Mu bice bitandukanye by’akarere ka Rusizi ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bubangamiye benshi kuko hari abasubiye mu kizima atari ukubura amafaranga ahubwo ari uko baba bibwe insinga zigeza amashanyarazi ku mazu yabo.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Rubavu bwatangiye guhamagarira abafite moto zimaze igihe zifungiwe kuri Polisi kuza kuzireba kuko izirengeje amezi 6 zigiye gushyikirizwa inkiko zigatezwa cyamunara.
Abaturage batuye mu tugari twa Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo na Kabeza mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’abajura ba nijoro batobora amazu bakiba imitungo yabo.
Ubuyobozi bwa Police n’ubw’akarere ka Karongi burasaba abafatanyabikorwa b’akarere kubahiriza gahunda yo gutanga ku gihe raporo z’umutekano kuko kutabikora bigaragaza ko abantu batazi agaciro k’umutekano.
Umwana w’imyaka itanu witwa Niyitanga Steven wo mu mudugudu wa Nyange, akagari ka , umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yafashwe n’insinga z’amashanyarazi ku mugoroba wo kuwa 03/02/2012 ahita yitaba Imana.
Manirareba Simon uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe mu ijoro rishyira tariki 03/02/2013 ubwo yacukuraga amabuye mu buryo butemewe ahita ajyanwa kuvurizwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro.
Bugingobwimana Theogene utuye mu mudugudu wa Kavumu, akagali ka Karwasa, umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, yahitanye umugore we mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013 ahita atoroka.
Abantu babiri bitabye Imana, abandi barakomereka mu mpanuka zirindwi zabereye mu turere dutandukanye tw’igihugu mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 03/02/2013.
Sohaib Nkweno, utuye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi na polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo imusanganye udupfunyika 1500 tw’urumogi yari ajyanye mu Mujyi wa Kigali.
Abantu biganjemo insoresore n’abandi birirwa ku muhanda wa kaburimbo Muhanga-Ngororero cyane cyane mu gice kiri mu karere ka Ngororero bamaze iminsi bakora ubujura bwo gushikuza abagenzi ibyo bafite mu ntoki cyane cyane ku bagenzi bari mu mudoka.
Bucyanayandi na Jean Baptiste Nkurunziza bafungiye kuri station ya polisi Kicukiro mu mujyi wa Kigali bakurikiranweho ubujura bwa moto yibiwe kuri stade y’akarere ka Muhanga mu Ntara y’amajyepfo tariki 23/01/2013.
Umugore witwa Uwimana Faraziya utuye mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi akekwaho kuroga umuhungu yari abereye mu kase wapfuye umwaka ushize, ndetse n’umukecuru Donatila Mukakabera ubu wivuza.
Hategekimana Faustin w’imyaka 44 utuye mu kagali ka Gataba mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, tariki 01/02/2013 yambitswe anikorezwa ibigori byibwe n’abagore be babiri.
Polisi y’igihugu, ishami ryayo rya Ruhango, iravuga ko iri muri aka karere ku mpamvu z’umutekano w’abaturage igasaba abatuye aka karere kuyegera ikabafasha.
Mukakalisa Emeline utuye mu kagali ka Rususa, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yirukanywe na barumuna be mu nzu y’umuryango babagamo kubera amakimbirane, ubu akaba acumbikiwe n’umuturage nawe wo muri uwo murenge.
Urusengero rw’itorero ry’abapentikositi (ADEPER) rwari ruri kubakwa rugeze igihe cyo gusakarwa, ahitwa i Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe rwakubiswe n’inkuba 11h20 tariki 31/01/2013.
Ku gicamunsi cya tariki 29/01/2013, inkuba yakubise abantu batatu imvura ikubye, umwe ahita yitaba Imana mu Kagali ka Ruhanga mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke.
Abantu batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatirwa mu cyuho bacukura impombo z’amazi wa EWSA ziri mu murenge wa Ririma, mu kagari ka Nyabagendwa.
Musabyimana Jean w’imyaka 44 wari ufungiye kuri sitasiyo ya Porisi ya Muganza mu karere ka Rusizi ashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko yatorotse aho yari afungiye anyura mu gisenge cy’inzu mu ijoro rya tariki 28/01/2013.
Abagore babiri bafatanywe amakarito 48 y’inzoga ya African Gin batazisoreye bava ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Rubavu, bavuga ko batari bazi ko bitemewe bityo ko ubwo babimenye batazabisubira.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yasambanyijwe n’umusore w’imyaka 32 wari waje agemuriye umurwayi mu bitaro bya Gitwe mu ijoro rya tariki 28/01/2013.
Umuyobozi w’Ishuli ryigisha abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (RDF Command and Staff College), Brigadier General Mupenzi Jean Jacques, yabwiye Abanyakarongi ko inshingano z’ingabo z’u Rwanda zitagarukira gusa ku kurinda ubusugire bw’igihugu ahubwo zifite n’uruhare mu iterambere ryacyo.
Uzamukunda Meraniya na Uwitonze Emmanuel bo mu mudugudu wa Kamazuru, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga bakekwaho kuba baracuze imigambi yo kwivugana umukobwa ikabapfubana.
Umunyeshuli witwa Bayigamba Geras wigaga mu ishuri rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yabaye tariki 29/01/2013 ahagana mu ma saa yine z’ijoro ubwo yari avuye kwiga.
Elisa Rwagatore w’imyaka 31 afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho kwica umugore we witwa Mukantagengwa Appoline.
Imvura yaguye mu karere ka Ruhango ku mugoroba wa tariki 28/01/2013 yakubisemo inkuba yahitanye inka ya Karukwerere Prucica ihita ipfa.
Inkuba zaraye zikubise mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 28/01/2013 mu karere ka Nyamasheke zahitanye ubuzima bw’umuntu, zica inka ndetse n’ibikorwa bitandukanye birangirika.
Ku gicamunzi cyo kuri uyu wa mbere tariki 28/01/2013, impanuka ebyiri zabereye ahantu hatandukanye mu karere ka Musanze zahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka.
Nyuma y’iby’umweru bitatu Rwagatore Elisa w’imyaka 36 yishe umugore we Mukunagengwa Appolinaria w’imyaka 28 agatoraka, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki 27/01/2013.
Nkundimana Emmanuel ukomoka mu karere ka Nyaruguru, wari urangije umwaka wa mbere mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo mu gitondo cyo kuwa 28/01/2013.