• Umugabo yishe umugore we amuziza imitungo

    Mudakubana Jean bakunze kwita Gisebe utuye mu mudugudu wa Buhoro akagari ka Kabutare mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, yishe umugore we witwa Mukamusoni Speciose mu gitondo cya tariki 04/04/2012.



  • Kamonyi: Umwana w’imyaka 3 yaguye mu mazi ahita apfa

    Mu mudugudu wa Runzenze, akagari ka Kabugondo, umurenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, Umwana witwa Niyonsenga ufite imyaka itatu, tariki ya 03/04/2012, yaguye mu kizenga cy’amazi kiri mu nkengero z’igishanga cy’umugezi w’Akanyaru ahita yitaba Imana.



  • Muko: Kayicondo yakubise umugore we amuziza ko atagurisha imitungo y’iwabo

    Umugabo witwa Kayicondo Fidele wo mu kagari ka Gasharu mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 01/04/2012, yakubise umugore we, Mukakarangwa Anonciata, amugira intere amuziza ko atagurisha imitungo yasigiwe n’ababyeyi ngo amuzanire amafaranga.



  • Gatsibo: Abatemye urutoki rwa Rwamutabazi baburiwe irengero

    Rwamutabazi, umusaza utuye mu mudugudu w’Itaba, akagari ka Nyabisindu, umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yatemewe urutoki taliki 26/03/2012 n’abantu na n’ubu bataramenyekana.



  • Yabeshye inshoreke ye imuroga kubyimba igitsina bidasanzwe

    Rubasika Ngunda John arwariye mu bitaro bya Rwamagana kubera ikibazo cyo kubyimba imyanya ndangagitsina birenze urugero. Ibi ngo yabitewe n’inshoreke ye yitwa Dusengimana Kibaba bararanye mu cyumweru gishize, yataha agasiga amuroze iyo ndwara idasanzwe.



  • Yishwe n’umugore yinjiye amuziza gutera inda undi mugore

    Iringiyimana Valens wo mu kagari ka Gakoni, umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yishwe n’umugore yinjiye witwa Mukagatare Lorance afatanyije n’umwana we tariki 26/03/2012 saa tanu z’ijoro kubera kumufuhira; nk’uko ba nyiri ubwite babivuga.



  • Muko: Yafatiwe mu cyuho asarura urumogi yahinze iwe mu rugo

    Umugabo witwa Biseruka Jean Bosco utuye mu kagari ka Mwendo mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yafatiwe mu cyuho 01/04/2012 asarura urumogi yari yarahinze iwe. Ubu ari mu maboko ya polisi.



  • Kirehe: Badakengerwa Vedaste yatemye umugore we n’ishoka

    Umugabo witwa Badakengerwa Vedaste afungiye ku kagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe azira gutema umugore we witwa Mukagasingwa Justine mu mutwe akoresheje ishoka bazira amakimbirane yo mu ngo.



  • Gakenke : Afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga ya Sacco

    Ntakirutimana Elisaphan w’imyaka 24 utuye mu Kagali ka Shyombwe, Umurenge wa Gakenke kuva tariki 19/03/2012 afungiye kuri sitasiyo ya Rushashi, mu Karere ka Gakenke akekwaho kuriganya abakiriya amafaranga agera ku bihumbi 324.



  • Huye: Yamwirukananye uwo babyaranye nyuma yo kumushaka akiri muto

    Umugabo witwa Nathan Bazangezahe utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yirukanye umugore bashakanye n’umwana babyaranye, nyuma y’uko yari yaramushatse agifite imyaka 18.



  • Nyanza: Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kunyereza umutungo

    Kayiranga Callixte wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Busasamana muri ako karere akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo.



  • Gakenke: Umwarimu yafashe ku ngufu abana b’incuke yigishaga

    Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Ndayisaba Protogene uvuka mu kagari ka Kiryamo, umurenge wa Rusasa, akarere ka Gakenke yacitse tariki 22/03/2012 nyuma yo kwiyemerera ko yagerageje gufata ku ngufu abana batatu yigishaga mu ishuri ry’incuke rya Karukungu riri mu mudugudu wa Buhindi, akagari ka Karukungu, umurenge wa Janja.



  • Gatsibo: abaturage barasabwa gutanga amakuru y’ibibera mu ngo

    Umuryango Haguruka urakangurira abaturage gutanga amakuru ku bikorwa by’itotezwa biba bimaze iminsi mu miryango bigashakirwa igisubizo hakiri kare hatabaye ubwicanyi.



  • Cyanika: Ba “Local Defense” batatu bahagaritswe ku mirimo yabo

    Inama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera yabaye tariki 29/03/2012 yafashe umwanzuro ko ba “Local Defense” batatu bahagarikwa ku mirimo yabo yo gucunga umutekano kubera imyitwarire mibi irimo kurya ruswa.



  • Polisi yaguye imikoranire n’abaturage mu bikorwa by’iterambere

    Polisi y’igihugu yaguye imikorere yari isanzwe ikora mu bikorwa byo gufasha abaturage kwicungira umtekano no kubafasha mu iterambere ry’igihugu, isinya amasezerano y’ubufatanye n’uturere dutanu n’Umujyi wa Kigali.



  • Nzabafashwanimana yicajwe hasi n

    Ngororero: Yafashwe yiba inkwi ahuruza avuga ko azira ubwoko

    Nzabafashwanimana w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Ngororero, akagali ka Rususa, umudugudu wa Musambira mu karere ka Ngororero yafashwe yiba mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 28/03/2012 arangije ataka avuga ko bamuziza ko ari umututsi.



  • Imodoka yakoze impanuka ku Gitikinyoni ariko nta wapfuye

    Imodoka yo mu bwoka bwa FUSO ifite purake RAB 466 M yari yikoreye amakara iyavanye Gikongoro yageze ku Gitikinyoni mu mujyi wa Kigali irahirima mu gihe cya saa cyenda z’amankwa tariki 28/03/2012, ku bw’amahirwe abari bayirimo ntibagira icyo baba.



  • Burera: Afunzwe aregwa gutema inka ye umurizo

    Dukuzimana Ildephonse uturuka mu kagari ka Karunoga mu murenge wa Gitovu, akarere ka Burera afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rusarabuye aregwa gutema inka ye umurizo.



  • Ruhango: imodoka 3 zakoze impanuka abantu 5 barahakomerekera bikomeye

    Imodoka 3 zakoze impanuka mu murenge wa Ruhango akerere ka Ruhango ku mugoroba w’a tariki 26/03/2012 abantu basaga 5 barakomereka cyane.



  • Muko: Yateye icyuma umugore we kubera gufuha

    Karunga Sostene utuye mu mudugudu wa Mayora mu kagari ka Ngange umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yateye icyuma umugore we Nyiransekanabo Imaculée mu ijoro ryo kuwa 26/3/2012 amukomeretsa mu mutwe amuziza ko yamubonanye n’undi mugabo.



  • Abantu 7 batawe muri yombi bazira ibiro 25 by’urumogi na waragi

    Abantu barindwi batawe muri yombi mu turere dutandukanye bafatanwe ibiro 25 by’urumogi, imisongo 26 y’urumogi n’amasashi ane ya chief waragi mu bikorwa bya polisi byo guhashya ubucuruzi bw’ibiyobyabwege cyabaye tariki 24/03/2012.



  • Gicumbi: kanyanga yahitanye umwana w’imyaka itatu

    Umwana w’imyaka itatu witwa Umutoniwase wo mu kagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yitabyimana tariki 25/03/2012 azira kunywa inzoga y’ikiyobyabwenge cya kanyanga yahawe na Nyirasenge, Nyiransabimana Godelieve.



  • Kirehe: Yarashe mukuru we umwambi bapfa isambu

    Umugabo witwa Mujyambere Eric bakunze kwita Mudidi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarubuye azira gukomeretsa mukuru we witwa Jackson Havugimana bakunze kwita Musheri amurashe umwambi.



  • Aho umujura yinjiriye mu muferege ahagana ku mashyirahamwe

    Nyabugogo: Umujura yihishe mu muferege baramubura

    Mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/03/2012, umujura yibye icyuma gifite agaciro gasaga million y’amafaranga yu Rwanda i Nyabugogo ku mashyirahamwe yihisha mu muferege (rigori) utwara amazi abantu baramushakisha baramubura.



  • Ruhango: Abagore 2 bari mu maboko ya polisi bazira guteka kanyanga

    Mutungirehe Epephanie na Nyiramuturirehe Louise bafatiwe mu cyuho batetse litilo 40 za kanyanga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 23/03/2012.



  • Ngoma: Abarundi batatu baratuburiwe ntibasigarana n’igiceri

    Abarundi batatu bari bavuye gupagasa mu karere ka Nyagatare bageze mu mujyi wa Kibungo abatekamutwe babiba amafaranga ibihumbi 60 tariki 21/03/2012.



  • Kirehe : Yateye se icyuma ahita aburirwa irengero

    Jean Baptiste Iyamuremye wo mu mudugudu wa Remera, akagari ka Nyarutunga mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yaburiwe irengero nyuma yo gutera se icyuma mu mutwe no mu nda mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro tariki 23/03/2012.



  • Ruhango: Umukozi w’akarere afunze azira kurwanira mu kazi

    Umukozi w’akarere ka Ruhango witwa Uwigize Sylvie ari mu maboko ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gukubita mugenzi we bakorana witwa Mukanyirigira Beatrice bakunze kwita “Betty”.



  • Ngoma: Amaze imyaka itanu ahohoterwa n’umugore we

    Mu gihe byari bimenyerewe ko mu Rwanda ihohoterwa rikorerwa abagore, mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma ho inzego zishinzwe abategarugori ziravuga ko hari abagore bahohotera abagabo babo.



  • Ibyaha bikorerwa mu karere ka Muhanga ahanini biterwa n’ibiyobyabwenge

    Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Muhanga, supt Sezirahiga Roger, atangaza ko byinshi mu byaha bigaragara muri aka karere biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge.



Izindi nkuru: