U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi ba RED Tabara

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ahagana saa sita z’amanywa u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2020 mu Murenge wa Ruheru, ku ishyamba rya Nyungwe.

Icyo gikorwa cyakorewe i Nemba mu Karere ka Bugesera imbere y’itsinda ry’abasirikare b’Akarere k’Ibiyaga bigari bashinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka y’ibyo bihugu, bitwa Joint Verification Mechanism (JVM).

Abo barwanyi bafatiwe mu Rwanda bafite ibikoresho bitandukanye birimo imbunda n’amasasu yari mu mifuka.

Ibikoresho bafatanwe
Ibikoresho bafatanwe

Muri icyo gikorwa u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’ushinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, na ho u Burundi bukaba bwari buhagarariwe n’uwitwa Col Ernest Musaba.

Ni igikorwa cyashimwe n’abahagarariye JVM ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kuko ngo ari indi ntambwe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Basinye impapuro z
Basinye impapuro z’ihererekanya ry’abo barwanyi

Uwitwa Dr Richmond Tiemoko uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNFPA) mu Burundi yagize ati “Igihe bazaba bagejejwe i Burundi bazakorwaho iperereza ku mpamvu ibatera kujya muri iyo mitwe”.

Uyu muyobozi wa NFPA i Burundi yavuze ko bazakomeza gukurikirana ko aba barwanyi bahabwa ubutabera bunoze mu gihugu cyabo.

Itsina rya JVM rivuga ko ridashobora kuvuga ibyavuye mu iperereza ku buryo abo barwanyi bafashwe, ariko ko byamenyesheje Leta z’ibihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi).

Umutwe wa RED Tabara washinzwe n’abagerageje guhirika Ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015, bakaba bavugaga ko bakomeje umugambi wo kurwanya Leta y’u Burundi.

Reba Video igaragaza igikorwa cyo guha u Burundi abo barwanyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuva kera turabavandimwe,uretse ivyiyumviro vy’ abakoloni
badutanije Ku mipaka bashize ko.
Harageze ko tuvyihoza tubaka Africa yacu dutanguliye Ku bihugu vyacu.
Aho rero twebwe NK abavandimwe nidushire mwo inguvu.

Abavandimwe yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Kuva kera turabavandimwe,uretse ivyiyumviro vy’ abakoloni
badutanije Ku mipaka bashize ko.
Harageze ko tuvyihoza tubaka Africa yacu dutanguliye Ku bihugu vyacu.
Aho rero twebwe NK abavandimwe nidushire mwo inguvu.

Abavandimwe yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Intambwe ninziza Cyane Arikose Abarwanyi Ninterahamwe Bo Bari I Burundi Twama twunva Bavugwa Bazatangwa Ryari?? murakoze Cyane Kumakuru Mutugezaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka