Ruhango: Ari mu maboko ya polisi azira gukoresha urumogi

Habimfura w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Ntongwe afungiye kuri stasiyo ya Polisi ya Myamagana nyuma yo gufatanwa urumogi muri gare ya Ruhango mu ijoro rya tariki ya 28/04/2012.

Habimfura wafatanywe bure ebyeri, abaturage bavuga ko yari aje gushaka abakiriya azajya azanira urumogi. Abaturage bamubonye atabwa muri yombi, bavuga ko yari yitwaje icyuma, ariko polisi ivuga ko nta cyuma bamusanganye ahubwo ngo yari afite igare gusa.

Habimfura ategereje ko akorerwa idosiye kugira ngo agezwe mu maboko y’ubushinja cyaha bw’u Rwanda .

Bimwe mu bikunze guteza umutekano mucye mu karere ka Ruhango, ibiyobyabwenge biza ku isonga; nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka