Abagabo bitwaje imbuda bateye umudugudu wahitwa Kuchi muri Nigeria bica abantu 8 banashimuta abandi 150.
Inzego zishinzwe ubutabazi n’izishinzwe kuzimya inkongi mu Ntara ya Katavi, muri Tanzania ziri mu bikorwa byo gushakisha imirambo y’abantu batandatu muri barindwi baguye mu mpanuka y’ubwato nyuma yo gusaduka bukinjiramo amazi bukiyubika ku bantu 14 bari baburimo n’imifuka minini 10 y’umuceri udatonoye.
Muri Burkina Faso, Perezida Ibrahim Traore, azaguma ku butegetsi mu yindi myaka itanu iri imbere, izatangira kubarwa uhereye ku itariki 2 Nyakanga 2024, nk’uko byemejwe n’Inama ngishwanama yateraniye i Ouagadougou ku matariki 25-26 Gicurasi 2024.
Mu ruzinduko rw’iminsi ine Perezida William Ruto arimo gukorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’abayobozi b’icyo gihugu batandukanye, barimo na Perezida Joe Biden wanamwakiriye ku meza. Gusa muri urwo ruzinduko, hari ifoto ya Perezida William Ruto afite akanyamuneza muri White House, yicaye ku ntebe ya (...)
Icyo gicu ngo cyari gitwikiriye ubuso buto bunyurwamo n’indege ya kajugujugu mu gihe kitarenze amasegonda 30, hafi y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyitwa ’Sungun Copper mine’ kiri ahitwa Tabriz mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Iran.
Muri Kenya, umugore yashenguwe no kumenya ko umugabo we yagiraga abana 10 hanze, akabimenyera ku mva barimo kumushyingura nyamara atarigeze abimubwira mbere.
Perezida wa Repubulika ya Czech Petr Pavel yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugushwa na moto yari atwaye ari mu isiganwa arakomereka, nk’uko byemejwe n’abashinzwe itangazamakuru mu biro bye.
Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yashyinguwe mu mujyi yavukiyemo wa Mashhad, nyuma y’iminsi ine azize impanuka ya kajugujugu.
Muri Tanzania, abantu 11 bapfuye, abandi 2 barakomereka nyuma y’uko imashini itanga ubushyuhe mu ruganda rw’isukari ruherereye ahitwa Turiani mu Ntara ya Morogoro rwitwa ‘Mtibwa Sugar Estate Old Factory’ ituritse ubwo abakozi biteguraga gutangira akazi.
Israel yasabye ibihugu yise biteye imbere “Nations of the Civilised World" gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), usaba impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, zikwiye kwimwa agaciro.
Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Mu Bushinwa, umugabo washakishwaga n’inzego z’umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera kubera icyaha yakekwagaho cy’ubwicanyi, yihishe Polisi imyaka 20 itaramufata, nyuma yo kwigira umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge.
Mugihe muri Iran, bari mu cyunamo cy’iminsi itanu nyuma y’urupfu rwa Perezida Ebrahim Raisi, waguye mu mpanuka y’Indege, ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byatangaje ko byababajwe n’urupfu rwe ndetse byabuze inshuti ikomeye.
Perezida wa Kenya, William Ruto ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akazagirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden ku ngingo zitandukanye, bakazibanda cyane ku mutekano n’ubucuruzi.
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yangiwe kwiyamamariza kuba umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki 29 Gicurasi 2024 kuko ngo yahamijwe icyaha cyo gusuzugura ubutabera agakatirwa gufungwa amezi 15.
Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo muri Israel Yoav Gallant, n’abayobozi b’umutwe wa Hamas, abashinja kugira uruhare mu byaha by’intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas kuva tariki ya 7 (...)
Muri Tanzania, Umudepite w’umugore ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, yagize uburakari cyane asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugirango abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa), baterwe urushinge rubambura ingufu za kigabo.
Muri Algeria, umugabo wari warabuze mu gihe cy’intambara yo mu 1998, yaje kuboneka ari muzima mu nzu y’umuturanyi, nyuma y’imyaka 26 ishize, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), wamaganye igitero cyagabwe ku bayobozi bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), mu bagabweho ibitero harimo n’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi.
Abantu 11 bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeretse harimo 17 bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere bikomeye by’ubushye nyuma y’uko umugabo agabye igitero mu Musigiti mu gace ka Kano mu Mujyaruguru ya Nigeria, nk’uko byasobanuwe na Polisi.
Mu itangazo ryasohowe n’inama nkuru y’Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Madagascar ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, bamaganye itegeko ryemera ibyo guhanisha abasambanya abana, igihano cyo kubakona bikozwe n’abaganga (castration chirurgicale).
Ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryatangaje ko imvura nyinshi izakomeza mu byumweru biri imbere, mu gihe iki gihugu gikomeje gusana ibyangiritse gifatanije n’imiryango itandukanye.
Umugore wo muri Michigan muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, utagira inzu yo kubamo yamaze umwaka aba hejuru y’igisenge cy’iduka ryitwa ‘Family Fare supermarket’ ahitwa i Midland, aho muri icyo gihe cyose aba hejuru y’iyo nzu nta muntu wigeze amubona.
Kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Inama y’Abaminisitiri ya Zimbabwe yatangaje ko kubera amapfa yateye iki gihugu, abaturage barenga kimwe cya kabiri cy’abagituye bazakenera inkunga y’ibiribwa.
Uwahoze ari perezida wa Malawi Peter Mutharika yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2025 kandi azakemura ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri Malawi.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye (UN) bishinzwe gukurikirana ibyo gufasha abari mu bibazo (Bureau des affaires humanitaires de l’ONU ‘OCHA’), byatangaje ko bitewe impungenege no kuba imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) ikomeje kurushaho kwiyongera.
Melinda French Gates wahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates bakaza gutandukana ariko bagakomeza guhurira mu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ‘Bill & Melinda Gates Foundation’, yatangaje ko ahagaritse imirimo ye yakoreragamo.
Rick Slayman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabaye umurwayi wa mbere wari watewemo impyiko y’ingurube yahinduriwe uturemangingo yapfuye.
Muri Kenya, Umunyeshuri wa Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University), yasanzwe yapfuye, ari mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko hari hashize amasaha macyeya, hari umusore usabye ababyeyi be kohereza Ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu by’Amanyarwanda ‘260.000Frw’ ) kugira ngo (...)
Muri Indonesia, umugabo aherutse mu guturwa nyuma yo kumenya ko umugore we bari bamaranye iminsi 12, Atari umugore ahubwo mu by’ukuri ari umugabo wihinduye umugore.