Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi baratanga icyizere cyo gusubukura umubano

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, aho yari ahagarariye Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’icyo gihugu, mu ijambo rye akaba yagaragaje ko hari ikizere cyo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo igitotsi, ndetse na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba yabishimangiye avuga ko hagiye kwandikwa ‘igitabo’ gishya.

Muri ibyo birori byari byanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Minisitiri Ngirente mu izina rya Perezida Kagame no mu ry’Abanyarwanda muri rusange, yashimiye Abarundi ku kuba bizihije isabukuru ya 59 y’ubwigenge bw’igihugu cyabo, ndetse no kuba u Rwanda rwatumiwe muri uwo muhango.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushimira Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuba yadutumiye muri uyu muhango mwiza kandi w’amateka ku gihugu cyanyu. Turazirikana igishyika mwatwakiranye kuva twagera hano i Bujumbura”.

Ati “Nashakaga kugaruka ku bushake bw’u Rwanda bwo gukorana namwe, Perezida w’u Burundi, kugira ngo twongere imbaraga mu bufatanye. Ndizera ntashidikanye ko twese twiteguye gukora tugamije kuzahura umubano n’ubushuti byahozeho, ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu byombi. Igihe kirageze ku Burundi n’u Rwanda, cyo gushingira ku musingi w’amateka n’umuco kugira ngo tugere ku iterambere rirambye”.

Yasoje yongera gushimira Perezida Ndayishimiye kubera uwo munsi mukuru w’ubwigenge, anifuriza u Burundi amahirwe masa mu nzira y’iterambere y’icyo gihugu.

Perezida Ndayishimiye na we yishimiye kuba u Rwanda rwitabiriye ubutumire rwahawe, avuga ko ari nk’igitangaza Abarundi babonye.

Yagize ati “Uru rugendo mugize hano ni nk’igitangaza Abarundi babonye, mu gihe hari hashize iminsi hari ibitagenda. Mu Kinyarwanda no mu Kirundi bavuga ko ‘agafuni kabagara ubumwe ari akarenge’, kubona rero uyu munsi mutuzaniye akarenge, hari icyo bisobanura, twabonye kandi twumvise”.

Ati “Hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika, ubu turizeye y’uko tugiye gutangira kugisomera hamwe hanyuma tugipfundikire, dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twafata ko ari gishyashya. Turizera y’uko ibya kera turimo kubisoza, ibishyashya bigiye kuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka