariki 23/12/2011, igihu gikabije ndetse n’ubunyerere byibasiye umuhanda wa kaburimbo Shyorongi - Base, bibangamira cyane abayobozi b’ibinyabiziga binatera impanuka y’imodoka ariko nta wapfuye.



  • Rutsiro: Inkuba yamukubise ari gusakara inzu

    Umusore witwa Ndarwubatse Jean Bosco wo mu murenge wa Murunda ho mu karere ka Rutsiro yishwe n’inkuba, tariki 17/12/2011, ubwo yasakaraga inzu yendaga kwimukiramo mu murenge wa Ruhango.



  • Rutsiro: Umwana yahitanywe n’umugezi

    Nyirimpuhwe Eric, umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu, wo mu kagari ka Gihira, murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro yishwe n’umugezi wa Busenda tariki 17/12/2011.



  • Rusizi: Abana batoraguye grenade barayikinisha ariko ntawe yakomerekeje

    Umwana witwa Niyonkuru Cyntia w’imyaka icumi, uyu munsi mu ma saa sita, yatoraguye grenade arimo gukora isuku yo kwitegura Noheli hafi y’ibiro by’umuryango Rwanda Aid mu mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.



Izindi nkuru: