Ku wa 7 Mata 2026, Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda mu Burusiya yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umujyi wa Kentwood, muri Leta ya Michigan mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemeje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata buri mwaka ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.
Bwa mbere mu mateka y’Abangilikani mu Bwongereza, hashyizweho Musenyeri w’umugore uwo akaba ari Sarah Mullally.
Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yavuze ko igihe kigeze buri muturage wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho yaba aherereye hose haba mu buhungiro cyangwa imbere mu gihugu ahaguruka akarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwamaze kwigarurira Igihugu cyabo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gutera no gusenya ingomero z’amashanyarazi za Iran, mu gihe icyo gihugu cyaba kitarafungura umuhora wa Hormuz mu masaha 48, kugira ngo amato atwara ibicuruzwa yongere gutambuka nta nkomyi, kuko ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli ndetse na gaze (…)
Ku wa 17–18 Werurwe 2026, abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’u Rwanda bahuriye i Washington, D.C., muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bemeranyije ku ngamba zifatika zigamije gukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington.
U Rwanda rwagaragaje ko amasezerano rwagiranye n’u Bwongereza ajyanye no kwakira abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro yari ajyanye na politiki yarwo isanzweho kandi imaze igihe kirekire yo kurengera ubuzima bw’impunzi bikajyana no kuzifasha mu mibereho n’iterambere ry’ubukungu mugihe Ubwongereza bwayafashe nk’ayo gukemura (…)
Kuri uyu wa 18 Werurwe, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n"intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel ari kumwe n’abunganira u Rwanda mu mategeko, basobanuriye urukiko impamvu yatumye u Rwanda rurega u Bwongereza.
Abunganira u Rwanda mu rubanza ruregamo u Bwongereza bagereranyije imyitwarire y’u Bwongereza n’“umucuruzi, abonye ko atazabona ibyo yashakaga, agatangira gutota uwo basinyana ati ’sinya, sinya!’
General Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yarekuwe, nyuma y’imyaka hafi itatu yari amaze ari muri gereza.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron baganira ku mubano mwiza kandi ubyara inyungu hagati y’ibihugu byombi.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2026 mu Rwanda hateraniye Inama ya Kabiri yiga ku bucuruzi n’ubufatanye hagati yarwo n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na Baltic, ihuje abagera kuri 250 baturutse mu nzego zitandukanye hagamijwe kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, guhanga udushya, ubuzima (…)
Polisi yo muri Amerika yataye muri yombi umugore warashe amasasu arindwi ku nzu y’Umuhanzi w’icyamamare mu njyana POP, Rihanna, iherereye ahitwa i Beverly Hills.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran wishwe na Leta Zunze Ubunmwe za Amerika ejo, yamaze gusimburwa.
Intambara yarose hagati ya Iran na Amerika ifatanyije n’umukunzi wayo wo mu mbere Isiraheli kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, 28 Gashyantare.
Igihugu cya Gabon kibicishije mu Rwego rukuru rwacyo rushinzwe Itumanaho (HAC), cyahagaritse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zose ku butaka bw’iki gihugu mu gihe kitazwi.
Umwe yitaga mugenzi we mushiki we, undi na we akamwita musaza we bavukana, kandi bikaba ari ukuri, kuko bose ari abana b’u Rwanda bari mu butumwa mpuzamahanga, aho bahagarariye ibigo bikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Ikigo gishinzwe kugenzura Iposita n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ARPTC) cyasohoye itangazo rishinja sosiyete MTN Group gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko serivisi za telefoni zigendanwa n’iya internet ku butaka bwa RDC, by’umwihariko mu bice bya Goma na Rutshuru.
Umuntu witwaje intwaro yateye ishuri riherereye mu burengerazuba bwa Canada, arasa urufaya rw’amasasu hapfa abantu icyenda (9) naho 27 barakomereka.
U Rwanda rwabwiye amahanga ko impinduka zirambye ku mugabane wa Afurika zizakomeza kugorana kugerwaho niba hatabayeho gushyira hamwer amikoro ava imbere mu bihugu no gushimangira inzego z’imiyoborere y’ibihugu.
Umukandida w’Umusosiyaliste, Antonio José Seguro w’imyaka 63, yatsinze amatora ya Perezida muri Portugal, ahigitse uwo bari bahanganye ukomeye, André Ventura.
Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, Maj Gen Francis Takirwa, yitabye Imana.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahaye umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, umudali w’ishimwe.
Umupadiri wananiye Kiliziya Gatolika akijyana mu buhungiro aho yahise yiyita umunyapolitiki, Thomas Nahimana akomeje kuba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga. Abo batangiranye baravuga urugendo rwe muri iyo politiki imeze nk’ikinamico, n’uburyo bagendanyemo, bameze nk’abarota.
Urukiko rw’ibanze rw’i Abidjan muri Côte d’Ivoire rwakatiye Umudepite wo muri Mali witwa Mamadou Hawa Gassama, gufungwa imyaka itatu muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara.
Imibare itangazwa na Leta y’u Buhinde igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 50 bicwa no kurumwa n’inzoka buri mwaka, bikaba bigize hafi kimwe cya kabiri c’impfu zose ziba kw’isi.
Mu Bushinwa, bamwe mu babyeyi baravugwaho gukoresha videwo zakozwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI) zigaragaza abantu bicuza uko bitwaye mu buzima, izo videwo bazikoresha bagamije gushyira igitutu ku bana babo kugira ngo bashishikarize gushaka ingo zabo no kubyara.
Leta iyobowe n’igisirikare muri Burkina Faso, yasheshe amashyaka ya politiki yose yo muri iki gihugu, aho bivugwa ko yarengaga 100.
Mu buryo bwatunguye benshi, itorero Anglicane ryo mu Bwongereza ryabonye umuyobozi w’umugore nyuma y’imyaka 500 rimaze, akaba abaye umuyobozi wa 106, uyu akaba ari Bishop Sarah Mullally.