Ubuyobozi bw’ingabo za SADC hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo za M23 bwemeranyije gutandukana, ingabo za SADC zigataha mu bihugu byazo zinyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse zigatwara n’ibikoresho bya gisirikare zazanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 17 wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab, yishwe ndetae n’umurambo we uratwikwa, kubera ko yanze gushakana n’umugabo umuruta cyane, ufite imyaka 55.
Angola yahagaritse inshingano z’ubuhuza hagati y’impande zihuriye mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zatangaje ko zigiye guhagarika ibitero ku ngabo za M23 bahanganye, banasaba abarwanyi ba Wazalendo kubigenza batyo hagamijwe gushyigikira ibiganiro by’amahoro.
Kuri iki Cyumweru, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma y’ibyumweru birenga bitanu ari mu bitaro aho yari arimo kuvurirwa indwara z’ubuhumekero.
Nyuma y’iminsi itatu gusa, umutwe wa M23 utangaje ko wafashe Umujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, kuri uyu wa 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo kwimura ingabo zaryo zari ziri mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zaho.
Perezida wa Tunisia Kaïs Saïed, yirukanye Minisitiri w’Intebe w’iki guhugu, Kamel Madouri, wari umaze kuri uwo mwanya amezi atageze ku munani, ahita anashyiraho umusimbura.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu, ashinja kudakora neza inshingano zayo.
Mu nama yagiranye n’Abakuru b’ibihugu by’u Burayi kuri uyu wa Kane, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin, agomba kurekaraho kuruhanya kugira ngo impande zombi zibashe kugirana amasezerano yo guhagarika imirwano.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika USA, Umucamanza wa Leta yatambamiye ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump, mu mugambi wabwo wo gukinga Ikigo gitera inkunga iterambere mpuzamahanga (USAID).
Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), aravuga ko abaturage ba Congo biteguye gushakira amahoro arambye igihugu cyabo.
Nyuma y’aho Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), tariki ya 13 Werurwe 2025 bafashe icyemezo cyo gucyura ingabo ziri mu butumwa bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ishinzwe ibikorwa by’ingabo, yasabye Leta ibisobanuro ku buryo (…)
Umutwe wa AFC/M23 uratangaza ko kubera ibihano mpuzamahanga bikomeje gufatirwa abanyamuryango bayo, bitumye nta biganiro byashoboka ku mpande zombi.
Mu Burusiya, ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Vladimir Poutine ‘United Russia Political Party’, ryanenzwe bikomeye nyuma yo gutanga impano zigizwe n’indabo ndetse n’utumashini dusya inyama (hachoirs à viande/meat grinders), bihabwa ababyeyi bafite abahungu baguye ku rugamba muri Ukraine.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abarwariye mu bitaro bya Nyamata, bibukijwe ko kwirinda biruta kwivuza, ubwo basurwaga n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, bagahabwa amafunguro ndetse bakanasengerwa.
Nyuma y’igihe kinini Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yinangira ko idashobora kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23, kuko bawufata nk’umutwe w’iterabwoba, ubuyobozi bwa RDC bwavuye ku izima bwemeza kuzitabira ibiganiro.
Sudani yahagaritse ibicuruzwa byose byinjira muri icyo gihugu bituruka muri Kenya, kandi icyo cyemezo cya Sudani ngo kigomba guhita gitangira kubahirizwa ako kanya.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri icyo gihugu, Ebrahim Rasool, imushinja kuba umunyapolitiki ugira amacakubiri, wanga Amerika na Perezida Donald Trump.
Muri Kenya, mu muhanda wa Thika, ushinzwe kwishyuza muri bisi (Komvuwayeri) ya kompanyi ya Super Metro, yasunitse umugenzi witwa Gilbert Thuo Kimani, amusohora mu modoka kandi irimo igenda ku muvuduko mwinshi, agwa mu muhanda ahita apfa.
Muri Argentine, mu Murwa mukuru Buenos, hatangijwe urubanza rw’abaganga bavuraga nyakwigendera Diego Maradona, wabaye umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru.
Rodrigo Duterte wabaye Perezida wa Philippines guhera mu 2016-2022, yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Manille, hashingiwe ku mpapuro zo kumufata zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kubera ibyaha byibasiye inyoko umuntu akurikiranyweho.
Muri Tanzania, Urukiko rukuru rwa Musoma rwahanishije igihano cyo kwicwa, umugabo witwa Wangoko Matienyi utuye ahitwa Mkengwa mu Ntara ya Tarime, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umupolisi witwaga Fred Obunga.
Muri Uganda, urukiko rukuru rwategetse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, gutangiza gahunda yo guhindura amazina y’imihanda imwe n’imwe yo muri uwo Mujyi, yitiriwe abakoloni b’Abongereza bakolonije icyo gihugu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), zabaye zihagaritse inkunga zateraga Ukraine mu bya gisirikare, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri White House mu kiganiro yagiranye na CBS News.
Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu yaba ituma Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, atajya yambara ikoti cyangwa se ‘costume’ mu gihe uwo ari umwenda ufatwa nk’uwo kurimba cyane cyane ku bagabo, bitewe n’ibirori cyangwa gahunda bagiyemo, ariko yavuze ikibimutera.
Ku kirwa cy’u Bufaransa cya La Réunion, inkubi y’umuyaga yiswe ‘Garance’ yasize yishe abantu 4, isenya inzu zo kubamo ndetse yangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye harimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi.
Muri Senegal, Guverinoma yizeje ko Macky Sall wahoze ari Perezida w’icyo gihugu adashobora kuzacika ubutabera, nyuma y’uko hasohotse raporo igaragaza imicungire n’imikoreshereze ye mibi y’imari ya Leta, mu gihe cy’ubutegetsi bwe guhera mu 2012-2024.
Ihuriro AFC / M23 ryihanganishije abaturage b’i Bukavu nyuma y’igitero cyiswe icy’iterabwoba cyagabwe ku mbaga yari iteraniye mu biganiro byahuje abaturage n’ubuyobozi bwa AFC/M23.
Muri Canada, abantu ibihumbi n’ibihumbi bashyize umukono ku nyandiko rusange isaba ko umuherwe Elon Musk yamburwa ubwenegihugu bwa Canada, mu gihe umwuka ukomeje kugenda uba mubi hagati y’ubuyobozi bwa Trump na Canada.
Inama y’Abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yanzuye kudahita ifatira ibihano u Rwanda bitewe n’ibirego rushinjwa mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.