Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yashimye ibikorwa by’umuganda bikorwa n’abaturage buri wa Gatandatu, bakazinduka bajya gusukura imihanda y’aho batuye.
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo gusezera ku ba Gen barindwi barimo uwahoze ari umugaba Mukuru w’ingabo za UPDF bagiye mu kirihuko cy’izabukuru.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi mushya, Dr. Edouard Bizimana, yugarijwe n’igitutu gikomeye giturutse ku bikubiye muri bumwe mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho abamunenga bavuga ko bwumvikanisha ko ashyigikiye rwose FDLR, umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside (…)
Muri Kenya indege y’ubuvuzi yakoze impanuka, ihitana abantu bagera kuri batandatu, ikomerekeramo babiri.
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, aho akurikiranyweho kugonga ku bushake agakomeretsa umugabo we, Douglas Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Weasel.
U Rwanda rwihanganishije Guverinoma ndetse n’abaturage ba Ghana nyuma y’impanuka y’indege ya kajugujugu, yahitanye abantu umunani barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.
Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi 3 bitewe n’impanuka y’indege ya kajugujugu yaguyemo abantu umunani, barimo Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ibidukikije.
Minisitiri w’Ingabo, Dr Edward Omane Boamah na Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed ba Ghana, bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisikare ya kajugujugu, yanaguyemo n’abandi bantu batandatu barimo n’abakozi bayo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu.
Muri Yémen, nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira 157 biganjemo abaturuka muri Ethiopia bwarohamye, abagera kuri 76 bahise bapfa, mu gihe abandi benshi bo baburiwe irengero, bikaba byatangajwe ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’urwego rushinzwe umutekano mu Ntara ya Abyan (…)
Mu myambaro yiganjemo iya Kinyarwanda, barangajwe imbere na Parfait Busabizwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo bahuriye mu mujyi wa Brazzaville ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda, bizihiza umunsi w’Umuganura.
Protais Mitali, wabaye Minisitiri wa Siporo, akanaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopiya, yitabye Imana mu gihugu cy’u Bubiligi, azize uburwayi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguriye imiryango ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse agaragaza umuhate wa Guverinoma mu gushyiraho imikorere myiza, kugira ngo abashoramari bagere ku ntego zabo.
Muri Argentine, umugabo yatsinze urubanza yaburanagamo na sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google, maze ruyitegeka kumwishyura Amayero 12.000.
Abofisiye babiri muri Polisi y’u Rwanda, IP. Vedaste Nsabimana na IP. Gaston Gatsinzi, bari mu basoreje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi ya Turukiya.
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu, yateguye igikorwa cyiswe “Meet Rwanda in China" giteganijwe kuva ku ya 1 kugeza ku ya 2 Kanama 2025 mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei.
Byamenyekanye ko umudiplomate wafunzwe ari uwitwa Mutebwa Mulumba Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri Ambasade ya RDC mu Bubiligi, mu Buholandi no muri Luxemburg.
Umudipolomate wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa n’abandi bantu babiri bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.
Mu Bwongereza, umugabo yihakanye umwana we, agambana n’umuganga ukora muri Laboratwari ipima iby’amasano y’amaraso (DNA/AND), kugira ngo asohore ibisubizo byemeza ko ntaho ahuriye n’umwana bityo bimurinde gutanga indezo asabwa y’Amadolari y’Amerika 125,000.
Syria na Israel byemeranyijwe ku gahenge mu ntambara bahanganyemo nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Turukiya Tom Barrack, dore ko igihugu cye cyabaye umuhuza muri iyi gahunda.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa Gatandatu bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho (Declaration of Principles) ikubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye.
Abanye-Congo barimo Moise Katumbi umuherwe akaba n’umwe mu banyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi, ntibakozwa iby’amasezerano Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iheruka kugirana n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi.
Hari hashize imyaka isaga 60, u Bufaransa buhoza ingabo zabwo muri Senegal, ariko kuri uyu wa 17 Nyakanga bwatanze ibirindiro bya nyuma muri Senegal, akaba ari nabyo byari bisigaye muri Afurika y’u Burengerazuba n’iyo hagati.
Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yemeje urupfu rwa Muhammadu Buhari wabaye Perezida w’icyo gihugu inshuro ebyiri, witabye Imana ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, afite imyaka 82, akaba yaguye i Londres mu Bwongereza, aho yari amaze ibyumweru avurirwa.
Kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yajya ku butegetsi umwuka mubi wongeye kubyuka, by’umwihariko mu Burasizuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse binatuma umutwe wa M23 ufata umwanzuro wo gufata intwaro batangiza urugamba, rwasize bigarurire igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, (…)
Sergey Torop yakatiwe gufungwa imyaka 12, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n’imitungo bya bamwe mu bayoboke b’idini rye yise ‘Idini ry’isezerano rya nyuma’ (Église du Dernier testament).
Imibare iheruka yatangajwe n’abayobozi muri Texas, igaragaza ko abantu 104 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure, ibintu Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko ari ko kaga gakomeye kagwiriye igihugu mu myaka 100 ishize.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’abanyarwanda bahatuye, bahuriye mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo Kwibohora, umuhango wabereye muri Hotel Hilton -Les Tours Jumelles.
Umuherwe w’Umunyamerika ari na we nyiri urubuka rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Elon Musk, yashinze ishyaka rye yise Parti de l’Amérique, abasesenguzi bakavuga ko ari ikintu gikomeye muri politiki ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahari hasanzwe amashyaka abiri gusa akomeye asimburana ku butegetsi.
Perezida wa Kenya, William Ruto arimo kubaka urusengero runini muri Perezidansi y’iki gihugu, ariko abaturage ntibabyumva kimwe kuko babona bitari bikwiye, gusa we akavuga ko ntawe ugomba kwitambika uwo mushinga, cyane ko amafaranga azakoreshwa azava ku mufuka we.