Turabona ko vuba imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda izasubira - Guverineri w’Intara ya Kayanza

Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo, avuga ko abona imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda itazatinda gusubira.

Guverineri w'Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo

Yabibwiye Abanyarwanda n’Abarundi bari bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi, hamwe n’inka y’Abanyarwanda Abarundi bari baratwaye, tariki 6 Kanama 2021.

Yagize ati “Perezida wacu w’u Burundi, Gen. Major Evariste Ndayishimiye, hamwe na Gen. Paul Kagame, twarumvise yuko bariko babitegura neza, turabona ko vuba imigenderanire izosubira”.

Guverineri Cishahayo anavuga ko abaturiye inkiko z’ibihugu byombi bifuza ko imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi yakongera gufungurwa, kuko aho yafungiwe byabangamiye ubuhahirane.

Yafatiye urugero ku mupaka w’Akanyaru agira ati “Kuri ‘frontière’ y’Akanyaru, ni ukuri uhagiye harababaje cyane. Nkunda kujyayo, abanyagihugu cyangwa abaturage bakaza ari benshi, bibaza ngo wenda tugiye gufungura, ukabona ko babyishimiye cyane, ariko tukabahumuriza tukababwira tuti mwihangane gato, tuzafungura”.

Yunzemo ati “Ni umupaka ukomeye cyane, kandi abaturage benshi, amamodoka yo ku rwego mpuzamakungu, twizera yuko vuba aha, ni ukuri iyo mipaka izafungurwa”.

Guverineri Kayitesi na Cishahayo ku mupaka w'u Rwanda n'u burundi
Guverineri Kayitesi na Cishahayo ku mupaka w’u Rwanda n’u burundi

Col. Cishahayo anavuga ko na we akiri muto ku wa Gatandatu no ku Cyumweru yirirwaga mu mujyi wa Butare, ku mugoroba agataha, kandi n’Abanyarwanda bakundaga kurema isoko mu Kayanza na Ngozi.

Ati “Turashaka ko iyo migenderanire isubira. Ngo ntazibana zidakomanya amahembe ni ko mu Kirundi iwacu tubivuga, ariko turashaka yuko nk’uko abayobozi b’ibihugu byacu, u Burundi n’u Rwanda barimo kubikora, turabona yuko biri mu nzira nziza”.

Abanyarwanda bamwumvise bashimishijwe n’icyizere cy’uko imipaka yakongera gufungurwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko ngo ari ho bari basanzwe bahahira, bakaba bafite na bene wabo batari bakibasha kubonana kuko batuye hakurya y’umupaka.

Florida Ahishakiye utuye mu Murenge wa Ruheru ati “I Burundi dufiteyo abavandimwe, kandi twarahahahiraga. Ubwo urumva ko hari icyo twari twarahombye. Twakuragayo imyenda, imyumbati, ibishyimbo n’ibindi”.

Uwitwa Nkundimana na we utuye mu Murenge wa Ruheru ati “Nkatwe dutuye hano tuba twaragiye dushyingirana n’Abarundi. Biradushimisha iyo tubona ibiganiro hari aho bigera, buriya wenda amaherezo byazagera aho imipaka igakingurwa tukongera tukagenderanirana nk’uko byari bisanzwe. Hariyo ba masenge, ba databukwe, abantu benshi cyane”.

Abana bafatiwe i Burundi nta kabuza ko na bo bazishima imipaka niyongera gufungurwa kuko muri rusange bavuga ko bari bagiye gushakayo imari, abandi imyambaro, cyane cyane bagendeye ku kuba hari Abarundi babonye mu Rwanda, babona ntacyo babatwaye bakibwira ko na bo ari ko bizabagendekera nibajya i Burundi.

Muri bo hari uvuga ko yafashwe yagiye gushakayo injyamani agurisha mu isoko rya Gatunda, undi kurangura amacunga, undi kugura ipantalo yo kwambara kuko ngo mu Burundi zihendutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka